2027: Abarimu bose b’u Rwanda bazaba bazi Icyongereza mpuzamahanga
Uburezi

2027: Abarimu bose b’u Rwanda bazaba bazi Icyongereza mpuzamahanga

ZIGAMA THEONESTE

November 17, 2025

Guverinoma y’u Rwanda yijeje ko bitarenze mu mwaka wa 2027 abarimu bose b’u Rwanda bazaba bazi neza ururimi rw’Icyongereza cyo ku rwego mpuzamahanga ibizwi nka B2.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yashimangiye ko hatangijwe guhanda yo guhugura abarimu b’u Rwanda aho ubu hatangiriwe ku basaga ibihumbi 38.

Ni gahunda u Rwanda rufashwamo n’abarimu bo mu gihugu cya Zimbabwe kandi byagaragaye ko imaze gutanga umusaruro.

Minisitiri Nsengimana ati: “Twakiriye abarimu 150 baturutse muri Zimbabwe cyane cyane abaje kudufasha mu guhugura abarimu mu mashuri yigisha uburezi.

Umusaruro rero waragaragaye cyane iyo urebye abarimu bigishijwe usanga bagikoresha [Icyongereza] neza kurusha abandi.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko kuzana mu Rwanda abarimu b’abanyamahanga atari bwo buryo burambye bwo gukemura ibibazo by’abarimu bafite imbogamizi mu kumenya Icyongereza.

Yagize ati: “Igisubizo ni ukugira ngo duhugure abarimu bacu, hari porogaramu irimo irakorwa, irimo guhugura abarimu ibihumbi 38 kugira ngo bazamure ubumenyi bwabo mu Cyongereza.

Hari n’indi izatangira umwaka utaha izahugura abarimu bose basigaye. Ni ukuvuga ngo abarimu bose udakuyemo n’umwe bazaba bafite uburenganzira kuri iyi porogaramu kugira ngo mu myaka ibiri urwego rw’Icyongereza rwabo ruzaba ari B2, ni uburyo bwo kumenya urwo rurimi bwemewe ku rwego mpuzamahanga.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko hashyizweho gahunda y’uko buri mwarimu ugiye mu kazi agomba gukora ikizamini kigaragaza ko azi neza urwo rurimi.

Muri Kamena 2025, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yagaragaje Raporo igaragaza gahunda ziteganyijwe mu kuzamura ireme ry’uburezi u Rwanda ruzafatanyamo n’abafatanyabikorwa batandukanye kuva mu 2023-2027, yerekana ko umwarimu umwe muri batatu bashya binjira mu kazi aba adafite ubushobozi bwo kwigisha mu cyiciro cy’ubumenyi bw’ibanze, ni ukuvuga gusoma, kwandika no kubara.

Raporo yakozwe na Banki y’Isi mu 2018, yagaragaje ko hakenewe cyane amahugurwa y’abarimu mu Cyongereza kuko 38% by’abigisha kuva mu wa Mbere kugera mu wa Gatatu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ari bo bonyine bari bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza.

Inyandiko yasohowe na Minisiteri y’Uburezi muri Gashyantare 2024, igaragaza ko “Abarimu 4% gusa mu basanzwe bigisha bafite ubumenyi kuva ku bwo hagati kugeza ku bwisumbuye mu Cyongereza, ari na rwo rurimi rukoreshwa mu kwigisha.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA