Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorera mu birombe bitandukanye mu Rwanda, batangaje ko hakenewe icyanya cyihariye cyahariwe inganda zitunganya amabuye y’agaciro kuko aho inganda zisanzwe zibikora ziri hatisanzuye bityo bikagabanya umusaruro wayo woherezwa mu mahanga ndetse n’ishomari rishyirwa muri urwo rwego.
Abagize Ihuriro ry’Abacukuzi n’abacuruza amabuye y’Agaciro mu Rwanda (Rwanda Mining Association) bamenyesheje Abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi ko icyo cyanya kibonetse cyakongera umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Babigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, ku bibazo byagaragaye mu isesengura rya raporo y’ibikorwa ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) y’umwaka wa 2024/2025.
Perezida w’Ihuriro ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, Kagenga Innocent, yashimangiye ko icyo cyanya nikiboneka kizongera umusaruro w’amabuye y’agaciro u Rwanda rusanzwe rutunganya rukayohereza mu mahanga.
Yavuze ko aho izo nganda zitunga amabuye y’agaciro hirya no hino mu gihugu hatisanzuye ku buryo bitorohereza abashoramari mu kuyabyaza umusaruro no kuyongerera agaciro.
Yagize ati: “Ahantu ziriya nganda ziri ni hato cyane habangamiye abaturage bahatuye. Kuba twahabwa icyanya cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byarushaho kwihutisha, kuyohereza mu mahanga kubera ko baba bafite ahantu hagari bagomba gutunganyiriza amabuye yabo bisanzuye, bityo bigatuma n’ingano y’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga yiyongera kurusha uko bikorwa ubungubu.
Yakomeje ati: “Usanga aho bakorera ari ahantu hadashobora kujya ikamyo ebyiri zigomba gutwara ayo mabuye kubona ahantu hagari bizafasha kuzamura ibyoherezwa mu mahanga.”
Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro rigaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hari inganda eshatu harimo ebyiri zitunganya Gasegereti na Coltan n’urundi rutunganya Zahabu.
Kagenga ati: “Iyo urebye ubushobozi bw’izo nganda cyane cyane urwa Coltan na Gasegereti zitunganya amabuye y’agaciro ku kigero kiri hasi cyane, kiri hagati ya 5% na 10% ugereranyije n’ibyo batunganya.
Haracyari icyuho cy’uko dushobora kubona abashoramari benshi kugira ngo dushobore kubona abashongesha amabuye y’agaciro kuko bisaba ubumenyi mu ikoranabuhanga, ushobora kuba ufite amafaranga ariko n’ubwo bumenyi na bwo bugomba kuba buhari.”
Kagenga asobanura ko hari ibiganiro bagiranye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), aho icyo cyanya cyahariwe inganda zitunganya amabuye y’agaciro kizubakwa hamaze gutegurwa.
Ati: “MINICOM yarabitangiye muri Gahanga [Kicukiro] mu gace kitwa Kagasa, mu biganiro tumaze igihe tugirana n’iyo Minisiteri batubwiye ko harimo gukorwa ibiganiro ndetse hari gushakwa n’inzobere zo kuhatunganya nizirangiza batubwire ari ho twimurira ibikorwa byacu, ibiganiro bigeze kuri 60%”.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Petelori na Gaze mu Rwanda (RMB) igaragaza ko mu 2024, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwinjirije u Rwanda asaga tiriliyari 2,4 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyari 1.7 z’Amadolari ya Amerika ($), ndetse intego y’Igihugu ni uko mu 2029 ruzaba rwinjiza tiriyari 3,15 Frw (miliyari 2,17 z’Amadolari y’Amerika).
Kugeza ubu, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rutanga akazi ku barenga ibihumbi 92, rukaba rugira uruhare rwa 3% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.
RMC isobanura ko mu Rwanda hari ahantu 52 harimo gukorwaho ubushakashatsi, ku bijyanye n’amabuye ya lithium, 3Ts beryllium, zahabu n’andi, muri gahunda y’Igihugu yo gushakisha ahantu hari amabuye y’agaciro hifashishijwe ikoranabuhanga.
U Rwanda rukungahaye cyane ku mabuye ya Wolfram, Gasegereti na Coltan atunganywamo ibyuma bya Tungsten, Tin na Tantalum, aho imibare igaragaza ko rucukura toni ziri hagati y’ibihumbi 8 n’ibihumbi 10 buri mwaka.









