Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rufatiye runini Abatuye Isi, by’umwihariko Abanyarwanda, hakaba harakozwe byinshi ngo burusheho gutanga umusaruro, abantu bihaze mu biribwa banasagurire amasoko.
Imvaho Nshya yegeranyije bimwe muri byinshi by’ingenzi byagezweho mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu 2024/2025.
Inyongeramusaruro
Mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, u Rwanda rwashyize imbaraga mu gukoresha inyongeramusaruro, zigizwe n’ifumbire, imbuto z’indobanure n’ishwagara.

Mu mwaka wa 2024/2025, ku bijyanye n’inyongeramusaruro, Ifumbire yose yakoreshejwe ingana na Mega toni 110,691.2. Iyo fumbire ikaba igizwe in’icyigereranyo cy’ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda cyageze kuri kilogarama 73.2 kuri hegitari mu mwaka wa 2024/2025, intego ari ukugera kuri kilogarama 94.6 kuri hegitari mu 2029.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza kandi ko hakoreshejwe ishwagara ifasha kugabanya ubusharire bw’ubutaka ingana na Mega toni 16,762.2.
Ku bijyanye n’imbuto, abahinzi bakoresheje Mega toni 6,068.5 z’imbuto z’indobanure, zigizwe na Mega toni 5,653.1 z’ibigori, Mega toni 145.1 za soya na Mega toni 269.9 z’ingano.
Mu Rwanda ndetse hari uruganda rukora ifumbire (Rwanda Fertilizer Company Ltd) ruherereye mu Karere ka Bugesera, rukora ifumbre mvaruganda ijyanye n’ubutaka bw’u Rwanda, rukaba rwaramuritse ubwoko bwa Twihaze, OIngera na Ongera+ mu Gushyingo 2025, bizafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi no kugabanya ingano y’ifumbire yatumizwaga hanze.
Urwo ruganda rwafunguwe ku mugaragaro mu Ukuboza 2023, rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 100 z’ifumbire ku mwaka.
Ubutubuzi bw’imbuto
U Rwanda rwihaye gahunda yo gutubura imbuto, aho gukomeza gukoresha izituruka hanze, kandi rwageze ku rwego rwiza mu gutubura imbuto, rwihagije ku bigori, ingano, ibishyimbo n’ibindi, rwahagaritse kuzitumiza hanze kuva 2021, ahubwo hari gahunda yo kohereza izisagutse mu Karere ka Afurika no ku rwego mpuzamahanga, bigizwemo uruhare n’ikigo cy’ubushakashatsi RICA n’ibindi bigo bitubura imbuto.
Mu mwaka wa 2024/25, imbuto zatubuwe mu gihugu zigizwe n’ibigori aho imbuto shingiro yanganaga na Mega toni 52.7 naho imbuto yemewe ni Mega toni 6,220.
Ingano zo imbuto shingiro ni Mega toni 42.8 mu gihe imbuto yemewe aro Mega toni 492.6
Gutubura imbuto ya Soya, imbuto shingiro ingana na Mega toni 39 naho imbuto yemewe ni Mega toni 297.5

Umuceri hatubuwe imbuto shingiro: ingana na Mega toni 30.5 n’imbuto yemewe ingana na Mega toni 684.2
Gutubura imbuto y’Ibirayi mu mwaka wa 20024/ 20205, imbuto shingiro: ingana na Mega toni 5,100 naho imbuto yemewe ikangana na Mega toni 7,920.9.
Ku myumbati imbuto yo mu rwego rwa QDS (Quality Declared Seed – Imbuto yemejwe nk’iyujuje ibisabwa ni ingeri 124 244 000
Ibishyimbo hatubuwe imbuto shingiro ingana na Mega toni 48.5 naho imbuto yemewe ni Mega toni 361.02.
Ubuso bwuhirwa
Ubuso bwuhirwa mu Rwanda buriyongera cyane, bikorwa hagamijwe kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubuhinzi, bwavuye kuri hegitari 52,175 mu 2017 bugera kuri hegitari 74,375 mu 2024, biteganyijwe ko buzagera kuri hegitari 132 171 mu 2029.
Ni ibikorwa bigirwamo uruhare binyuze mu mishinga minini nka CDAT, hongerwaho ubuso mu bishanga no ku misozi, n’ubufatanye n’abaterankunga nka Banki y’Isi, Howad Buffet, u Bushinwa mu guteza imbere ubuhinzi burambye.

Ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo
Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, hagamijwe kongera umusaruro, aho Leta ishyiramo nkunganire ku biciro by’inyongeramusaruro, ku bihingwa n’amatungo byatoranyijwe.
Muri iyo gahunda, mu 2019, yo gushyira ibihingwa n’amatungo mu ubwishingizi abayitabiriye bageze kuri 356 349, ku bihingwa ni abahinzi 307 593, naho ku matungo ni aborozi 48 756.
Mu mwaka wa 2024/2025, hishingiwe kandi ubuso bugera kuri hegitari 37 034 zahinzweho ibihingwa bitandukanye birimo umuceri, ibigori, ibirayi, soya, ibishyimbo, imiteja, imyumbati n’urusenda.
Hishingiwe inka 53 125 n’amatungo magufi agera kuri 387 673 agizwe n’ingurube 15 661, n’inkoko 372 012.
Ku bijyanye n’ubwishingizi ku mafi, haracyanozwa ingano y’uruhare rw’umworozi w’amafi ku kiguzi cy’ubwishingizi ku ifi imwe.



