Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), cyagaragaje 70% by’ibiribwa byubakiye ku mirima ihingwamo ibyo biribwa no ku biraro by’amatungo atanga umusaruro w’inyama n’amata.
RSB yagaragaje uburyo abahinzi n’abarozi bakwiye kwitwara mu kwimakaza ubuziranenge bw’ibihingwa, kugira ngo bizagirire akamaro ababirya.
Mu bukangurambaga bwo guhugura abari mu ruhererekane nyongeragaciro mu kugaburira abanyeshuri ifunguro rya saa sita bwakorewe mu Karere ka Rusizi, RSB yasabye abahinzi kwitwararika mu gihe bahinga no korora kugirq ngo umusaruro wabo wiyongere kandi ube wujuje ubuziranenge.
Ndahimana Jerome, umukozi w’Ishami rishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB, avuga ko 70% by’ubuziranenge bw’ibiribwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi bushamikiye ku mirima no ku biraro byororerwamo amatungo.
Ati: “Akenshi na kenshi navuga ko 70% by’ubiziranenge bw’ibiribwa buba bwubakiye ku mirima no ku biraro. Ibintu byanduza ibiribwa biri mu bwoko butatu, harimo ibinyabutabire nk’ubutare buremereye buboneka mu biribwa byahinzwe mu buryo butujuje ubuziranenge. Hari mikorobe zimwe na zimwe, hari ibinyabutabire bishobora guturuka ku bikoresho byagiye bikoreshwa.”
Ndahimana yavuze ko kugira ngo umuhinzi agire ibihingwa byujuje ubuziranenge agomba guhitamo umurima uri ahantu hatuma bya bihingwa yahinze byera byujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Ufite nk’umurima uri munsi y’ahantu hari uruganda rutunganya ibyuma cyangwa uri ahantu haturuka amazi y’uruganda rutunganya impu kandi baba bongeyemo ibinyabutabire. Iyo ayo mazi amanuka ajya muri wa murima wazisanga bya binyabutabire byarabaye byinshi bikazamukira ku bihingwa bikazarinda bisoreza ku byo uzasarura.”
Yavuze ko hari n’ifumbire itujuje ubuziranenge bityo ko n’abahinzi babanza kugenzura ifumbire yujuje ubuziranenge itarimo ibinyabutabire birimo ubutare buremereye, bushobora kwangiza umusaruro w’ibihingwa.
Yavuze ko kandi abahinzi bakwiye kwirinda imiti ishobora kwangiza igihingwa by’umwihariko isanzwe iterwa mu bihingwa yica udukoko hirindwa indwara.
Yagize ati: “Iriya miti buriya kugira ngo uyitere, uba ugomba kugendera ku gipimo umuntu wakoze umuti yateganyije, kuko iyo urengeje usanga bigize ingaruka kuri bya bihingwa uzasarura”.
Ndahimana asobanura ko mu gutera imiti umuhinzi biba bimusaba ko aterera ku gihe hubahirizwa igihe cyateganyije cyashira bakabona gusarura iyo myaka.
Yanavuze ko abahinzi bakwiye gukoresha imiti yemewe gusa kuko hari imiti yaciwe ku isoko mu gihe yakoreshwa ikaba yagira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Yanavuze ko no mu gihe ibihingwa bisaruwe bikwiye kwanikwa neza kugira hirindwe ko byazamo uruhumbu rushobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Ndatimana Laurent, umuhinzi mu gishanga cya Kadasomwa mu Murenge wa Kamembe w’Akarere ka Rusizi avuga ko nk’abahinzi bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kwita ku musaruro w’ibihingwa kugira ngo bizere bifite ubuziranenge.
Yagize ati: “Iyo dutegura imbuto tubanza kumenya niba ari nzima, igihe cy’itera cyagera tugatera tugakurikirana niba imyaka yameze, tureba ko nta byonnyi byaje, kandi tugashyiramo ifumbire ikwiye yongera umusaruro”.
Abo bahinzi banavuga ko ariko bakeneye kwongererwa amahugurwa abafasha guhinga kinyamwuga.
Umuhinzi Mukasine Meresiana ati: “Nk’abashinzwe ubuhinzi bakaduhugura, batwigisha uko mu gihe cy’izuba twabasha kuvomerera imbuto zigatanga umusaruro”.
Kwimakaza ubuziranenge ku musaruro w’ubworozi
Ndahimana yasabanuye mu gihe aborozi bavura amatungo bagakoresha imiti yica za mikorobe (Antibiotics) bakwiye kwitwararika bagatera iri ku gipimo cyateganyijwe n’abahanga mu by’imiti kandi bagakoresha ya miti yemewe.
Yagize ati: “Buriya iyo abantu batera antibiotic barimo kuvura amatungo ni byiza ko batera ku gipimo cyo ku rugero ruba rwarateganyijwe kandi bagakoresha ya miti yemewe, bakazirikana ko niba bagiye gukama amata bazashyira ku isoko cyangwa se bazayakoresha bubahirije cya gihe abaganga batanze.”
Yongeyeho ati: “Ntabwo watera antibiotics uyu munsi ngo ejo ayo mata wakamye, ngo uzatangire kuyakoresha.”
Yavuze ko mu gihe hari abantu banyoye amata y’inka yatewe iyo miti ya antibiotic bibagiraho ingaruko ku mubiri, kuko ugenda umenyera iyo miti igihe cyagera yarwara, abaganga bamuvurisha ya miti ya antibiotic ntizigirr icyo imumarira.
Ndahimana yavuze ko mu gihe ibi bipimo n’amabwiriza y’ubuziranenge bitubahirijwe bishobora kugira ingaruko ku buzima bw’abantu.
RSB ivuga ko no mu gusarura ibihingwa ba nyirabyo bakwiye kwitwararika ku buryo byera neza kugira ngo n’ubirya abashe gukuramo intungamubiri zihagije.
Habimana Alfred, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, ahamya ko ubukangurambaga bwa RSB ari ingenzi kandi bufasha Akarere gukomeza kwimakaza ubiziranenge bw’ibiribwa mu nzego zitandukanye.
Yagize ati: “Ibyo kurya bidateguye neza bigira ingaruko ku mubiri, buriya hari abantu bateguraga ibihingwa ariko batabizi, uhereye ku bahinzi n’abageza umusaruro ku mashuri no ku masoko ndetse na bariya babiteka, aya mahugurwa yo kwimakaza ubuziranenge ni ingirakamaro”.