Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), kigaragaza ko kuva gahunda y’Urubyiruko ruzwi nk’Intore mu Ikoranabuhanga; rufasha abaturage mu by’ikoranabuhanga, yatangira mu 2017, hamaze kwigishwa abakabakaba miliyoni 5.
Abo bose bakaba babasha kwikorera serivisi zishyurirwa ku ikoranabuhanga hifashishijwe telefone; nka mituweli n’izindi.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025, ubwo hizihizwaga umunsi w’Ubumenyi mu Ikoranabuhanga mu Rwanda wahujwe n’uw’Intore mu Ikoranabuhanga, ukaba ari umunsi wahurije hamwe urubyiruko rurenga 2 000, ruturutse mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.
RISA igaragaza ko hifuzwa ko nta muturarwanda usigara inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga, ari nayo mpamvu hagomba gushyirwa imbaraga mu gufasha abaturage batarabisobanukirwa ku kugira ngo babyikorere cyane ko biri no mu ntego n’icyerekezo Igihugu cyihaye.
Umuyobozi Mukuru wa RISA, Sebera Antoine agaragaza ko kuva gahunda y’Intore mu ikoranabuhanga yajyaho byatanze umusaruro kuko urwo rubyiruko rusanga abaturage mu byaro rukabigisha uko bakwigeza kuri serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga kandi nta kiguzi.
Yagize ati: “Intore mu Ikoranabuhanga zadufashije kugeza ibyiza by’ikoranabuhanga mu Baturarwanda bose kuko tugira gahunda ihoraho yo kwigisha abaturage babasanze mu byaro, bakabereka uko bakwikorera serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga.”
Bamwe muri urwo rubyiruko rw’Intore mu Ikoranabuhanga bagaragaza ko ibyo bakora byatumye abaturage batakigorwa no gukora urugendo cyangwa gutonda umurongo bategereje kwishyura, amazi, mituweli, Ejo Heza, serivise zitangirwa ku rubuga rw’Irembo n’izindi.
Mutesi Delphina wo mu Kagali ka Karenge, Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, avuga ko yatangira muri Kamena uyu mwaka amaze gufasha abasaga 400 kwisabira serivisi ku ikoranabuhanga.
Ati: “Ubu abarenga 400 ntibakigorwa no gukora urugendo bajya gusaba serivisi bakwifasha kuri telefone zabo.”
Mvukiyehe Germain ukorera mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke na we yagize ati: “Ubu maze gufasha abantu 914 kandi bose ubu ntibakigorwa no kwishyura amafaranga y’urugendo bajya gusaba serivisi bakwikorera.”
Icyakoze izo Ntore mu Ikoranabuhanga zigaragaza ko hakiri imbogamizi zo kuba bagihura na bamwe mu baturage batazi gusoma no kwandika, abandi bakaba batarumva akamaro ko kwikorera byose ku ikoranabuhanga, bagasaba ko hakorwa ubukangurambaga buhoraho.
Tuyishimire Denyse ukorera mu Karere ka Nyanza ati: “Iyo mpuye n’utazi gusoma cyangwa kwandika birangora. Ikindi haba hari abatarumva akamaro kabyo bisaba ko babyigishwa igihe kirekire.”
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, (NISR) bwa karindwi ku mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bwagaragaje ko mu myaka irindwi ishize (2017-2024) umubare w’Abanyarwanda bafite telefoni ngendanwa (mobile phones) ari 85 %.
Ni mu gihe muri Gicurasi umwaka ushize, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, (MINICT) yatangaje ko imibare yayo igaragaza ko Abanyarwanda barenga 40% mu batunze telefone ngendanwa, bafite izigezweho za ‘smartphones’ ndetse gahunda zashyizweho zo kongera umubare w’abazitunze zitanga icyizere ko imibare izakomeza kwiyongera.
MINICT igaragaza ko ikoranabuhanga atari irya bamwe ahubwo bose bagomba kujyanamo kugira ngo hagerwe ku cyerekezo 2050.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Rurangwa Eraste yavuze ko umusingi wo kugera kuri icyo cyerekezo ari uko hatagomba kugira usigara inyuma kandi ikoranabuhanga ari cyo kiraro cyo kuzesa uwo muhigo.
Yagize ati: “Turi kubaka sosiyete mu buryo barema ikintu gikomeye kandi ikoranabuhanga ni umusingi. Reka turebe uburyo ryabyazwa umusaruro hatagize usigara inyuma.”
Imibare y’ubushakashatsi bwa FinScope 2024 igaragaza ko abakoresha serivisi z’imari binyuze kuri telefoni, ibizwi nka Mobile Money, bavuye kuri 62% mu 2020 bagera kuri 86%, abakoresha serivisi za Umwalimu SACCO ni 51% mu gihe serivisi z’ubwishingizi ari 13%.
Inyandiko ikubiyemo imihigo ya 2025/26 ya MINICT igaragaza ko abaturage bazakomeza guhabwa ubumenyi bw’ibanze mu by’ikoranabuhanga kandi uyu mwaka ukazasiga abarenga ibihumbi 500 babuhawe.
Guverinoma y’u Rwanda ifite intego y’uko mu 2029 Abanyarwanda bazaba bafite ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga bazaba ari 100% bavuye kuri 53% bariho mu 2024.