Abadepite bagaye abaganga ba RSSB bavuguruzanya n’abasanzwe
Ubuzima

Abadepite bagaye abaganga ba RSSB bavuguruzanya n’abasanzwe

ZIGAMA THEONESTE

January 20, 2026

Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda banenze bikomeye Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), kubera ko bamwe mu baganga barwo bashinzwe kugenzura ibyemezo by’abaganga basanzwe batinda gufata imyanzuro, bakanavuguruzanya na bo, bigatuma abarwayi bivuriza ku bwishingizi bw’urwo rwego basiragira.

Bagaragaje ko hari igihe abarwayi bakoresha ubwishingizi bwa RAMA na Mituweli basabwa kubanza gusaba uburenganzira kuri RSSB mbere yo guhabwa imiti cyangwa serivisi z’ubuvuzi, ariko abaganga ba RSSB bashinzwe gusuzuma ibyo byemezo no kubyemeza bakazarira, bigahombya abarwayi.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2026, ubwo RSSB yitabaga Komisiyo y’Imibereho Myiza kugira ngo yisobanure ku makosa yayigaragayeho, ashingiye kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuva muri Nyakanga 2015 kugeza muri Werurwe 2025.

Hon. Mukabunani Christine yagize ati: “Ikoranabuhanga muvuga ntabwo rikoreshwa, ukajya kwa muganga aho wari uri ukajya kuri RSSB ukongera ukagaruka kwa muganga, iryo siragira ririmo kuzengereza Abanyarwanda.”

Hon. Mukabunani yavuze ko uko gusiragiza abarwayi byiyongeraho no kuvuguruzanya hagati y’abaganga basanzwe n’abaganga ba RSSB.

Yagize ati: “Hari aho umuganga usanzwe akwandikira ko ufite ubumuga kuri 80%, wagera kuri RSSB bakavuga ko butarenga 30%. Harabura iki ngo muhuze?”

Yunzemo ati: “Urugero umuganga yakwandikira ibyuma byo mu menyo, uwa RSSB yareba agasanga ni imirimbo, kuki abaganga ba RSSB batizera abaganga basanzwe tujya kwivuzaho.”

Yavuze ko ibyo bituma ibyemezo byanditswe n’umuganga usanzwe RSSB ihitamo kutabyishyura, bityo umurwayi akabura ubuvuzi, akibaza impamvu bidakorwa nyamara abaganga bose baba bavura indwara imwe.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho Myiza, Uwamariya Veneranda, na we yagaragaje ko RSSB igifite ikibazo cy’ubukererwe mu gusuzuma amadosiye atangwa n’abaganga basanzwe.

Yagize ati: “Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, mu mikoranire ya RSSB na MINISANTE, bagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2018 kugeza mu 2022, dosiye 77 ari zo zatanzwe ngo zikorerwe isuzuma, 41 ni zo zasuzumwe. Urumva ko umurwayi umara imyaka ine atasubijwe ari ikibazo gikomeye.”

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis yavuze ko hashyizwe imbaraga mu kugabanya ibyo bibazo, aho ubu abarwayi basabwa kujya guhura n’abaganga ba RSSB ari bake, kandi bikaba bikorwa gusa ku burwayi budasanzwe.

Yagize ati: “Byaragabanyutse, ariko ntibibuza ko hari abarwayi baza guhura n’abaganga ba RSSB, ibyo ni imikorere isanzwe izwi no ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje asobanura amahame RSSB igenderaho, cyane cyane ku bafite ubwishingizi, ko ari ugukora ibishoboka byose mu kurengera ubuzima bw’abanyamuryango mu gihe kirekire.

Ati: “Ukora isuzuma rikenewe, kuko hari abantu bambara ibyuma byo mu menyo bitewe n’uko ari ubuvuzi cyangwa imirimbo y’ubwiza. Ugomba gusuzuma ukareba uti se ninemera kwishyura ibijyanye n’ubwiza, ntabwo nzaba ngize ubushobozi bwo kurengera ubuzima nangiza.”

Uwo muyobozi yavuze ko mu guhangana n’ikibazo cyo kuvuguruzanya hagati y’abaganga ba RSSB n’abandi, hari ibigikorwa birimo gukorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, by’umwihariko binyuze mu mahugurwa ahuriweho ategurwa n’Inama y’Igihugu y’Abaganga.

Rugemanshuro yasabye Abanyarwanda kugirira icyizere RSSB, avuga ko ubwishingizi itanga buri ku rwego rwo hejuru ugereranyije nubwo mu bindi bihugu.

Ati: “Iyo urebye nk’ubwishingizi bwa RAMA, twishyura 85% by’ibigenerwa abanyamuryango, ahandi usanga bakwishyurira bakavuga bati ‘nugeza kuri aya mafaranga wirwaneho.”

Yakomeje agira ati: “Kuba wari ufite RAMA ugiye mu zabukuru ukayigumana, muzi ikiguzi bisaba kuvura ugeze muri icyo gihe.”

Yongeyeho ko ubwishingizi bwa Mituweli na bwo bufasha cyane abanyamuryango, aho umurwayi abagwa umutima, umugongo, amaguru, impyiko cyangwa ugiye kubyara, nyamara atanga ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda gusa buri mwaka.

Kugeza ubu, RSSB ivuga ko yishyurira amavuriro ku gihe, aho ku bijyanye na Mituweli, iminsi yo kwishyura itarenga 23.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Rugemanshuro Regis, yagaragaje ko hafashwe ingamba kugira ngo ibyemezo by’abaganga bayo byihutishwe bityo bifashe abivuriza ku bwishingizi bwayo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA