Inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) abafatanyabikorwa ba Leta muri gahunda zo guteza imbere uburezi budaheza, baravuga ko ubu burezi bukirimo imbogamizi ku bana bafite ubumuga by’umwihariko ubutagaragara nubwo hari intambwe ishimishijwe yatewe.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, mu nama yahuje inzobere, abashakashatsi n’abakora mu nzego za Leta ku ngingo ijyanye na gahunda y’uburezi budaheza (Inclusive Education).
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yagaragaje ko hari intambwe yatewe ariko ko Igihugu kitaragera aho cyifuza mu guteza imbere uburezi budaheza cyane ko hari abatarashobora gutahura ubumuga butagaragara by’umwihariko butari ubw’ingingo.
Ati: “Hari byinshi birimo gukorwa ariko ntabwo turi aho twifuza kugera kuko akenshi usanga ubumuga abantu bamenya, ni bwa bundi umuntu abona ku maso ariko hari n’ubundi bumuga butagaragara.”
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko igomba gukora ibishoboka byose ikamenya abana bafite ubumuga ndetse n’uburyo bafashwamo.
Nsengimana yagize ati: “Ibi ni ibintu Leta y’u Rwanda twifuza kugeraho kandi turimo turabikoraho.”
Hari ibigo bifasha abana bafite ubumuga ariko ibyo bigo ngo ntibiraba byinshi. Minisiteri y’Uburezi ishimangira ko ibyo bigo ari byo ishaka kubanza gufasha.
Minisiteri y’Uburezi kandi ikangurira ababyeyi n’abarezi kumenya ko ubumuga buhari bityo na Minisiteri ikabafasha.
Gahongayire Illuminée ukorera mu kigo ‘Autisme Rwanda’ cyita ku bana bavukanye uburwayi bwa ‘autisme’, yabwiye Imvaho Nshya ko uburezi budaheza bwashoboka ariko ko butarakunda neza.
Yagize ati: “Haracyakenewe ubukangurambaga bwinshi kugira ngo ibigo by’amashuri asanzwe bibashe kwakira abana bafite ubumuga.
Hakenewe amahugurwa ku barimu bigisha mu mashuri asanzwe kugira ngo basobanukirwe autisme icyo ari cyo nk’ubumuga butagaraga; muri make navuga ko uburezi budaheza butarakunda neza.”
Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), butangaza ko uburezi ku bantu bafite ubumuga bugeze ahashimishije bitewe na Politiki y’Igihugu yo guteza imbere gahunda z’uburezi budaheza.
Ndayisaba Emmaunel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, agira ati: “Uburezi bw’abantu bafite ubumuga bugeze ahantu hashimishije, byavuye ku burezi bwihariye aho abana babaga bari mu bigo ukwabo, hanyuma politiki y’igihugu iza guhinduka iba iy’uburezi budaheza nubwo n’ubwihariye tujya tubukora ku bantu bamwe na bamwe iyo tubona bigoranye.”
Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda yishimira ko Guverinoma hari ingamba yagiye ishyiraho nko muri Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo hashobore kuboneka abarimu bazafasha kwigisha abarezi.
Ati: “Mu yahoze ari KIE, twari twarasabye MINEDUC ishyiramo ishami ryihariye rishinzwe uburezi budaheza n’uburezi bwihariye, kubera ko twari twarabonye ko ari ikibazo gikomeye cyo kubona abantu bazobereye kwita ku bana bafite ubumuga mu myigire yabo.
Rikigeraho ryigishije abantu baradufasha bakora mu bigo bitandukanye, abandi bakajya bajya kwigisha muri za TTC, ibyo bituma dutangira kubona abarimu bazi neza uko bakwita ku mwana ufite ubumuga.”
Kugira ngo haboneke abarimu bakwiye mu gihugu, NCPD igaragaza ko ari ibintu bigoye.
Icyakoze abarimu bagenda biyongera ariko ngo imbogamizi ziracyahari kugira ngo abarimu bose mu gihugu bahugurwe.
Uburezi Iwacu, Umushinga wa USAID ushyirwa mu bikorwa na World Vision Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa nka Imbuto Foundation na Humanity and Inclusion, uzamara imyaka 5 kugeza 2026 ukaba ufite intego y’uko abana bose bafite ubumuga bazaba bafite uburyo bubashishikariza gusoma no kwandika mu rugo ndetse n’aho batuye.
Cyiza Théogène, Umukozi ushinzwe itumanaho muri World Vision mu Mushinga wa USAID Uburezi Iwacu, yabwiye Imvaho Nshya ko abana barimo n’abafite ubumuga bagezweho na gahunda yo gusoma.
Yagize ati: “Kuru ubu uyu mushinga umaze kugera ku bana barenga 900,000 harimo abafite ubumuga bagera ku bihumbi 30 bose bahawe uburyo buboneye bwo gusomera mu rugo ndetse n’aho batuye.”
Hashyizweho Komisiyo ihuriweho na Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ubuzima ndetse n’izindi nzego, irimo kwiga ku kibazo cy’abana bafite ubumuga n’uburyo bakwitabwaho ku ishuri.