Ababyeyi baturuka mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, bavuga ko bishimira uburyo bakirwa neza mu Rwanda, by’umwihariko bagashima uko abana babo bitabwaho mu buryo buboneye.
Abo babyeyi bagaragaza ko nyuma yo kwakirwa mu kigo cyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare giherereye i Mutobo, bahabwa amasomo y’uburere mboneragihugu abafasha gusubira mu muryango nyarwanda no gutegura ejo hazaza habo.
Bamwe muri abo babyeyi babitangaje ubwo hasezererwaga abantu 214, bagize icyiciro cya 76 cy’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro muri RDC, bagaragaje ko abana babo bageze mu Rwanda bafite ibibazo by’imirire mibi, aho bamwe bari bageze ku rwego rw’umutuku, abandi bari mu muhondo, ariko kuri ubu bakaba bameze neza kubera kwitabwaho.
Umubyeyi witwa Nyirahabimana, uturuka mu Karere ka Rubavu, akaba yaravuye mu mashyamba ya RDC, yavuze ko yishimiye cyane uko umwana we yitaweho, ndetse avuga ko we yafataga u Rwanda nk’abanzi.
Yagize ati: “Umwana wanjye twageze hano arwaye bwaki, yari mu muhondo. Ariko kubera indyo yuzuye aha bahabwa, ubu ameze neza cyane. Nanjye nize gutegura indyo yuzuye, mu mashyamba ntitwabyitagaho, ntitwanamenyaga akamaro ko guhinduranya indyo.”
Uwamariya Vestine wo mu Karere ka Rutsiro we yavuze ko uretse kwita ku bana babo, banahabwa ubumenyi buzabafasha gukomeza kubitaho neza bageze mu miryango yabo.
Yagize ati: “Twishimiye uko batwitaho natwe n’abana bacu. Ubu natwe twigishijwe gutegura indyo yuzuye, kandi tugiye kubikomeza no mu buzima busanzwe, ikindi ni uko nari nzi ko ningera mu Rwanda ibyo bampa byose byari kuba bihumanye, ariko ndiho n’umwana wanjye yaje arwaye bwaki yarakize.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abahoze ari AbasirikareValerie Nyirahabineza, yavuze ko hari abana baza bagaragaza ibimenyetso by’indwara zikomoka ku mirire mibi, ariko ko bahita bitabwaho ku buryo bwihuse.
Yagize ati: “Hari abana baza bafite ibibazo by’imirire mibi, ariko mu gihe cy’ibyumweru bitatu gusa baba bamaze gusubira ku murongo w’ubuzima bwiza kubera ubwitange mu kubitaho no kubaha indyo yuzuye, Leta y’u Rwanda ntizemera ko abana bayo babaho nabi.”
Yakomeje asaba ababyeyi bose kujya muri gahunda y’Igikoni cy’Umudugudu, kugira ngo bakomeze kwimakaza imirire myiza mu miryango yabo.
Kugeza ubu, mu kigo cya Mutobo habarurwa abana bagera ku 128 bitabwaho mu irerero ry’iki kigo, bakaba bakomeje kwitabwaho mu buryo buhamye bugamije kubafasha gukura neza no kugira ubuzima bwiza.