Urubyiruko ruzwi nka “Gen-Z” rwo ku migabane ya Afurika, Aziya n’ahandi, umwaka wa 2025 wababereye uw’imyigaragambyo ikomeye igamije impinduka n’uburyo bwo kwerekana ko batishimiye politiki y’imiyoborere n’ubuzima mu bihugu byabo.
Abo ba Gen-Z; ni urubyiruko rwavutse hagati y’umwaka wa 1997–2012, bigaragambije cyane bagaragaza ko ahazaza habo hari mu kaga bitewe n’ibibazo bibugarije birimo; ubushomeri, izamuka ry’ibiciro, ruswa n’akarengane, ubuzima buhenze,kubuzwa uburenganzira no kwamagana ubuyobozi butita ku baturage.
Ibyo bibazo byatumye Aba- Gen-Z bo mu bihugu byinshi birimo; Kenya, Madagascar, Moroc, Peru, Indonesia, Nepal, Tanzania n’ahandi bigaragambya basaba impinduka mu miyoborere.
Imyigaragambyo muri Kenya
Muri Kamena 2025, Aba Gen-Z ibihumbi by’Abanyakenya bigaragambirije hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwibuka no guha icyuhabahiro bagenzi babo barenga 40 basize ubuzima mu myigaragambyo ya 2024, yagamanaga izamuka ry’imisoro n’ibiciro.
Abigaragambya biraye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko basahura ibyarimo ibindi barabitwika ndetse bangiza amazu y’ubucuruzi n’amamodoka barayatwika.
Bamaganye ubutegetsi bwa Perezida w’icyo gihugu William Ruto bavuga ko agomba kwegura mu gihe we yabasabye gutegereza manda ye ikarangira bigakorwa mu buryo bwubahirije amategeko.
Gen-Z yahiritse ku butegetsi Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina
Imyigaragambyo y’abarenga 1000 yadutse muri Nzeri muri icyo gihugu yamagana kubura umuriro n’amazi byari bikomeje gufata indi ntera mu gihugu, ndetse iza kwaguka abaturage batangira kwamagana ruswa, ubushomeri bukabije n’ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu.
Yatumye Perezida Rajoelina ahirikwa ku butegetsi mu Ukwakira, bujya mu maboko ya Colonel Michael Randrianirina nyuma yuko abashinzwe umutekano na bo biyunze ku bigaragambya.
Gusa Perezida Rajoelina yari yasabye abaturage gutuza abizeza ko ibibazo bafite bigiye gushakirwa ibisubizo nubwo byabaye iby’ubusa akavanwa ku butegetsi.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuze ko Perezida Rajoelina atahaye agaciro urubyiruko, ibyo bikaba byaratumye abigaragambya bazamura uburakari bamagana ruswa, serivisi mbi za leta, gucunga nabi umutungo batangira gusaba ubutegetsi kuvaho.
Maroc Gen-Z bigaragambije basaba gusesa Guverinoma
Mu kwezi k’Ukwakira urubyiruko rwo muri Maroc rwigaragambije rusaba ko Guverinoma y’icyo gihugu isesaswa, hagashyirwaho indi kuko iriho yananiwe gushyiraho amategeko arengera abaturage cyane cyane mu rwego rw’ubuzima n’uburezi.
Iyo myigaragambyo yatangiye ubwo hasohokaga raporo igaragaza ko hari abagore batwite umunani bapfiriye mu bitaro bya Leta byo mu mujyi wa Agadir, abaturage bakwira mu mihanda bavuga ko izo mfu zatewe n’ubusumbane buri mu gihugu.
Ibyo byatumye basaba ko Guverimona ihinduka kuko bayishinjaga gushyira imbaraga n’amafaranga mu gutegura ahazakirirwa imikino mpuzamahanga irimo igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cy’umupira w’Amaguru‘Africa Cup of Nations’ cyo mu Ukuboza 2025, n’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2030, aho gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuzima n’uburezi.
Imyigaragambyo muri Nepal yeguje Abaminisitiri bane
Imyigaragambyo yo muri Nzeri 2025, yatumye Minisitiri w’Intebe wa Nepal, Sharma Oli, Minisitiri ushinzwe iby’amazi Pradeep Yadav, Minisitiri w’Ubuhinzi Ram Nath Adhikari, na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Ramesh Lekhak begura nyuma yuko abigaragambya batwitse Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.
Urubyiruko rw’abigaragambyaga rwiyise ‘Generation Z’ rwigabije imihanda rwamagana ruswa n’amategeko akaze abuza gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Ni imyigaragambyo yasembuwe n’itegeko Leta yashyizeho rigamije kugenzura imbuga nkoranyambaga, aho yasabye izirimo Facebook, X/Twitter, YouTube n’izindi kwiyandikisha muri Minisiteri y’Itumanaho n’Ikoranabuhanga kugira ngo zibe zemewe mu gihugu.
Guverinoma yavuze ko itegeko rigamije kurwanya amakuru y’ibinyoma, urwango n’amagambo mabi n’uburiganya bukoreshwa kuri murandasi, bituma urubyiruko rusenya inyubako zitandukanye z’Abanyapolitiki.
Imyigaragambyo muri Indonesia yirukanishije Abaminisitiri batanu
Muri Nzeri urubyiruko rwo muri Indonesia rwamaganye ikoreshwa nabi ry’ingengo y’imari ya Leta, ihohoterwa rikorerwa abaturage, kwamburwa ijambo ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, imishahara idahagije ariko ibyo byose byasembuwe n’urupfu rw’umushoferi w’umucuruzi wari uherutse kugongwa na polisi.
Byatumye Perezida wa Indonesia, Prabowo Subianto yirukana bitunguranye Abaminisitiri batanu barimo; Minisitiri w’Imari, Sri Mulyani Indrawati, uw’Urubyiruko na Siporo n’abandi batatu, nyuma yuko abaturage bagaragaje ko batishimiye Guverinoma.
Ni mu gihe mu mpera za Nzeri urubyiruko rwo muri Peru rwamaganye ubuyobozi bwa Perezida Dina Boluarte, babushinja kutita ku baturage.
Uretse imyigaragambyo y’Aba Gen-Z, 2025 isize abantu bo mu byiciro bitandukanye haba abakuze n’abakiri bato bamagana ubuyobozi ku bw’ibyo babona bidahwitse no kutita ku nshingano.
Imyigaragambyo ikaze mu gihe cy’amatora ya Perezida muri Tanzania
Mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mpera z’Ukwakira muri Tanzania hadutse imyigaragambyo ikaze nyuma yuko Abakandida b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bakuwe ku rutonde rw’abagombaga guhatanira uwo mwanya.
Iyo myigaragambyo yahereye mu bice bine by’Umujyi wa Dar es Salaam, ariko iza gukara, ikwira mu gihugu hose ndetse benshi bahasiga ubuzima.
Iyo nkubiri yanabaye no mu bindi bihugu nka Mali aho muri Gicurasi abaturage bagaragaje ko batishimiye ubutegetsi bwa gisirikare, basaba Demokarasi n’imiyoborere myiza.
Muri Iran naho bigaragambije bamagana izamuka ry’ibiciro n’ubukene, mu gihe muri Australia bigaragambya bamagana intambara ya Isiraheli muri Palestine naho mu Bugiriki bigaragambya basaba inkunga mu buhinzi n’iterambere ry’icyaro.
