2017-2024: Amashuri y’imyuga mu Mirenge yageze kuri 94%
Amakuru

2017-2024: Amashuri y’imyuga mu Mirenge yageze kuri 94%

KAYITARE JEAN PAUL

May 24, 2024

Umuryango FPR Inkotanyi wishimira intambwe ikomeye yatewe mu myaka irindwi ishize waranzwe no gushyira mu ngiro ibyo wiyemeje kugeza ku Banyarwanda, by’umwihariko mu rwego rw’uburezi nk’ikingi ya mwamba ubakiyeho mu guteza imbere u Rwanda.

Mu myaka irindwi ishize, uyu Muryango w’Abanyarwanda wishimira ko umubare w’ibyumba by’amashuri wongerewe kandi bihabwa amazi n’amashanyarazi, amashuri ya TVET agera hafi ya hose mu gihugu, abarimu bariyongera ndetse banongererwa umushahara, n’abanyeshuri baragaburirwa.

Mu butumwa ubuyobozi bwa RPF-Inkotanyi bwagaragaje mu mibare ifatika, bushimangira ko hubatswe ibyumba by’amashuri bishya 27,412 mu 2017, ubu ibyumba by’amashuri byose bisaga 76,000.

Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yageze mu mirenge 392 kuri 416; ivuye ku mirenge 200 mu 2017.

Umubare w’abarimu wavuye kuri 71,041 ugera ku 110,523. Ni mu gihe umushahara wa mwarimu wongerewe; hazamurwa n’ubushobozi bwa koperative umwarimu SACCO.

Abana bose bahabwa ifunguro mu mashuri abanza n’ayisumbuye nndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).

Umuryango FPR Inkotanyi ubinyujije kuri X, wagize uti: “Mu myaka irindwi, umubare w’ibyumba by’amashuri warongerewe kandi ahabwa amazi n’amashanyarazi, amashuri ya TVET agera hafi ya hose mu gihugu n’abanyeshuri baragaburirwa.

Imibereho y’abarimu nayo ntiyasigaye inyuma kandi izakomeza kwitabwaho no mu myaka iri imbere. Uburezi ni inkingi twubakiyeho!”

Amashuri afite amazi yavuye kuri 40% mu 2017 agera kuri 81.7% mu 2023. Ni mu gihe amashuri afite amashanyarazi yavuye kuri 48.4% mu 2017 agera kuri 80.9% mu 2023.

Imigabo n’imigambi by’Umuryango FPR Inkotanyi mu myaka itanu iri imbere 2024-2029, ni uko hazongerwa umubare n’ubushobozi by’abarimu, integanyanyigisho, imfashanyigisho n’ibikorwa remezo birimo n’iby’ikoranabuhanga.

Hazongerwa kandi ibyumba by’amashuri mu byiciro byose n’amashuri y’icyitegererezo.

Hazarushaho kurwanya ikibazo cy’abana bata ishuri hanongerwe imbaraga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Ikindi kizashyirwamo imbaraga ni ukongerera imbaraga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA