Itsinda ry’abana b’Ababyinnyi rizwi nka Hypers Kids Africa bafite inkomoko mu gihugu cya Uganda bakomeje kuzamura idarapo ry’icyo guhugu mu marushanwa y’impano zitandukanye y’Abanyamerika (America’s Got Talent/AGT).
Ni amarushanwa arimo kuba ku nshuro yayo ya 19, aho iri tsinda rikomeje kubica bigacika ku rubyiniro rw’aho ayo marushanwa arimo kubera, ku buryo barimo gutuma abaryitabiriye barushaho kwizihirwa, ari na byo byabahesheje “Yego” z’abagize akanama nkemurampaka bose kandi bakazibaha bahagaze.
Abakunze gukurikiranira hafi ibijyanye n’iri rushanwa, bavuga ko bitoroshye ko abagize ako kanama ushobora kubemeza, ariko kuri aba bana byabaye ibitangaza ubwo bari ku rubyiniro tariki 25 Kamena 2024 hanyuma bagahabwa itike ikomeza mu cyiciro gikurikiraho.
Ibi ubuyobozi bwa AGT bwabishimangiye ubwo bashyiraga agace k’amashusho y’aba bana ku rubuga rwabo rwa Instagram kagaragaza uko bitwaye ku rubyiniro.
Bagize bati: “Muri America’s Got Talent yacu y’uyu munsi Hypers Kids Africa batangiye irushanwa ryabo n’umwuka mwiza.”
Inzozi z’aba bana ngo ni ugukomeza bakazagera ku munsi wanyuma w’irushanwa ndetse bakanatahukana intsinzi nkuko babigaragarije abakunzi babo bakanabasaba gukomeza kubashyigikira bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo.
Banditse bagira bati : “Ni mukomeze muryoherwe n’uburyo twitwaye ku rubyiniro mu irushanwa rya AGT icyiciro cya 19, byari inzozi zacu kubyinira ku rubyiniro runini nka ruriya. Twabikoze neza bakunzi bacu, mukomeze mudushyigikire kugera tugeze ku munsi wanyuma w’irushanwa maze tugatahukana intsinzi, turabakunda bafana kandi muryango wacu.”
Biteganyijwe ko uzatsinda mu cyiciro cy’ababyinnyi azahembwa miliyoni y’amadolari ya Amerika.
Icyiciro cya 19 cy’iri rushanwa cyatangiye tariki 28 Gicurasi 2024 bikazageza tarki 13 Nyakanga 2024, aho kugaragaza uko amarushanwa yagenze hakurwamo abatsinze bizakorwa tariki 13 Kanama 2024 kugeza 19 Nzeri 2024.
Uretse amatsinda y’ababyinnyi, muri aya marushanwa harimo ibindi byiciro birimo abaririmbyi, abanyarwenya n’abandi.
Iri tsinda ryateguje abarikurkira ku mbuga nkoranyambaga ko muri uyu mwaka bazanagirira uruzinduko mu gihugu cya Brazil.