7FAA 2025-2026: AMIFA yahembewe kubaka urwego rw’imari rudaheza muri Afurika
Inkuru Zamamaza

7FAA 2025-2026: AMIFA yahembewe kubaka urwego rw’imari rudaheza muri Afurika

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

February 26, 2026

Atlantique Microfinance (AMIFA), ishami rya Banki Nkuru y’Abaturage yo muri Maroc (Groupe Banque Centrale Populaire) ikorera mu bihugu umunani bya Afurika birimo n’u Rwanda, yahawe igihembo cy’ubudashyikirwa mu cyiciro cyo “Kubaka urwego rw’imari rudaheza muri Afurika.”

Ni ibihembo bihabwa ibigo by’imari biteza imbere urwego rw’imari ku mugabane wa Afurika byiswe “Financial Afrik Awards 2026 (7FAA 2026)”, bikaba biheruka gutangirwa mu birori byabereye i Banjul muri Gambia, ku nshuro ya 7, tariki ya 22 na 23 Mutarama 2026.

Atlantic Microfi nance For Africa (AMIFA) ni Ikigo cy’Imari gifi te imigabane ingana n’amafaranga 897 398 000 dirham angana n’amafaranga y’u Rwanda 354 721 686 644, cyashinzwe na Groupe Banque Centrale Populaire kugira ngo iyobore kandi icunge gahunda zayo zo guteza imbere ibigo by’imari nto n’iciriritse muri Afurika.

Kugeza ubu, amashami ya AMIFA aboneka cyane mu bihugu umunani bya Afurika ari byo Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Gabon, Guinea, Madagascar, Mali, Rwanda na Senegal.

Icyo gihembo cy’ubudashyikirwa cyahawe Groupe BCP gishimangira ukwiyemeza no kudatezuka kwa AMIFA mu kwimakaza urwego rw’imari rudaheza n’umusaruro ufatika mu kunoza uburyo bwo kugeza imari ku bigo bito n’ibiciriritse hamwe n’abaturage badafi te igishoro gihagije mu Turere twinshi tw’Umugabane wa Afurika.

Bwana Mouhssine Cherkaoui, Umuyobozi Mukuru wa AMIFA Holding, amaze kwakira igihembo, yagize ati: “Iki gihembo gishimangira ubwitange n’akamaro k’ingamba za Banki Nkuru y’Abaturage muri Maroc (Groupe BCP), zishyirwa mu bikorwa binyuze mu ishami ryayo rya AMIFA, mu gushyigikira ubufatanye mu by’imari.

Bigaragaza umusaruro ufatika w’ibikorwa byacu mu kunoza uburyo bwo kubona imari ku bigo bito n’ibiciriritse ndetse n’abaturage badafi te igishoro gihagije.

AMIFA irimo gukora cyane kugira ngo igabanye icyuho cy’amafaranga mu nyungu z’ibihumbi amagana by’abakora mu rwego rw’imari n’ubukungu.

Gukomeza gushimangira iterambere mu bihugu bigize Ihuriro ry’Ubukungu n’Imari mu Burengerazuba bwa Afurika (UEMOA), iryo muri Afurika yo Hagati (CEMAC) no mu Nyanja y’u Buhinde.

Bigaragaza intego yacu yo kuba muba mbere nk’umufatanyabikorwa nyafurika ukomeye, wiyemeje, kandi ufi te inshingano mu mibereho myiza y’abaturage muri Afurika yose.”

Yongeyeho ati: “Dutuye iki gihembo abakiliya bacu bose n’abafatanyabikorwa bacu batwiringira, ndetse n’abakozi bacu barenga 1 100 bashyigikira indangagaciro zacu zo kuba hafi abakiliya, gukorana umurava, guhanga udushya, imikorere hamwe n’ubwitange, ishyaka, n’intego buri munsi.”

Binyuze muri iki gikorwa cyo gushimira, AMIFA ishimangira umusanzu wayo ufatika nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu bigo by’imari

bito bya Afurika n’intego yayo yo gutanga umusanzu mu buryo burambye mu iterambere ryihariye ry’urwego rw’imari rudaheza, rufata inshingano kandi rwongerera agaciro ubukungu b w’Abanyafurika.

Ibikorwa byo gutanga ibihembo bya Financial Afrik Awards bibaye ku nshuro ya 7, ku nkunga n’uruhare rugaragara rwa Perezida wa Repubulika ya Gambia, Nyakubahwa Bwana Adama Barrow.

Iyi gahunda yashinzwe mu 2018, ikaba yaragiye yigaragaza mu myaka yashize nka kimwe mu bikorwa bikomeye ku bukungu bwa Afurika.

Buri mwaka, ihuza ab’ingenzi bakomeye mu by’imari, ubukungu, na politiki rusange baturutse impande zose z’umugabane, bahuriye ku ntego imwe ari yo gusesengura, kuganira no kwishimira impinduka z’iterambere muri Afurika.

Uretse ibirori byo gutanga ibihembo, Financial Afrik Awards igizwe n’urubuga nyakuri rw’ibitekerezo n’amahirwe, igateza imbere ibiganiro hagati y’abayobozi b’ibigo by’imari, abashyiraho politiki za Leta, abashoramari, ba rwiyemezamirimo, ibigo bishya, n’impuguke, ku ngingo zinyuranye z’iterambere ry’ubukungu n’imari by’umugabane wa Afurika.

Iki gihembo cyatuwe abakiliya n’abafatanyabikorwa ba Atlantique Microfinance

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA