Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bishimira ko abana batagihabwa akato
Imibereho

Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bishimira ko abana batagihabwa akato

MUTETERAZINA SHIFAH

November 20, 2024

Bamwe mu babyeyi babyaye abana bafite ubumuga bishimira ko bavuye mu bwigunge baterwaga no guhabwa akato n’imiryango yabo, kubera kubyara abana bafite ubumuga.

Bavuga ko kubyara bagahezwa byarabagiragaho ingaruka ndetse bikagera no ku bana babo.

Mu kiganiro bagiranye n’Imvaho Nshya, bavuga ko kubyara abana bafite ubumuga byababereye umutwaro mu miryango, ku buryo hari n’igihe abo bashakanye babataga.

Umwe muri bo wahawe izina rya Mukakibibi Therese kubera umutekano we, avuga ko umwana we afite ubumuga bwamufashe nyuma y’uburwayi bukomeye yagize, bituma umugabo amuta.

Yagize ati: “Umwana wanjye amaze kugira ubumuga, umugabo akaba na se yahise aduta, avuga ko atabana n’umwanda, kuko uburwayi bwamusigiye ubumuga bw‘ingingo aho ibintu byose abyikoreraho (kuko atabasha guhaguruka, byasabaga ko tumuterura). Nagize ihungabana rituma tubaho twikingiranye, kuko n’aho twari dutuye babaga bavuga amagambo mabi nkumva ntashaka ko ayumva.”

Yongeraho ati: “Uko yagiye yoroherwa yatangiye kuvuga akajya ambwira ko aba yumva ababaye kubera ko se yadusize, akaba yumva kenshi n’amagambo y’abantu bavuga ko namutambye kugira ngo amere uko ameze, bamwinuba byose byatumye yumva adakeneye guhura na bo no kwiga arabyanga.”

Ibi avuga abihurizaho na mugenzi we twise Mukaneza Claudine, uhamya ko kubyara umwana ufite ubumuga bw’ingingo, umuryango we wabyakiriye nko kugusha ishyano.

Yagize ati: “Nkimara kubyara ntabwo umuryango wishimye, ahubwo bumvise bagushije ishyano, numvise isoni n’ikimwaro, nkumva narigita, kuko uba wumva batanamenya ko wabyaye uwo mwana, naramuhishaga.”

Avuga ko byagize ingaruka ku mwana, kuko uko yagiye akura atisanze mu bandi kubera uko yakuze ahishwa.

Ati: “Urumva umwana icyo gihe yaretse kwiga, kuko yabonaga ajya ku ishuri abana bose bakamukoraho uruziga, bakamukwena, bamwita amazina mabi, amagambo amuca intege, bituma aguma mu rugo ishuri araryanga.”

Nubwo ari uko byabagendekeye, ariko ngo kuri ubu barishimye kuko nyuma yo guhura n’umuryango nyarwanda w’Abagore bafite ubumuga, UNABU, byatumye bigirira icyizere.

Mukakibibi ati: “Twagize amahirwe umuryango UNABU uza mu Murenge wacu, ushaka abana bafite ubumuga ngira amahirwe n’uwanjye azamo. Baje kundeba mu rugo turaganira, bambwira ko bumva umwana yakwiga, gusa numva simbyumva, nyuma haje kubaho amahugurwa y’abana n’ababyeyi kuri UNAB, twakoze iminsi itatu, ariko navuyeyo numva wagira ngo bazanye isabune n’amazi banyuhagira mu mutima ubu umwana ariga.”

Mukaneza yungamo ati: “UNABU itaraza twari tubayeho nabi, twaritinyaga, tubona ko nta gaciro abana bacu ndetse natwe ubwacu dufite, ariko ubu ngubu natwe turajya mu bandi tukumva dufite ijambo, kuko nk’ubu umwana wanjye yasubiye mu ishuri kubera ko bigishije abandi kutamuhutaza, yewe no mu miryango sinkifatwa nk’umubyeyi wasebye.”

Muhayimana Claudine umukozi wa UNABU ushinzwe gushyira mu bikorwa umushinga uterwa inkunga na Plan international Rwanda wo gufasha abana n’urubyiruko kwiremamo ubushobozi binyuze mu kwihangira imirimo, avuga ko imirimo yo gufasha abana bafite ubumuga ihera mu Nzego z’ibanze.

Yagize ati: “Iyo ubyaye umwana ufite ubumuga icya mbere uhura nacyo n’itotezwa bikanahera ku mugabo mwashakanye, uko iminsi itambuka ugasanga nawe ahuye n’ihungabana, ibyo iyo bikomeje bigira ingaruka ku mwana kubera ko aba abona ari mu muryango w’amakimbirane, rimwe na rimwe akumva n’amagambo mabi aba akoreshwa.”

Akomeza agira ati: “Imirimo yacu yo kubafasha ihera mu Nzego z’ibanze n’ahandi hantu hose hahurira abaturage, kubera ko abo babahohotera, bamwe ni abaturanyi babo, abandi ni abavandimwe, icyo dukora ni ukwigisha umuryango nyarwanda ko kuba ufite ubumuga bitavuga ko udashoboye, tukagera no ku mashuri, n’iyo ikibazo kiri mu rugo tubageraho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere Hategekimana Silas avuga ko ibikorwa bya UNABU byatumye abaturage bamenya ko abantu bafite ubumuga, ari abantu nk’abandi kandi bashoboye.

Ati: “Izi gahunda zagize umumaro, byatumye abantu bamenya y’uko abantu bafite ubumuga ari abantu nk’abandi na bo bashoboye, kuko kugeza ubu hari n’abatangiye kwiteza imbere nyuma yo kubahugura bakitinyuka.”

Uwo muyobozi avuga ko hari imiryango yahishaga abana bafite ubumuga bigatuma batiga, ariko nyuma yo guhugurwa hari abasubiye mu ishuri kandi batsinda neza.

Kugeza ubu UNAB imaze kugera mu Turere tugera kuri 12 aho bafasha abagore, urubyiruko n’abana bafite ubumuga kubashyira mu matsinda, bakabigisha ko na bo bafite imbaraga kandi bashobora kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Abanyeshuri basobanukiwe kudahutaza bagenzi babo bafite ubumuga bituma basubira mu ishuri

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA