Abagenda muri RwandAir imbere mu gihugu biyongereyeho 280%
Ubukungu

Abagenda muri RwandAir imbere mu gihugu biyongereyeho 280%

ZIGAMA THEONESTE

January 6, 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kigaragaza ko umubare w’abakora ingendo zo mu kirere imbere mu gihugu bakoresha sosiyete y’indege ya RwandAir biyongereyeho 280%.

NISR igaragaza ko mu mwaka wa 2020, abagenzi 5 922 abakoreshaga RwandAir mu ngendo zo mu gihugu imbere, uyu mubare wiyongereye ukagera ku 22 547 mu mwaka wa 2023.

Ni izamuka rigaragaza ko hiyongereyeho 16 625, bihwanye n’ubwiyongere bwa 280%.

Aya makuru yatangajwe mu cyegeranyo 2024 Rwanda Statistical Yearbook, cyerekana imibare irimo n’iy’ingendo zakozwe na RwandAir mu 2023 cyashyizwe ahagaragara mu mpera za 2024.

RwandAir ikora icyerekezo kimwe mu Gihugu, aho iva Kigali yerekeza i Kamembe, mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ikoresheje indege yo mu bwoko bwa Bombardier Q-400 NextGen. 

Ikiguzi cy’urugendo cy’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 139 (Amadolari y’Amerika 100).

Mu mwaka wa 2019, abagenzi 20 959 ni bo bakoze ingendo zo mu gihugu imbere muri RwandAir. Nyamara, uyu mubare waragabanyutse ugera ku 5 922 mu mwaka wa 2020 bitewe n’ingaruka z’ingamba zo gukumira COVID-19. 

Mu mwaka wa 2021, umubare w’abagenzi wikubye kabiri, ugera ku 11 016.

Raporo kandi igaragaza ko RwandAir yungukiye cyane mu izamuka ry’ingendo zo mu gihugu. 

Nk’uko bigaragara muri Rwanda Fiscal Risk Statement 2024/2025(Raporo y’ibikorwa by’ingengo y’imari bijyanye n’inyungu n’ibihombo) yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) muri Mata 2024, inyungu za RwandAir ziyongereyeho 80% mu mwaka wa 2023 ugereranyije n’umwaka wabanje.

Mu mwaka wa 2023, RwandAir yinjije asaga miliyari 620 z’amafaranga y’u Rwanda, ivuye kuri miliyari 341 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2022.

Imibare igaragaza ko umwaka wa 2020 wari ugoye cyane kuri RwandAir kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. 

Mu mwaka wa 2019, RwandAir yinjije miliyari 334 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko aya mafaranga yaje kugabanuka agera kuri miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2020 ndetse agera kuri miliyari 271 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2021.

Muri icyo gihe, Leta yahaye RwandAir inkunga  y’asaga miliyari 192 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo ifashe sosiyete guhangana n’ibibazo yahuye na byo.

Indi raporo yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Iterambere (RDB) mu mwaka wa 2023 yerekana ko ibicuruzwa byatwarwaga na RwandAir byiyongereyeho 22,7%, bigera kuri toni 4 595. 

Ibi bicuruzwa byoherezwaga cyane i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ndetse no mu Bwongereza n’u Bubiligi.

Ni mu gihe kandi 60% by’abo bagenzi banyura ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bakoresha RwandAir.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA