Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), cyasabye abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe gucuruza ibifite inkomoko izwi cyangwa bagacibwa amande.
RICA ivuga ko abacuruza ibi bikoresho mu gihugu hose bakwiye kwiyandikisha bagahabwa ibyangombwa bibemerera gukora ubu bucuruzi, kandi buri mucuruzi akagirana amasezerano yanditse n’umuranguje akubiyemo umwirondoro we n’ibiranga igicuruzwa kiguzwe.
Iki kigo gitangaje ibi mu gihe mu gihugu hose hari gukorwa ubugenzuzi bw’ibi bikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe.
Umuyobozi w’ishami rifite mu nshingano ubugenzuzi bw’ibicuruzwa byo mu nganda n’ibiri ku masoko muri RICA, Joseph Mutabazi, yatangaje ko buri wese ucuruza ibi bikoresho agomba kuba afite ibyangombwa byuzuye.
Ati “Turashaka gufasha abacuruza ibyo bikoresho gukorana ubunyamwuga birinda akajagari n’ubujura kandi ni bwo bazarushaho kwiteza imbere kuko ubu bafite amabwiriza bose bagomba gukurikiza”.
Yongeyeho ko ubugenzuzi nk’ubu buzanafasha abaguzi b’ibi bikoresho kugura ibyujuje ubuziranenge kuko bazajya babigura mu buryo buzwi kandi buri wese akaba yabasha gukurikirana inkomoko yabyo.
Amabwiriza agenga ubu bucuruzi ateganya ibihano by’amande y’amafaranga y’u Rwanda 50,000 ku mucuruzi uzakererwa gutanga ubusabe bwo kongeresha agaciro uruhushya rwe, kudatangira ku gihe raporo y’ibyasabwe na RICA, uwanze gukorana n’abagenzuzi, utagiranye n’umuguzi amasezerano y’ubugure, utamenyesheje RICA impinduka zabaye mu bucuruzi bwe ndetse n’utatanze inyemezabwishyu.
Ateganya kandi igihano cya 100,000Frw ku mucuruzi wese utabika inyandiko zisobanutse zerekeye ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe acuruza.
Mu gihe ufashwe akora nta ruhushya cyangwa uruhushya afite rwararengeje igihe azahanishwa amande ya 200.000Frw.
Mu bugenzuzi bumaze gukorwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite agaciro k’agera kuri miliyoni 14Frw bidafite inkomo izwi byiganjemo Telefoni byarafatiriwe ndetse ba nyirabyo bakaba baratangiye gushakishwa aho abagera kuri 35 bamaze kubisubizwa ndetse iki gikorwa kikaba kigikomeje.