Ababyeyi basabwe gutegura abana bagasubira ku ishuri
Uburezi

Ababyeyi basabwe gutegura abana bagasubira ku ishuri

KAYITARE JEAN PAUL

August 27, 2024

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Abana, NCDA, kirasaba ababyeyi gukora ibishoboka byose bagategura abana bityo bagasubira ku ishuri bafite ibyangombwa byose umwana akenera ku ishuri.

Ni ubutumwa bwatanzwe na NCDA ibinyujije buri ku rubuga rwayo rwa Twitter, nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, itangarije amanota y’ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu cyiciro rusange.

Ubutumwa bwa NCDA bugira buti: “Babyeyi, ni umwanya mwiza wo gutegura abana gusubira ku ishuri, mubashakira ibyangombwa byose nkenerwa.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Abana cyashimiye abana bitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange.

Ku rundi ruhande, NCDA yagaragaje ko umwana wize agatsinda neza, ari ishema ry’umuryango.

Mu bihe bitandukanye, iyo amashuri atangiye usanga hari abana bagorwa no gusubira ku ishuri biturutse ku bibazo by’amikoro yo mu muryango.

Ibi bituma hagaragara umubare w’abana batasubiye ku ishuri.

Leta y’u Rwanda yahishuye ko miliyoni 44 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 56 z’amafaranga y’u Rwanda, ari zo zashowe mu mushinga ugamije guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri.

Ni mu mushinga wiswe “Zero Out Of School Children”, ugamije gufasha abana barenga 177,119 bo hirya no hino mu gihugu bavuye mu ishuri batarengeje imyaka 16 y’amavuko.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko uyu mushinga watangiye tariki ya 08 Nzeri 2023 ukazarangira muri Nzeri 2028 ku bufatanye n’Igihugu cya Qatar, binyuze mu Kigenga cya Qatari cy’Iterambere.

Mu guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, Leta yashoboye gutangiza ubukangurambaga bwiswe ‘Dusangire Lunch’. Bugamije gushishikariza Abanyarwanda bose by’umwihariko ababyeyi gushyigikira kugaburira abana ku mashuri.

Gufatira ifunguro ku ishuri ni gahunda yatangiye mu 2021. Minisiteri y’Uburezi igaragaraza ko yagize akamaro gakomeye ku myigire y’umunyeshuri kuko yagabanyije umubare w’abataga amashuri aho bavuye ku 10%, bagera kuri 4% kandi ngo iki kibazo kigomba gukemuka burundu.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Irere Claudette, aherutse gutangaza ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri igomba guhabwa imbaraga ari na yo mpamvu hatangijwe ubukangurambaga bwa ‘Dusangire Lunch’.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA