1:55 Am yemeje ko Element Eleeh ntaho yigeze ajya
Imyidagaduro

1:55 Am yemeje ko Element Eleeh ntaho yigeze ajya

MUTETERAZINA SHIFAH

May 7, 2024

:

Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, kompanyi ifasha abahanzi yitwa 1:55 Am, yashyize akadomo ku bihuha byari bimaze iminsi bivugwa kuri bamwe mu bayibarizwamo byavugwaga ko bayivuyemo, inateguza myinshi mu mishinga bateganya gushyira ahagaraga.

Byinshi mu byagarutsweho ni uko Element Eleeh yaba yaravuye muri iyi kompanyi kuko yayibarizwagamo nk’ushinzwe gutunganya imiziki y’abahanzi bafashwa nayo, bihumira ku mirari ubwo hasinyishwaga Compressor nka Producer mushya ugiye gukorana n’iyi Kompanyi.

Hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za 1:55 Am, hatangajwe imishinga itandukanye iyi kompanyi igiye kugeza ku bakunzi b’abahanzi bayibarizwamo, mu mashusho arimo ijwi rivuga ko Isi iryoha iyo irimo umuziki nkuko ryumvikanaga rigira riti

“Hari ahantu hamwe honyine ubuzima bugira igisobanuro, iyo hari umuziki aho hantu hitwa Isi.”

Nyuma y’ayo mashusho yumvikanagamo iryo jwi, bageneye itangazamakuru, iteguza imishinga itandukanye yiganjemo indirimbo z’abahanzi bafashwa n’iyo kompanyi, barimo Bruce Melodie, Ross Kana, Keny Sol, na Element Eleeh.

Ku ikubitiro iyi kompanyi yemeje ko Element akiyibarizwamo kuko ari mu bahanzi bakomeje kurangwa n’udushya, ndetse vuba azashyira ahagaragara indirimbo ebyiri ziri mu njyana aherutse gutangaza ko azakora yitwa Afro Gako, ikubiyemo gakondo n’injyana igenzweho, bitandukanye n’ibyavugwaga ko yaba yaratandukanye n’iyi Kompanyi.

Umuhanzi Bruce Melodie na we azashyira ahagaragara umuzingo we uzaba uriho indirimbo 16 yafatanyije n’abandi bahanzi, gusa zikazabanzirizwa n’indirimbo azashyira ahagaragara vuba yitwa Sowe.

Uretse aba biteganyijwe ko Ross Kana na we azashyira ahagaragara indirimbo eshatu, mu gihe Keny Sol ateganya guha abakunzi be indirimbo eshanu.

Ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwaboneyeho kumurika Producer Kompressor nk’ugiye kwiyongera mu itsinda ry’abatunganya imiziki y’abahanzi bahakorera.

Ibi kandi byashimangiwe na Bruce Melodie ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yanditse ahamya ko igihe kigeze.

Yagize ati “ Igihe ni ubu, reka
Isi imenye ko turi umutima w’umuziki w’Afurika, n’ikirango cy’umuziki w’u Rwanda, turi 1:55 AM, wubahwe Bahali Ruth n’itsinda ryose murarenze cyane.”

Producer Compressor asinye nk’utunganya indirimbo muri iyo sosiyete akurikira Element Eleeh wari usanzwe ayibarizwamo nk’utunganya imiziki, akaba n’umwe mu bahanzi bafashwa nayo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA