Abafana 5 ba APR FC bakomerekeye mu mpanuka
Siporo

Abafana 5 ba APR FC bakomerekeye mu mpanuka

KAYITARE JEAN PAUL

August 15, 2024

Amakuru atangwa na bamwe mu bafana b’ikipe y’ingabo z’u Rwanda, APR FC, bari mu nzira berekeza mu gihugu cya Tanzania, ni uko abafana Batanu bakomerekeye mu mpanuka yabereye i Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Imodoka ya sosiyete y’ubwikorezi, Matunda Express, yari itwaye abafana yakoze impanuka mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane ubwo yerekezaga Tanzania.

Batanu mu bafana bagiye Tanzania bakomeretse bahita bajyanwa ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe abandi bakomeza urugendo.

Abafana ba APR FC bagiye gushyigikira ikipe yabo izakina na Azam FC yo muri Tanzania, mu mukino ubanza wa CAF Champions League uteganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa Matunda Express, avuga ko urugendo rwakomeje kandi ko bahinduriwe imodoka ku buryo bwihuse.

Biteganyijwe ko abakinnyi b’ikipe ya APR FC n’ubuyobozi bwayo bazahaguruka i Kigali ku wa Gatanu berekeza Tanzania.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA