Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango y’Imiryango itari iya Leta, iteza imbere Urubyiruko n’Iyobowe na rwo (RYOF), bwashyizwe ahagaragara bwerekanye ko urubyiruko ruzi imitegurire y’ingengo y’imari ari 54% mu gihe 46% ntabyo bazi.
Byavugiwe mu biganiro nyunguranabitekerezo hagati y’abagize inzego za Leta n’iz’imiryango itari iya Leta, nyuma yo kugaragarizwa ubwo bushakashatsi bwakorerwe mu gihugu hose, harebwa igitera urubyiruko kutagira uruhare mu mitegurire y’ingengo y’imari ya Leta.
Ni nyuma y’aho Umuryango Mpuzamahanga ukurikiranira hafi ibijyanye n’ingengo y’imari y’ibihugu ku Isi (Internation Budget Partnership) mu 2023, washyize hanze ubushakashatsi bwakorewe ku bihugu 125, bigaragara ko u Rwanda ruza mu bihugu biri inyuma mu guha umwanya abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa, aho bari ku 16%.
RYOF ishingiye kuri ubwo bushakashatsi na yo yakoze ubwayo, kuva muri Mata kugera muri Gicurasi 2024, igaragaza ko 54% by’urubyiruko rw’u Rwanda mu bantu 300 washoboye kubaza ari bo bazi uruhare rwabo mu kugena ingengo y’imari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RYOF, Mutangana Kabera, yagize ati: “Twari twabanje kubona ko guha ijambo abaturage mu kugira uruhare mu bibakorerwa ruri hasi cyane kuri 16%. Igice kinini cy’abana n’urubyiruko ari bo batitabira mu kuyigena.”
Mu byavuye muri ubwo bushakashatsi harimo ko urubyiruko ruba rudafite amakuru ahagije mu bibakorerwa, bigatuma umusanzu warwo utagaragara.
Mu babajijwe 99,6% bagaragaje ko bifuza kugira uruhare mu bibakorerwa, naho 43% by’urubyiruko bagaragaje ko bakeneye guhabwa ubukangurambaga kugira ngo bamenye uko inzego z’ubuyobozi zikora.
Ni mu gihe 24% basabye ko bakoroherezwa kwisanga mu nzego z’ubuyobozi, kuko akenshi usanga aho abantu bahurira havugirwa iby’abakuze batahagera bityo ntibisangemo.
Ku rundi ruhande, 48% basabye ko hajyaho amahugurwa yihariye bagafashwa kwiyumva mu nzego z’ubuyobozi, 32% bagaragaje ko mu nzego zose bahagarariwe mu buryo mu buryo budahagije bityo ko inzego zibahagarariye zakongerwa.
Mukimbiri Sam, umwe mu rubyiruko rwiga amategeko muri Kaminuza, avuga ko hari imbogambi urubyiruko rugihura na zo zituma rutibona mu nzego zimwe na zimwe za Leta.
Ati: “Guverinoma cyangwa ibindi bigo bifite inyungu bikwiye gutangiza ibikorwa byo kwigisha, bigamije kuzamura ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye n’igenamigambi n’ibikorwa by’ingengo y’imari. Bategura amahugurwa, inama, ndetse itangazamakuru bagasobanura uko bikorwa.”
Yunzemo ati: “Hagomba gutegurwa amahugurwa akomeye kandi ahoraho kugira ngo habeho kuzamura ubumenyi n’ubushobozi by’urubyiruko ku bijyanye n’igenamigambi n’ibikorwa by’ingengo y’imari. Aya mahugurwa akwiye kwibanda ku bintu by’ibanze by’ubu buryo kandi atangwe mu Kinyarwanda kugira ngo byorohe kubyumva no kubyigiraho.”
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Impuzamiryango y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO), Murwanashya Evariste, avuga ko mu gihe u Rwanda nta ngamba rufashe ngo aho bigaragara ko rufite amanota make mu guha abaturage ijambo bakagira uruhare mu bibakorerwa, byarugiraho ingaruka zikomeye.
Ati: “Iyo amanota abaye make ku gihugu (kikagira 15%), bagifatira ibihano harimo guhagarikirwa inkunga zatangwaga na Banki y’Isi n’ibindi bigo biyishamikiyeho, harimo kugikura ku rutonde rw’ibihugu byemerewe kubona inguzanyo. Bifite icyo bivuze cyane.”
Yunzemo ati: “Ubundi amanota make ni 15% amenshi akaba 100%, bivuze ko niba u Rwanda rufite 16% rufite make cyane, kandi hari ibihugu nka Geogia bifite amanota 80%.”
Yavuze ko no mu gihe habayeho inama zigatumirwamo urubyiruko hakwiye kugaragaza amakuru ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi kugira ngo n’abakora ubushakashatsi bajye bayabona bityo amanota y’u Rwanda azamuke.
Robert Mwesigwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) yavuze ko kugeza ubu ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’urubyiruko ari miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, buri mwaka, akaba ari make atatuma imishinga yarwo benshi bayibonamo.
Icyakora yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe na RYOF, ari isomo ku nzego zishinzwe urubyiruko.
Ati: “Tugomba kongera ubushobozi ku bijyanye no gutegura ingengo y’imari no kuyemeza, hari no kongera urubyiruko mu byiciro bitandukanye, uretse no mu nzego no mu kandi kazi, kugira abantu bose bakangurirwe uruhare rwabo mu gutegura ingengo ingengo y’imari.”
Yakomeje avuga ko urubyiruko ku rwego rw’inzego z’ibanze rwahabwa umwanya mu kugaragaza ibitekerezo byarwo.
Ati: “Tukareba uburyo twakoresha bw’urubyiruko bijyanye n’ibyo bakunda, bakabakaganira na bo, bakabaha n’ubutumwa bujyanye n’igenamigambi.”
Yunzemo ati: “Imiyoborere y’Igihugu cyacu yahaye imbaraga urubyiruko cyane niba, umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku Karere ari muri Njyanama, ubundi kubamo bisobanuye ko atwaye ijwi ry’urubyiruko. Niba abari muri njyanama bategura ingengo y’imari, agomba kuvugira urubyiruko agasaba ko ibikorwa biteza imbere urubyiruko byashyigikirwa.”