72% by’ingo zitishoboye mu Rwanda ziri muri VUP zitunze telefone
Ikoranabuhanga

72% by’ingo zitishoboye mu Rwanda ziri muri VUP zitunze telefone

KAMALIZA AGNES

August 27, 2025

Ubushakashatsi bwa bw’Ikigo cy’Iguhugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku mibereho y’ingo mu Rwanda, (EICV7) bwagaragaje ko ingo zibarizwa muri gahunda ya ‘Vision Umurenge Program’ izwi nka VUP, igamije kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage bari mu bukene bukabije, 72.4% muri zo zitunze telefone.

Igice cy’ubushakashatsi bwa EICV7 2023/2024 bwashyizwe hanze muri Mata 2025 cyatangwajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, bwanagaragaje ko ingo 391.000 ziri muri VUP  62% muri zo zoroye itungo.

Muri rusange mu Rwanda ingo 84.6% ni zo zitunze telefone, 72.4% muri zo zibarizwa muri VUP mu gihe muri 69.2% zoroye itungo mu gihugu 62% ziri muri VUP.

Mu buryo rusange 41% by’ingo ziba muri VUP zirakennye, 9% ziri mu bukene bukabije mu gihe 32% ziri mu bukene buringaniye.

Ubukene bwinshi bugaragara mu ngo zitabira gahunda y’imirimo y’amaboko isanzwe (cPW) aho ari 48.5%, mu gihe izo mu gice cy’imirimo y’amaboko yoroheje (ePW) ari 43.5%.

NISR ivuga ko 87% by’izo ngo zifite ubwisungane mu kwivuza ariko mu zitabira gahunda y’imirimo y’amaboko isanzwe ziracyari hasi mu bwisungane mu kwivuza ugereranyije n’izindi.

Ingo zibona amazi meza yo kunywa ziri ku kigero cyo hejuru ariko 12% muri zo ziracyakoresha amazi adasukuye.

NISR igaragaza ko ingo zituye mu nzu nziza zikiri hasi aho hagati ya 13% na 29% ari zo zonyine zifite sima mu nzu mu gihe 83% zigituye mu mukungungu n’ahakurungiye.

Ingo ziri muri VUP 96% ziracyakoresha inkwi mu guteka ndetse 44% baracyateka mu buryo gakondo bakoresheje amashyiga atatu, mu gihe 75% batunze radiyo ariko telefone zigezweho (smartphones) ziracyari nkeya.

Gahunda ya VUP yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2008 igamije kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage bari mu bukene bukabije, itangizwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

62% by’ingo ziri muri VUP zoroye itungo

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA