Umwaka wa 2024, waranzwe n’amakuru anyuranye yo mu rwego rw’ubuzima harimo ayavuzwe cyane y’icyorezo cya Marbug cyibasiye abatari bake mu Rwanda, by’umwihariko abakora kwa muganga.
Uretse Marburg, Imvaho Nshya ikaba yabateguriye inkuru z’ingenzi zaranze urwego rw’ubuzima muri uyu mwaka wa 2024, ugana ku musozo.
U Rwatsinze icyorezo cya Marburg
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko nyuma y’urugendo rutoroshye inzego z’ubuzima zihanganye n’icyorezo cya Marburg cyari kigaragaye ubwa mbere mu gihugu, cyamaze gutsindwa burundu no kurandurwa, ndetse hakurikiyeho gukurikirana ibirombe byagaragayemo uducurama ku buryo tutazongera guhura n’abantu ngo tubanduze indwara.
Icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda ku wa 27 Nzeri 2024, ndetse mu byumweru bibiri bya mbere abarwayi bahita bagera kuri 50.
Mu ntangiriro z’Ugushyingo abarwaye Marburg bari bamaze kuba 66, mu gihe 15 bari bamaze gupfa naho 51 barayikize.
Ku ya 20 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko kuva igihe umurwayi wa nyuma avuye mu bitaro hari hashize iminsi 42, kandi ni yo yari itegerejwe ngo hatangazwe ko cyarangiye.
MINISANTE igaragaza ko ahandi iki cyorezo cyagaragaye, ibyago byo kwica byageraga kuri 90% by’abanduye ariko mu Rwanda byari kuri 22,7%.
Imibare ya OMS ubundi yahamyaga ko ibyago byo guhitanwa n’iki cyorezo bitashoboraga kugera munsi ya 24%.
Mu Rwanda hadutse kandi indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox)
Muri Nyakanga 2024, ni bwo hatangiye gucicikana amakuru y’uko indwara y’ubushita bw’inkende yageze mu Rwanda.
Hari hamaze iminsi humvikana abantu batahuweho indwara y’Ubushita bw’inkende ikomeje gukwirakira mu Karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko muri RDC.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, cyatangaje ko u Rwanda rwafashe ingamba zihamye kugira ngo icyo cyorezo kitagira ingaruka ku baturarwanda.
RBC yatangaje ko hari abakozi bahuguwe bashobora gufasha mu bikorwa byo gukumira Mpox, ndetse n’ibikorwa remezo byafasha muri uru rwego. RBC yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukumira icyorezo cya Mpox mu buryo bushoboka.
Iyo ndwara yandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa gukora ku matembabuzi, ko kandi cyane yandurira mu mibonano mpuzabitsina.
RBC itangaza ko agakingirizo gasanzwe gakoreshwa mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuri Mpox ko ntacyo kafasha mu kiyirinda.
Indwara y’ubushita bw’inkende yitiriwe virusi iyitera ari yo (Mpox), ni indwara imaze kuyogoza Isi kuva mu mwaka wa 2022, yandura binyuze mu matembuzi ndetse no gukora ku muntu uyirwaye.
Uwanduye iyo ndwara agaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi ibiri na 19 nyuma yo kuyandura, muri ibyo bimenyetso harimo kugira ibiheri bimeze nk’ubushye bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima.
Harimo kandi kugira umuriro mwinshi urengeje dogere 38,5 ndetse no kubyimba mu nsina z’amatwi.
Ibindi bimenyetso kandi biranga umuntu urwaye iyi ndwara harimo kubabara umugongo n’imikaya, kugira inturugunyu cyangwa amasazi no kubabara umutwe bikabije.
Iyo ndwara yandura binyuze ku gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye, ibyo bishobora kuba mu gihe habayeho gukora imibonano mpuzabitsina, gusomana n’ibindi.
Ibyago byo kwandura iyi ndwara binyuze mu gukora ku kintu umuntu uyirwaye yakozeho ni bike ugereranyije no gukora ku muntu uyirwaye nk’uko RBC yabitangaje.
Mu Rwanda hatangiye gutanga urukingo rwa Mpox
Muri Kamena 2024, mu Rwanda hatangiye gutangwa urukingo rw’icyorezo cya Mpox, gikomeje guhangayikisha Isi by’umwihariko Akarere k’Ibiyaga bigari muri Afurika.
Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima tariki 19 Nzeri 2024, aho ngo iki gikorwa kiri mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Mpox.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igikorwa cyo gutanga urukingo rwa Mpox cyahereye ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Mpox.
Umuntu wa mbere urwaye ubushita bw’Inkende mu Rwanda yabonetse ku wa 27 Nyakanga 2024.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yari aherutse gutangaza ko abantu bagaragayeho indwara ya Mpox mu Rwanda ari abaturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ko ariko u Rwanda ruhanganye na yo hirindwa abakongera kukigaragaraho.
Yavuze ko u Rwanda ruri gukora byinshi haba gukorana n’inzego zose zirimo abajyanama b’ubuzima bagenda urugo ku rundi harebwa niba hari uwaba afite ibimenyetso ngo ajyanwe kwa muganga.
Hizihijwe umunsi wo kurwanya Sida
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko buri munsi mu Rwanda havuka abantu 1000, ijana bapfa ku munsi, mu gihe abagera kuri 7 bapfa bazize SIDA.
Ibi Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yabivuze ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wabereye mu Karere ka Rubavu ku ya 1 Ukuboza 2024.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko nubwo hari intambwe ishimishije u Rwanda rwateye mu kugabanya SIDA, ariko icyorezo kigihari kandi hakenewe uruhare rwa buri wese mu kuyirandura.
Dr Nsanzimana yatangaje ko buri munsi mu Rwanda havuka abantu 1000, abapfa bakaba ari abantu 100 muri bo abagera ku bantu 7 bapfa bazize SIDA.
Dr Nsanzimana avuga ko usibye abo barindwi bapfa buri munsi bazize SIDA, abagera ku 9 bandura Virusi itera SIDA.
Ati: “Dufatanye twese turandure SIDA kuko abo bantu 7 gihitana buri munsi atari bakeya birasaba uruhare rwa buri wese mu kurandura iki cyorezo.”
Hatangajwe ko u Rwanda rwatangaje ko rwiteguye gutanga umuti urinda umuntu kwandura virusi itera SIDA witwa Cabotegravir Long Acting’ CAB-LA, ni umuti uterwa mu rushinge abantu hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS mu 2022.
Izego z’Ubuzima zatangaje ko iyo miti, izwi nka Pre-Exposure Prophylaxis (PrEP), ikoze mu buryo ifasha umubiri gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA. By’umwihariko, ikoreshwa nk’imiti isanzweho igabanya ubukana bwa virusi, ariko noneho igafatwa n’abantu badafite ubwandu kugira ngo ibagabanyirize ibyago byo kwandura iyo virusi.
Uwo muti Guverinoma iteganya gukwirakwiza mu gihugu hose, ni umuti umara igihe kirekire ukora akazi mu mubiri wo mu bwoko bwa CAB-LA, uterwa mu mikaya ugafasha umubiri kwirinda ubwandu bwa virusi itera SIDA. Inshinge ebyiri za mbere zifatwa mu byumweru bine bitandukanye, zigakurikirwa n’urushinge rumwe buri mezi abiri.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira virusi itera SIDA muri RBC, Dr Basile Ikuzo, yavuze ko ibigo nderabuzima n’ibitaro byose byo mu gihugu bitanga serivisi zo gukumira virusi itera SIDA ku buntu, hakaba n’ibigo nderabuzima bimwe na bimwe byigenga bitanga iyo serivisi ku buntu.
Dr Ikuzo yasobanuye ko uwo muti uzabanza gutangwa mu igerageza ku bigo nderabuzima bibiri, mbere yo gukwirakwizwa mu gihugu hose.
Ku Isi hose ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwari kuri miliyoni 1.3 mu 2023.
Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda ku baturage bushingiye ku bwandu bwa virusi itera SIDA (RPHIA) mu 2019, bwerekanye ko ubwandu bw’iyo virusi mu Banyarwanda bafite kuva ku myaka 15-64 buri kuri 3%.
Umuyoboziw a OMS yasuye u Rwanda
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu Ukwakira 2024, yagiriye uruzinduko mu Rwanda aho yari yaje kureba ishusho y’icyorezo cya Marburg cyari gihari n’uburyo Igihugu cyari gikomeje gushyira imbaraga mu kugihashya.
Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yageze mu Rwanda tariki 18 Ukwakira, yakirwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ndetse n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo,
Mu butumwa Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko yari azanywe kandi no kwirebera uburyo ishami ayoboye ryari rikomeje gufatanya n’u Rwanda mu kwesa imihigo yo guhangana n’icyorezo cya Marburg.
Uyu muyobozi yaje mu Rwanda, mu gihe ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Marburg zashyizweho na Leta zari zirimo gutanga umusaruro, bikagaragazwa n’uko mu minsi 4 yari ishize mbere y’uko ahagera, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragazaga ko nta wahitanywe n’icyorezo cya Marburg, ahubwo hari abarwayi bacyo bakize.
Perezida Kagame yashimye akazi gakorwa n’Abajyanama b’Ubuzima
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Abajyanama b’Ubuzima baturutse hirya no hino mu Gihugu, bahurira i Kigali tariki 15 Kamena 2024.
Yababwiye ko icy’ingenzi cyatumye yifuza kubonana na bo, kwari ukugira ngo abashimire kubera ibintu byinshi, ibigaragara n’ibitagaragara bakora nta gihembo.
Perezida Kagame yahuye n’Abajyanama b’Ubuzima barenga ibihumbi birindwi hamwe n’abandi bakozi b’inzego z’ubuzima barimo abayobozi b’ibitaro n’ab’ibigo nderabuzima 500 biri hirya no hino mu Gihugu.
Perezida Kagame yatangaje ko yifuza ko abakozi b’inzego z’ubuzima bahembwa ndetse bagahabwa ibiborohereza mu mirimo bakora, ariko ngo haracyarimo gushakwa amikoro.
Yavuze ko ubuvuzi mu Rwanda bukwiye gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo kwa muganga batange serivisi zihuse kandi zinoze.
Yagize ati: “Ikituzitira ni ukubona amikoro, akazi ni kenshi kugira ngo tubone ayo mikoro, ni cyo cy’ibanze cyanzanye hano kugira ngo mbiganireho namwe, ariko mpera ku kubashimira.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko yifuza Igihugu giteye imbere mu bijyanye n’ubuvuzi, abavuzi bagakoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha no kunoza serivisi batanga.
Perezida Kagame avuga ko ubushobozi abantu bavukana hamwe n’ubumenyi bazaba babonye mu ishuri, nibyunganirwa n’ikoranabuhanga bizavugurura ubuvuzi mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu asezeranya ko iterambere rizashingira ku bushake n’ubwitange bw’abantu Igihugu gifite, barimo Abajyanama b’Ubuzima, kandi akabizeza ko bazahugurwa kugeza no ku bakuze.
Perezida Kagame mu gusubiza icyifuzo cy’uwitwa Niyigena Pacifique w’i Kinyinya, yijeje Abajyanama b’Ubuzima ko kugeza ibikoresho bipima indwara zitandura ku rwego rw’Umudugudu bikwiye kwihutishwa.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Abajyanama b’ubuzima bagize uruhare runini mu kurandura Malaria mu Rwanda, kuko kugeza ubu Abanyarwanda bangana na 2/3 batarenga Umujyanama w’ubuzima bagiye kwa muganga kwivuza Malaria.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko kuva mu myaka 30 ishize, Abajyanama b’ubuzima batumye Malaria igabanyuka ku rugero rwa 90%.
Dr Nsabimana ati: “Twabaruraga Abanyarwanda hafi miliyoni esheshatu barwara Malaria ku mwaka, ariko ubu turi kubarura ibihumbi 500 gusa, kandi amavuriro yacu ntabwo akijyaho abantu barembye kuko Abajyanama b’Ubuzima babikora neza ku rwego rw’Umudugudu.”
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ifite intego y’uko Malaria yaba yacitse burundu mu Rwanda mu mwaka wa 2030.