Aba Gen-Z bashima umutekano bakesha Imiyoborere myiza
Imyidagaduro

Aba Gen-Z bashima umutekano bakesha Imiyoborere myiza

MUTETERAZINA SHIFAH

August 10, 2024

Abagize itsinda ry’abanyarwenya Aba Gen-Z Comedy bashima ko urubyiruko rwo mu Rwanda rutishora mu myigaragambyo, ahubwo rwo rwitorera abayobozi mu mutekano, ubundi rukagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Ni mu gihe aba Gen-Z bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo Kenya, Uganda na Nigeria bamaze igihe mu bikorwa by’imyigaragambyo abo mu Rwanda bakaba barangamiye iterambere, kuko hari umutekano.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’umunyarwenya Rwagaju Emmanuel uzwi nka Rumi ubarizwa mu itsinda rya Gen-Z Comedy, yavuze ko Perezida Kagame batamufata gusa nka Perezida wa Repubulika ahubwo bamufata nk’umubyeyi, kuko imiyoborere ye myiza yuje umutekano.

Ati: “Turamukunda kuko nawe abitwereka kenshi ko adukunda, kuko adutekerezaho nk’urubyiruko, [….] kuko izindi Gen-z zo hanze, urabona ibiri kuba za Nigeria, Kenya, Uganda n’ahandi, ariko twe turishimye turimo kwitorera abayobozi tugira n’uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyacu, icyo navuga amahoro naganze, arambe, yogere.”

Yongeyeho ati: “Perezida wacu twatoye kuri twe ntitumubara nka Perezida, ahubwo ni umubyeyi wacu, mu giswahili bavuga ngo Baba wa Taifa, kuko yaduteje imbere nk’ubu impamvu dusetsa abantu muri Camp Kigali bakitabira cyane, umutekano w’abantu basaga ibihumbi bibiri ukabona urahagije ni ukubera Kagame Paul ndetse n’abamufasha umunsi ku munsi.”

Ibyo avuga bishimangirwa na Kadudu umwe mu bakobwa b’Abanyarwenya muri iryo tsinda uvuga ko urubyiruko rw’Abanyarwanda rudakwiye kwishinga ibyo ab’ahandi bakora.

Ati “Ibibera ahandi biba bikwiye kutubera isomo, kuko muri Uganda hari abapfa, za Nigeria, Kenya kandi buriya iyo umuntu apfuye Igihugu kiba gihombye, usibye n’Igihugu n’umuryango uba uhombye, ni ibintu utashyigikira ariko kubera ko ntacyo wabikoraho ugahitamo inzira imwe yo kubasengera, ntabwo ari ibintu Abanyarwanda dukwiye kureberaho tuvuge ngo natwe reka tugende twirukanke twigaragambye.”

Nyuma yo kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame urubyiruko rw’aba Gen-Z bavuga ko batarekeye aho ahubwo bazakomeza gufatanya na we mu rugamba rw’iterambere mu rwego rwo gukomeza kwiyubakira Igihugu.

Gen-z Comedy yakoze igitaramo cyo kwishimira itsinzi ya Perezida Paul Kagame tariki 25 Nyakanga 2024, aho batumiyemo abanyarwenya bakomeye mu gihugu cya Uganda barimo Teacher Mpamire na Dr Hillary Okello.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA