2024/2025: Abakozi ba Leta 10 bahaniwe kutamenyekanisha umutungo
Ubutabera

2024/2025: Abakozi ba Leta 10 bahaniwe kutamenyekanisha umutungo

KAYITARE JEAN PAUL

November 3, 2025

Urwego rw’Umuvunyi rutangaza ko abakozi ba Leta 10 bahaniwe kutamenyekanisha umutungo mu mwaka wa 2024/2025. Bahawe ibihano biteganywa n’itegeko rigenga imenyekanishamutungo.  

Abataramenyekanishije umutungo wabo basabiwe ibihano byo mu rwego rw’akazi byo guhagarikwa ku kazi mu gihe cy’ukwezi kumwe kudahemberwa kandi basabwa gukora imenyekanishamutungo mu gihe kitarenze iminsi 7 uhereye ku munsi bamenyesherejweho igihano bahawe.

Ku bijyanye no kwakira no kugenzura imenyekanishamutungo hifashishijwe ikoranabuhanga rya ODASI, hakozwe imenyekanishamutungo ku kigero cya 99.95%.

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi igira iti: “Ku bantu 19 707 bagombaga kumenyekanisha umutungo wabo, abantu 19 697 barawumenyekanishije, naho abantu 10 bangana na 0.05 batawumenyekanishije bahawe ibihano biteganywa n’Itegeko No 54/2021 ryo kuwa 19/08/2021 rigenga imenyekanishamutungo.”

Umubare w’abagenzuriwe umutungo 2024/2025 ugereranyije n’imyaka ishize, wariyongereye kubera imbaraga zashyizwe mu igenzura.

Mu 2022/2023 abantu 17 687 bamenyekanishije umutungo, abagera kuri 3 333 bakorewe igenzurwa n’Urwego rw’Umuvunyi, abantu 6 bakurikiranwa na RIB.

Umwaka wa 2023/2024 abagera ku 18 569 bamenyekanishije umutungo, Urwego rw’Umuvunyi rugenzura inkomoko y’umutungo w’abantu 5 724 batoranijwe hakurikijwe imyanya n’inzego bakoramo zishobora kugaragamo icyuho cya ruswa.

Ni mu gihe abantu 3 batashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo bakurikiranywe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.  

Mu mwaka wa 2024/2025 abantu 19 665 bamenyekanishije umutungo, abagera ku 6 338 Urwego rw’Umuvunyi rubakorera igenzura, Umunani barakurikiranwa.

Muri uwo mwaka, igikorwa cy’imenyekanishamutungo cyitabiriwe ku kigero cya 99,95% ku bantu na 100% ku Mitwe ya Politiki.

Mu mwaka wa 2024/2025, abayobozi n’abakozi bo mu Nzego za Leta 19 697 kuri 19 707 bangana na 99.95% bakoze imenyekanishamutungo mu gihe abantu 10 bangana na 0.05% ari bo batawumenyekanishije.

Igenzura ry’imitungo ryafashije gukurikirana abigwijeho umutungo badashobora gusobanura inkomoko wabo, amadosiye 6 arakorwa ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2024-2025, igaragaza ko politiki yo kurwanya ruswa isaba inzego zose kuyishyira mu bikorwa, ikanateganya by’umwihariko ibikorwa n’inzego zigomba kubikora.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko igikorwa cy’imenyekanishamutungo ari ingirakamaro kuko gifasha gukumira ruswa mu bayobozi n’abakozi ba Leta barebwa n’itegeko, bigatuma batunga imitungo bashobora gusobanura inkomoko yayo yemewe n’amategeko bityo bikabafasha gukorera mu mucyo.

U Rwanda rwihaye intego mu Cyerekezo 2050, ko ruzaba ari igihugu cya mbere ku Isi mu kurwanya ruswa.

Ibi bishimangirwa n’intego y’iterambere rirambye ya 16, agace kayo ka 5 isaba ibihugu kugabanya ruswa ku buryo bugaragara.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko No 55/2021 ryo ku wa 29/08/2021 rigenga imenyekanishamutungo, abayobozi n’abakozi ba Leta bateganywa n’itegeko bamenyekanisha umutungo wabo k’Urwego rw’Umuvunyi mu gihe cy’ukwezi kumwe binjiye mu kazi no mu gihe cy’iminsi 15 bavuye mu kazi.

Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2024/2025 hakiriwe imenyekanishamutungo ry’abantu 61 binjiye mu kazi n’abantu 29 bavuye mu kazi.

Abantu 8 ntibashoboye gusobanura neza inkomoko y’umutungo wabo bituma raporo z’abantu 5 zikorwa zishyikirizwa RIB ngo ibakoreho iperereza naho abantu 3 Urwego rw’Umuvunyi ruracyakora igenzura rirambuye ku mitungo yabo.

Muri raporo y’umwaka ushize wa 2023-2024, Urwego rw’Umuvunyi rwari rugikurikirana inkomoko y’umutungo w’abantu 3 batari batanze ibisobanuro byuzuye.

Umuntu Umwe ntiyashoboye gutanga ibisobanuro nyakuri ku nkomoko y’umutungo we bituma raporo ye ishyikirizwa RIB ngo imukoreho iperereza naho abantu babiri bashoboye gutanga ibisobanuro byumvikana.

Icyakora, Urwego rw’Umuvunyi ruracyahura n’imbogamizi z’uko abantu badatanga amakuru ku bigwizaho umutungo n’abawandika ku bandi.

Imenyekanishamutungo rikorwa bitarenze itariki ya 30 Kamena buri mwaka, abarengeje icyo gihe basabirwa ibihano byo mu rwego rw’akazi nk’uko biteganywa n’Itegeko rigenga imenyekanishamutungo.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, Urwego rw’Umuvunyi ruzakomeza gukangurira abaturage akamaro ko gutanga amakuru ku mitungo kandi rwongere imbaraga mu bugenzuzi.

Gahunda ya Kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), u Rwanda rwiyemeje kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa ibyo gukora bikava kuri 86.56% mu mwaka wa 2016 bikagera kuri 92.56% mu mwaka wa 2024.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA