Abagera ku  175 barangije amasomo y’ubuhuza bw’umwuga
Amakuru

Abagera ku 175 barangije amasomo y’ubuhuza bw’umwuga

ZIGAMA THEONESTE

March 14, 2026

Abagabo n’abagore 175 barangije amasomo y’Ubuhuza bw’umwuga agamije kubaha ubumenyi bwo gufasha abaturage gukemura amakimbirane mu bwumvikane, bitabaye ngombwa ko ibibazo byose bijyanwa mu nkiko.

Aba barangije amasomo bari mu cyiciro cya 12 cy’abahuguwe muri uru rwego, bakaba barahawe impamyabumenyi ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026.

Abayakurikiranye baturuka mu nzego zitandukanye zirimo itangazamakuru, ubucamanza, Abapasiteri, ubugenzacyaha, Abavoka n’izindi nzego zifite aho zihurira no gufasha abaturage gukemura amakimbirane mu buryo bwubaka amahoro.

Uwera Joselyne ni umwe mu barangije ayo masomo. Yagize ati: “Ubuhuza ni igisubizo gikomeye mu gukemura amakimbirane mu miryango no mu mibanire y’Abanyarwanda. Nyuma y’aya masomo, tugiye gushyira imbaraga mu gufasha abaturage kwikemurira ibibazo mu bwumvikane.”

Yakomeje ashimangira ko Abanyarwanda bakwiye kurushaho guha agaciro ubwiyunge no gukemura ibibazo mu mahoro aho guhita bihutira kubijyana mu nkiko.

Ati: “Abantu bashobora kutumvikana, ariko ntibivuze ko bagomba guhita bajya mu nkiko. Intego ni ukubafasha gusubirana, bakongera kuba abavandimwe.”

Rugero Charles Bavali na we uri mu barangije ayo masomo, yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha gufasha abaturage kubona ibisubizo by’amakimbirane mu bwumvikane aho gushaka gutsindana mu nkiko. Yagize ati: “Twari tumenyereye ko ibibazo byinshi bijyanwa mu nkiko. Ubu tugiye gufasha abaturage kubikemura mu bwumvikane. Amasomo twize adutoza kubanza kumva impande zombi, aho kuba twe dufata icyemezo nk’abacamanza.”

Yongeyeho ko intego y’ubuhuza atari ukumenya uwatsinze cyangwa utsinzwe, ahubwo ari ugufasha abafitanye ikibazo kugikemura bakongera kubana neza.

Iyi gahunda y’amahugurwa itegurwa n’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda ruyobowe n’Urukiko rw’Ikirenga, ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhuza bushingiye ku muco (Mediation Home Rwanda) ndetse n’Umuryango Edward Mediation Academy.

Ivugururwa ry’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza ryashyizeho uburyo abahuza bashobora kwifashishwa no mu manza zaregewe inkiko, hashingiwe ku bushobozi n’ubunyamwuga bafite.

Amahugurwa y’abahuza ageze ku cyiciro cya 12, aho abarangije bashyirwa ku rutonde rw’abahuza bemewe. Muri aba bahuguwe harimo n’abagenzacyaha bashobora gufasha abantu kumvikanisha ibibazo mu gihe icyaha cyakozwe kidahanishwa igihano kirenze imyaka itanu.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuhuza bushingiye ku muco, Uwicyeza Bernadette yagize ati: “Umuhuza ni umuntu ushobora kuganiriza abantu akabageza ku musaruro wo gukemura amakimbirane bo ubwabo bafitanye”.

Yunzemo ati: “ Hari umuntu wari ufitanye amakimbirane n’undi umwe avuga ngo yarandengereye kubera ko yamwimye aho areba ikibuga cy’indege n’amatara yaka. Ukurikije amategeko wazana ibyuma bipima imbibi, ukurikije ubuhuza wareba icyo abantu bapfa. Aho rero abantu barabunze umuturanyi amenya ikimuraje ishinga abantu bakomeza kubana mu mutekano bafatanya no mu buzima busanzwe”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Wungirije, Hitiyaremye Alphonse, yashimangiye ko abarangije aya masomo bafitiwe icyizere kandi bakwiye kurangwa n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu kazi bagiye gukora.

Yagize ati: “Icyo tubasaba ni ukwegera abaturage bakabashishikariza gukemura amakimbirane yabo mbere na mbere bo ubwabo, babifashijwemo n’abahuza babihuguriwe.”

Urukiko rw’Ikirenga rugaragaza ko gahunda y’ubuhuza imaze gutanga umusaruro ugaragara, aho yagize uruhare mu kugabanya umubare w’imanza zijyanwa mu nkiko, kuko hari abaturage benshi bahisemo gukemura ibibazo byabo mu bwumvikane.

Kuva iyi gahunda yatangira, mu 2017, abantu barenga 2000 bamaze kunyura muri aya masomo agamije guteza imbere umuco w’ubwiyunge no gukemura amakimbirane mu mahoro.

Uwera Joselyne, umwe mu binjiye mu buhuza bw’umwuga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA