Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Igororamuco (NRS), butangaza ko abanyeshuri 74% bari mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa batarangije amashuri abanza.
Fred Mufulukye, Umuyobozi Mukuru wa NRS, yabigarutseho mu gihe hari abavuga ko mu batwarwa mu Kigo Ngoromuco cya Iwawa, haba harimo abana b’abayobozi bakuru baba barasabiwe kujyanwa Iwawa biturutse ku myitwarire ibangamiye ituze rya rubanda.
Ubuyobozi bwa NRS bushimangira ko atari ko bimeze ahubwo ko abagezwa Iwawa bifite inzira zisobanutse ziba zigomba gukurikizwa.
Agira ati: “Nanjye njya mbyumva ariko sinzi aho byaturutse ngo hano haza abana bo mu miryango yishoboye cyangwa y’abayobozi, ntabwo ari byo. Urugero, aba bantu mubona hano 74% ntabwo barenze umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Abana bataranze uwa gatandatu w’amashuri abanza ni abava mu miryango yishoboye? Icyo cyonyine cyaba gihagije kubaha igisubizo.”
Mufulukye ashimangira ko ujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, aba agomba kuba yaturutse mu bigo ngororamuco byibanze (Transit Centers). Mu gihe muri ibyo bigo haba harimo abana bo mu miryango yishoboye, iyo bagiye kujyanwa Iwawa bose barajyanwa ntawe usigaye.
