Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko ababyeyi bajya kwisuzumisha igihe batwite bamaze kugera ku kigereranyo kiri hejuru ya 93%, ariko abajya ku gipimo mu gihembwe cya mbere baracyari bake.
Bishimangirwa na Dr Cyiza François Régis, Umuyobozi w’agashami gashinzwe Ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu mavuriro mu ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC.
Yabigarutseho ku wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025 mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ubwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.
Muri iki cyumweru ababyeyi bashishikarizwa gukomeza kwisuzumisha igihe batwite kuko ngo ubuzima bw’umwana butangira akiri mu nda.
Umubyeyi agomba kwisuzumisha inshuro 8 mu gihe atwite.
Dr Cyiza akomeza avuga ati: “Kugeza ubu tugeze ku kigereranyo kiri hejuru ya 93% ku babyeyi bipimisha kwa muganga. Ubundi twifuza yuko bibaye byiza umubyeyi yakagombye gutangira kwisuzumisha mu gihembwe cya Mbere ari na ho hari ikibazo cy’ababyeyi benshi batangira kwisuzumisha bakererewe.”
Abatangira kwisuzumisha mu gihembwe cya mbere bageze ku kigereranyo cya 50% mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2024, mu gihe abisuzumisha inshuro enye zigendanye no kuba barisuzumishije kare neza mu gihembwe cya mbere, ubu bageze ku kigereranyo cya 47%.
Dr Cyiza avuga ko bakiri hasi ugereranyije n’intego y’Isi ndetse ari nayo y’Igihugu yuko nibura cyakagombye kugira 90% by’ababyeyi bajya kwisuzumisha mu gihembwe cya mbere bityo bagakomezanya, bakaba bageza inshuro umunani zagenwe.
Avuga ko impfu z’ababyeyi zikiri hejuru ugereranyije n’ikigereranyo u Rwanda rwifuzaga kugeraho mu mpera z’umwaka wa 2024.
Impfu z’impinja na zo ngo ziracyari hejuru hakurikijwe n’ibyifuzwaga kugerwaho mu mwaka ushize wa 2024.
RBC igaragaza ko kuboneza urubyaro ari ikintu gikomeye cyane ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kuko bigabanya ibyago hagati ya 35 na 40% byo kuba umubyeyi yakwitaba Imana.
Dr Cyiza akomeza agira ati: “Ikindi cya kabiri, iyo umubyeyi yaboneje urubyaro bituma umwana yabyaye abona umwanya wo kumwitaho ya minsi twita 1 000, akonka neza, agahabwa inyongeramirire, akonka neza nta kindi kintu bamuvangiye kugera ku mezi 6 nyuma yayo umuryango ukabasha kumubonera indyo yuzuye.”
U Rwanda rukeneye umubyeyi ufite ubuzima bwiza
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) itangaza ko nta mubyeyi ukwiye gupfa abyara kuko ngo u Rwanda rukeneye umugore ufite ubuzima bwiza mu gihe atwite.
Mu Rwanda hamaze guterwa intambwe ishimishije ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, bigaragazwa n’imibare y’igabanuka ry’imfu z’ababyeyi n’abana.
Minisitiri Uwimana Consolée asaba ubufatanye mu kurandura igwingira n’inda ziterwa abangavu nka bimwe mu bibazo bikibangamiye umwana n’umubyeyi.
Yagize ati: “U Rwanda twifuza ni u Rwanda aho umugore aba afite ubuzima mu gihe cye cyo gutwita akaba yizeye no kubyara neza. Nta muntu ukwiye gupfa atanga ubuzima.
Umwana ubyawe na we agomba kwitabwaho agakura neza, agakura mu gihagararo no mu bwenge akazateza imbere umuryango n’Igihugu muri rusange.
Iyo umwana yitaweho neza n’ababyeyi akura neza, akagira ubuzima buzira umuze, akagira imitekerereze n’imibanire ikwiye bityo n’amarangamutima ye akaba ahamye.”
Mukurizehe Concessa, Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Kibara, mu Murenge wa Gikomero yabwiye Imvaho Nshya ko imyumvire y’ababyeyi ku kwita ku mwana iminsi 1 000 yahindutse bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu.
Binashimangirwa na Mugorukeye Melanie, Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Gikomero.
Avuga ko ababyeyi batwite babakurikirana, bakabashishikariza kwipimisha kwa muganga.
Agira ati: “Umubyeyi na we yisuzumisha ku gihe, na we turabikurikirana kuko twarahuguwe. Mu bana nka 3 000 dushobora kubonamo abana batatu bonyine bari mu mirire mibi.”
Ahamya ko nta mubyeyi ukibyarira mu rugo. Ati: “Kubera dusigaye tubakurikirana twanahuguwe, nta mubyeyi ukibyarira mu rugo. Ni ukuvuga ngo umubyeyi wese wumvise ko tuba twaramukurikiranye kugeza igihe azanabyarira, tugerageza kumugeraho ku buryo agera kwa muganga mbere akaba ari ho abyarira.”
Bimwe mu bikorwa bizakorwa mu cyumweru cyahariwe Ubuzima bw’umwana n’umubyeyi ni ugupima imikurire y’abana bafite amezi kuva kuri 6 kugeza kuri 59, gutanga Ongera ku bana bafite kuva ku mezi 6 kugeza kuri 23.
Hazatangwa ibinini by’inzoka zo mu nda ku ban abafite imyaka 5 kugeza kuri 15 no gutanga vitamini A ku bana bafite amezi 6 kugeza kuri 59.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Hehe n’Igwingira: Twite ku buzima bw’umubyeyi utwite, Umwana, Umwangavu, Imirire n’isuku, dukingize abana inkingo zose.’
Amafoto: Mbaraga John