Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe guha abana babo amahirwe yo kumenya Ikinyarwanda, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bavuka ku Banyarwanda ariko ntibamenye ururimi rwabo gakondo kubera kutagikoresha kenshi.
Ururimi ni imwe mu nkingi ikomeye mu zigize umuco n’amateka by’Igihugu, ariko urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga usanga rugorwa no kumenya Ikinyarwanda ari nayo mpamvu hari bamwe bafata umwanya bagasura u Rwanda kugira ngo bamenye byisumbuyeho indangagaciro z’aho bavuka.
Ubwo habaga ibirori byo gusoza urugendoshuri rw’ibyumweru bibiri abanyeshuri bo mu ‘Ishuri Umuco’ ryo mu Bubiligi kuri uyu wa 25 Gashyantare 2026, Intebe y’Inteko Amb. Prof. Masozera yagaragaje ko kutamenya ururimi kavukire ku mwana bigirwamo uruhare n’ababyeyi, abasaba guha abana ubwo burenganzira.
Ati: “Abana baba mu mahanga ababyeyi ntabwo babaha amahirwe yo kumenya Ikinyarwanda, umwana ururimi yumva mu rugo bavuga ni rwo avuga, iyo atarwumva ntiyaruvuga kandi ntiyarumenya. Kubera iki ababyeyi twima abana amahirwe yo kumenya Ikinyarwanda?
Iyo umwimye amahirwe yo kumenya Ikinyarwanda uba umwimye ayo kumenya uwo ari we, isano afitanye n’Igihugu, umuco, uba umuvukije ibyo byose.”
Akomeza agira ati: “Ubu butumwa ndabubabwiye ariko burareba Abanyarwanda bose baba mu mahanga, Mwikwima abana amahirwe yo kumenya aho baturuka, kumenya indimi nyinshi ni amahirwe ariko kutamenya urwawe ni igihombo.”
Mu minsi 10 ishize bari mu Rwanda, mu rugendoshuri, abana b’Abanyarwanda 40 baturutse mu Bubiligi biganjemo abahavukiye, bavuze ko bahungukiye byinshi kuko babonye igihe gihagije cyo kwigishwa no gusobanuirwa byinshi ku mateka y’u Rwanda.
Aline Karemera uri mu banyeshuri biga mu ‘Ishuri Umuco’ ryigisha amateka n’ururimi rw’Ikinyarwanda, ryigisha urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, avuga ko urugendoshuri yagiriye mu Rwanda yarwungukiyemo byinshi kuko babonye igihe gihagije cyo gusobanukirwa byinshi ku gihugu cyabo.
Ati: “Ni ibihe byari byiza cyane kuri njye na bagenzi banjye. Kuri iyi nshuro twabonye igihe gihagije twiga byinshi ugereranyije na mbere ubwo duheruka kuza, twize kuvuga Ikinyarwanda, kubyina n’ibindi, bituma turushaho kongera urukundo n’umubano twari dufitanye.”
Cyusa Noris Karara yunzemo ati: “Hano twize byinshi, icyanshimishije kurushaho, ni uko twize guhamiriza kandi mu Bubiligi nsanzwe mbyina mu itorero ryitwa Itetero, nifuzaga kumenya ibyisumbuyeho, twabonye ibikorwa remezo byadufashije kwiga buri kimwe twari dukeneye, twize Ikinyarwanda nongera kukibuka.”
Baba Abanyeshuri, Ababyeyi n’ubuyobozi bw’Ishuri Umuco, bagaragaza ko banyuzwe n’uburyo bafashijwe muri gahunda yo kwigisha abana babo, bashimira cyane inzego zabigizemo uruhare.
Ni urugendoshuri bavuga ko bafashijwemo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane bw’u Rwanda, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu binyuze mu Nteko y’Umuco, hamwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Itsinda rimaze iminsi 10 mu Rwanda, ryari rigizwe n’abana 41, ababyeyi 20 n’umwarimu 1, bakaba bari mu Rwanda guhera ku wa 16 kugeza ku wa 25 Gashyantare 2026.




