Ubwo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Abadepite bagarutse ku kibazo cy’amafaranga y’u Rwanda 722 000, amaze imyaka 15 atarahabwa abaturage 8 bo mu Karere ka Rusizi bishyuza ingurane y’ibyabo byangijwe, basaba ko yakwishyura abaturage.
Babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, bagiranaga ibiganiro na MININFRA n’ibigo bishamikiyeho, kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.
Nkuko bigaragara muri raporo Urwego rw’Umuvunyi rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, iyo ngurane bishyuza n’iy’ibyabo byangijwe ubwo hakorwaga umuhanda mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bweyeye wa Matyazo-Mudasomwa.
Depite Muyango Mukayiranga Sylivie yavuze ko raporo y’Urwego rw’Umuvunyi bagejejejweho igaragaza ko abo baturage bamaze imyaka 15 bishyuza ibihumbi 722 nta ngurane bahabwa.
Ati: “Abaturage baberewemo umwenda w’ibihumbi 722 gusa, hashize imyaka 15 batarishyurwa.”
Yabajije Minisiteri y’Ibikorwa Remezo niba koko ari ubushobozi bwabuze.
Yagaragaje ko Kompanyi ECOBARIS yakoze umuhanda amafaranga yayahaye Akarere ka Rusizi ariko akibaza impamvu abaturage batishyurwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Kabera Olivier yabwiye Abadepite ko icyo kibazo agiye kugikurikirana abo abaturage bakwishyurwa vuba kuko yacyumviye aho mu Nteko.
Yagize ati: “Twe turabigira umwihariko, rwiyemezamirimo arabishyura natabishyura twebwe turabishyura.”
Yongeyeho ati:” iki kibazo ntabwo nari nkizi, ko kinamaze igihe kingana gutya, iyo kampani na yo igomba kugirwaho ingaruka, kuba bari bafite mu nshingano kwishyura ntibabikora mu yandi masoko na bo bibagiraho ingaruka.”