Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yatangaje ko amafaranga yoherejwe mu Gihugu n’Abanyarwanda batuye mu mahanga mu 2024, yageze kuri miliyoni 505 z’Amadorali ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 700 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe, yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2025, ubwo yakiraga Abanyarwanda baba mu mahanga bamaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa binyuranye birimo no kwizihiza ibiruhuko by’iminsi mikuru.
Ayo mafaranga yitwa ‘remittances’ yoherezwa inshuti n’abavandimwe, mu kubashyigikira cyangwa hagamijwe kugira ibikorwa ababa mu mahanga bakora mu gihugu. By’umwihariko hari ababikora bagamijwe kwishimana n’ababo cyane cyane mu minsi mikuru.
Ayo mafaranga agira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu nk’uko bishimangirwa n’impuguke mu by’ubukungu, cyane ko akoreshwa mu bikorwa bihindura imibereho y’imiryango yabo, abaturanyi n’Igihugu muri rusange.
Imibare itangazwa na Banki y’Isi, igaragaza impinduka zabaye ku mafaranga yoherezwa mu Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga guhera mu mwaka wa 1980 ubwo hoherezwaga miliyoni zisaga 3 z’amadolari y’Amerika.
Mu mwaka wa 2014, ayo mafaranga yari amaze kurenga miliyoni 128 z’amadolari y’Amerika, na ho mu 2018 yari ageze kuri miliyoni 208.7 z’amadolari y’Amerika.
Mu 2021, aya mafaranga yageze kuri miliyoni 296.5 z’amadolari y’Amerika mu mwaka wakurikiyeho agera kuri miliyoni 377 z’amadolari, mu gihe mu 2023 ho yageze kuri miliyoni 469.3 z’amadolari y’Amerika.