Abageze mu zabukuru bashima uko Leta ibitaho
Amakuru

Abageze mu zabukuru bashima uko Leta ibitaho

NYIRANEZA JUDITH

November 11, 2025

Bamwe mu bageze mu zabukuru bavuga ko gahunda za Leta zibafasha kugira amasaziro meza, aho hari abahabwa inkunga y’ingoboka n’abafata pansiyo.

Bavuga ko iyo umuntu yiteganyirije, by’umwihariko abari abakozi bashima ko ubu bagenerwa pansiyo igerageje kubafasha kuko Leta yayizamuye, ikikuba hafi 2 no kuba abadafite ubushobozi, Leta ibagenera amafaranga y’ingoboka.

Umwe muri bo yagize ati: “Twasabye ko amafaranga ya pansiyo yazamurwa, kuko twabonaga atakijyane n’ibiciro biri ku isoko, byarakozwe turashimira Leta yazamuye ayo mafaranga ya pansiyo, kuri ubu njye yikubye hafi kabiri.”

Yongeyeho ati: “Gahunda ya Ejo Heza ni nziza, kuko ishyiraho inyungu, bityo amafaranga aba ajyana no guhangana n’ibiciro.”

Ku bijyanye no kuzamura imisanzu, mu ntangiriro y’uyu mwaka, RSSB yatangaje ko amafaranga fatizo ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi yongerewe ava kuri 13.000 Frw agera kuri 33.710 Frw.

Abanyamuryango bakiraga 20.000 Frw, bahabwa amafaranga y’u Rwanda 47 710; abahabwaga 50 000 Frw, bazajya bahabwa 92 710  uwahabwaga 100 000 Frw, azajya ahabwa 155 210 Frw; uwahabwaga 500 000 Frw, azajya afata 580.000 Frw naho uwahabwaga 1 000 000 Frw, ahabwe 1.095.210 Frw.

Ni mu gihe kandi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025, Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu batangiye ingendo hirya no hino mu Gihugu, muri gahunda yo kugenzura ibikorwa bya Guverinima mu guteza imbere imibereho y’abageze mu zabukuru.

Perezida wa Komisiyo, Senateri Umuhire Adrie yavuze ko Leta yakoze byinshi hagamijwe kugira ngo abageze mu zabukuru bagire ubuzima bwiza.

Yagize ati: “Guverinoma yakoze byinshi bitandukanye mu guteza imbere imibereho y’abageze mu zabukuru, kandi abageze mu zabukuru batishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka cyane cyane ba bandi bageze mu zabukuru badafite ahandi bakura amikoro.”

Yasobanuye ko hashyizweho amategeko na politiki y’abageze mu zabukuru

Ati: “Hagiyeho amategeko, Itegeko Nshinga riduha inshingano nk’Igihugu kwita ku bageze mu zabukuru, hanagiyeho na politiki y’abageze mu zabukuru ya 2020/2021, kandi ababashije kuzigamira izabukuru bahabwa pansiyo hari n’abagiye bizigamira muri Ejo Heza. “

Senateri Umuhire yasobanuye ko hari intambwe yatewe, ubuzima bugakomeza kuba bwiza, icyizere cyo kubaho kikazamuka, ariko hakiri n’ibigomba kwitabwaho.

Ati: “Turacyabona ko hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga, hari ibikwiye kwitabwaho kuko iyo urebye n’imibare y’abageze mu zabukuru igenda izamuka kubera ya mibereho myiza yabo irushaho gutezwa imbere, ku buryo ubu icyizere cyo kubaho kiri hafi muri 70.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ntangiriro z’Ukwakira 2025, yagaragaje ko abageze mu zabukuru barengeje imyaka 60 ari 6.5% by’abaturage bose, abatishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka bakaba bari 86.654.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA