Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho 
Amakuru

Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho 

WILSON TWAGIRA

October 8, 2026

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EALA), u Rwanda rubereye umunyamuryango, basabwe kutaba ba nyamwigendaho mu gukemura ibibazo birebana n’Akarere. 

Abo Badepite na bo bavuga ko biyemeje guharanira gushyira mu bikorwa umuco wo kubazwa inshingano, no guteza imbere imiyoborere myiza buri muturage ubarizwa mu bihugu bigize uyu Muryango yibonamo, ibihugu na byo bigakora ku bufatanye aho gukora nka banyamwigendaho mu gukemura ibibazo by’ibihugu by’Akarere.

Ubuyobozi bw’Ishami rishinzwe itumanaho mu Nteko ya EALA mu itangazo bwashyize ahagaragara, rivuga ko ibyo babyiyemeje ubwo bari mu Nteko Rusange ya 153, ihuza Inteko zishinga Amategeko, bakaba bazashyiraho akabo nk’intumwa za rubanda mu gushakira ibisubizo ibibazo by’amategeko bishobora kuba bihari mu rwego mpuzamahanga.

Iyo nama iteraniye ku cyicaro cya EALA mu gihugu cya Tanzaniya, izasozwa ku ya 9 Ukwakira 2026, ihuje Intumwa za Rubanda n’abandi basaga 2 000, baturutse hirya no hino mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EALA, Hon Ntakirutimana Joseph yibukije abari mu nama ko ibibazo bibangamiye ikiremwa muntu birimo amakimbirane hamwe n’imvururu bituruka ku mitwe yitwaje intwaro ndetse n’ikibazo kijyanye n’iterabwoba mu Karere, ibibazo by’ubukungu n’ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe. 

Ati: “Byose ni ibibazo bivuka hatitawe ku mipaka y’Igihugu, ndasaba abagize Inteko z’Ibihugu byacu kurushaho gushimangira ubufatanye binyuze mu rwego rwa Dipolomasi mu rwego rwo guharanira kuzana amahoro. Muri ibi bihe Isi yabaye  nk’Umudugudu umwe, nta gihugu na kimwe cyakora cyonyine nka nyamwigendaho mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije ibihugu byacu. Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba uzakomeza guteza imbere gahunda y’ukwishyira hamwe kw’ibihugu by’Akarere, guharanira amahoro, n’izahuka ry’ubukungu, kandi ukwiyemeza kwacu kugomba kujyana no kwiyemeza kw’ibihugu.”

Yakomeje ahamya ko ukwiyemeza kw’Inteko zishinga Amategeko ari yo nkingi ya demokarasi ihamye. Ku ngingo y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (AI), Perezida wa EALA yasabye abikorera mu bigo bitandukanye guha umwanya ikoranabuhanga rishya.

Naho ku ngingo y’umutekano, yagize ati: “Ikibazo cy’umutekano mu bihugu byacu kigomba kwitabwaho mu by’ibanze twebwe nk’Intumwa za Rubanda ku Isi tugafata iya mbere, by’umwihariko mu byerekeranye no kwita ku mutekano wambuka imipaka bishingira ku kurwanya no kurandura ikibazo cy’iterabwoba, gukemura amakimbirane tugashyira imbere ibiganiro kurusha ibibazo bidutandukanya.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA