Intore zisaga 1500 z’Inkomezabigwi mu Karere ka Kamonyi, zatangiye Urugerero kuri uyu wa 13 Mutarama 2025, ziyemeje ko kuzatanga amaboko n’imbaraga mu bikorwa bifasha abaturage kwiteza imbere.
Kuri uyu wa mbere ni bwo mu gihugu hose hatangijwe ibikorwa by’Urugerero rudaciye ingando rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, ku rwego rw’Igihugu kikaba cyatangirijwe muri Kamonyi.
Byitezwe ko Urugerero ruzasozwa ku wa 28 Weurwe 2025, hakaba habarurwa abarenga 69.000 barwitabiriye hose mu gihugu.
Intore za Kamonyi ziyemeje umusanzu mu kubaka irerero, kubaka isoko rito rya kijyambere, kubakira inzu abatishoboye zigera kuri 11, ubukangurambaga mu kurwanya SIDA, inda ziterwa abangavu, kwimakaza isuku n’isukura no mu bindi bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.
Ngirakamaro Fabrice, umwe mu bagiye ku rugerero, avuga ko kwiyemeza no kudacika intege ari byo bizatuma besa imihigo bubaka ibikorwa remezo bifitiye akamaro abantu bose.
Ati: “Urugerero tugiyemo tuzubaka isoko rito rya kijyambere kandi rizatugirira akamaro twese kuko yaba nge nzarihahiramo ndetse n’umuryango wanjye.”
Yongeyeho ko ibikorwa bazakora byose biri mu nshingano zabo nk’urubyiruko kuko ari rwo rugomba gusiga u Rwanda ari rwiza kandi ruteye imbere kurusha uko barusanze.
Avuga ko azatanga umusanzu mu bukangurirambaga bibutsa abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kugaburira abana indyo yuzuye bahashya igwingira, nibindi bikorwa rusange bifitiye benshi akamaro.
Kubwimana Felix na we ugiye ku rugerero avuga ko imbaraga ze agomba kuzikoresha atera ikirenge mu cy’abamubanjirije akora ibifitiye abaturage akamaro.
Ati: “Nzubaka uturima tw’igikoni kandi impamvu mbishishikariye nifuza gukorera Igihugu ntera intambwe nk’iyo abambanjiririje bateye kuko natwe tubaho kubera ibyiza abatubanjirije bakoze.”
Yongeyeho ko mu gufasha abaturage mu buryo butandukanye bizatanga urugero rwiza ku bumva ko urugerero ntacyo rumaze kuko na bo bazungukira mu byo bazakora.
Mu mateka y’Urugerero, umuco Nyarwanda ugaragaza ko ari igikorwa intore zakoraga zivuye mu itorero cyo kurinda imbibe z’igihugu ntigiterwe kigahorana umutekano.
Ni na yo mpamvu rukomeza gusigasirwa kuko ruri mu ndangagaciro kandi igihugu kikaba cyizubakiraho.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene, yashimiye Intore zigiye ku rugerero azibutsa ko ari igikorwa kigaragaza ko bakunda Igihugu kandi biri mu muco.
Yabasabye gukorana umwetse ariko anenga bamwe banga kurwitabira kandi n’ibikorwa baba barimo bitazwi, avuga ko mu ngamba zigiye kuzafatwa harimo no gukoresha itegeko rigamije kubinoza.
Ati: “Turateganya uburyo bwo kubinoza byaca mu itegeko cyangwa mu yandi mabwiriza ariko bigasobanuka kurushaho.”
Yongeyeho nikindi kibazo cy’ubwitabire mu buryo buhoraho kuko hari ubwo batangira Urugerero ari benshi ariko bakagenda bagabanyuka bitewe n’intege nke z’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze ariko ubu hagiye gushyirwamo imbaraga.
Atii: “Hari aho twagiye tubona ibibazo byo gukora mu buryo buhoraho Urugerero rugatangira ari benshi ariko bakagenda bagabanyuka uko iminsi yicuma; ubu hazamenyekana aho abo bana baherereye hanyuma inzego z’ubuyobozi zizakorana kugira babafate babatware.”
Mu Ntore 1,596 zibarurwa mu Karere ka Kamonyi abagera kuri 904 ntibiyandikishije kandi n’aho baro ntihazwi, ari naho Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, ahera avuga ko bazafatanya n’ubuyobozi bw’Uturere kugira ngo na bo bitabire.
Ati: “Tuzaharanira ko Intore zose zitabira urugerero nkuko imibare ibigaragaza harimo abatariyandikishe kandi batari ku ishuri. Turafatanya n’ubuyobozi b’Uturere kugira ngo na bo bitabire.”
Umwaka ushize wa 2024, Intore zitabiriye urugerero zakoze ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyari ebyiri
Urugerero rwatangijwe mu 2013, kuva icyo gihe hamaze gutozwa intore ibihumbi 559.686.