Abaganga bigenga bagowe n’ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi bitajyanye n’igihe
Amakuru

Abaganga bigenga bagowe n’ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi bitajyanye n’igihe

ZIGAMA THEONESTE

May 23, 2024

Ishyirahamwe ry’Amavuriro yigenga mu Rwanda (RPMFA) ryagaragaje ko amavuriro yigenga abangamiwe n’ibiciro bitajyanye n’igihe bituma serivisi batanga zitagenda neza kandi bikanabashyira mu gihombo.

Babibwiye Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, mu Nama y’Inteko rusange ya RPMFA yabaye muri iki cyumweru, aho  bunguranaga ibitekerezo ku bibazo bibangamiye umurimo w’abaganga bigenga mu Rwanda.

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa RPMFA Ntakirutimana Christian, yagaragaje ko ibiciro (tariff) by’ibikorwa by’ubuvuzi mu mavuriro yigenga babikoreye ubuvugizi kugira ngo bivugururwe gusa ikibazo ntikirakemuka.

Ati: “Ubuyobozi bwa RPMFA bwegereye inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iy’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN), Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko, hakorwa ubuvugizi kugira ngo izi ibiciro bivugururwe.”

Yagaragaje ko mu minsi ishize Minisiteri y’Ubuzima yasohoye amabwira yo kuvugurura tariff ku mavuriro 11 n’izindi serivisi nkeya ariko amavuriro yigenga ntihagira igikorwa.

Icyo gihe ngo ubuyobozi bwa RPMFA bwegereye Minisiteri y’Ubuzima bakora ubuvuzi kugira ngo izo tariff zivugururwe ku mavuriro yose dore ko ziheruka kuvugururwa mu 2017.

Dr Mukabalisa Peace, Umunyamabanga muri Komite nyobozi ya RPMFA, na we  yagaragaje ko mu mavuriro yigenga banagowe cyane n’ibiciro by’amazi n’amashanyarazi bihanitse nyamara mu yandi mavuriro ya Leta n’ibindi bigo boroherezwa kubyishyura.

Ati: “Inganda zimwe zoroherejwe ibiciro ariko ntabwo tuzi uruganda rukora amasaha 24 nko kwa muganga, imashini zacu ziba zikora, dukoresha umuriro buri munsi amanywa n’ijoro. Kwishyura igiciro gihanitse cy’amazi n’amashanyarazi twifuza ko natwe byagabanyuka.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko nka Minisiteri iki kibazo cy’ibiciro bya Serivisi z’ubuzima bitajyanye n’igihe akizi kandi ko bitarenze ibyumweru bibiri bazaba bamaze kugikemura.

Yagize ati: “Turashaka ko igiciro cya tariff kijyanishwa n’igihe tugezemo. Ababikoze turi kumwe hano, mbabwire ko birangira mu gihe cy’icyumweru kimwe cyangwa bibiri”.

Ku kibazo cy’ibiciro by’amazi n’amashanyarazi, Dr Nsanzimana yijeje ko Minisiteri y’Ubuzima irimo gukorana n’inzego bireba kugira gikemurwe vuba, dore ko kivugwa no bindi bigo byaba ibya Leta n’iby’abikorera.

Kugeza ubu ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga rifite abanyamuryango basaga 200.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA