Abagize Blue 3 beretswe ko bari bakumbuwe
Imyidagaduro

Abagize Blue 3 beretswe ko bari bakumbuwe

MUTETERAZINA SHIFAH

May 31, 2024

Mu gihe itsinda rya Blue 3 rigizwe n’abakobwa batatu ryitegura igitaramo kizongera kubahuriza ku rubyiniro nyuma y’igihe badataramira abakunzi babo, beretswe ko bari bakumbuwe.

Aba bakobwa bakanyujijeho mu muziki wo mu gihugu cya Uganda ndetse no mu Karere muri rusange, bari bamaze igihe batagaragara, ari nabyo byatumye bategura igitaramo bise Blue 3 Reunion Concert giteganyijwe muri Kamena.

Urwego iri tsinda ryakunzwemo rwatumye amatike y’igitaramo cyabo agishyirwa ku isoko ahita agurwa agashira, kuri ubu bakaba bashyizeho amatike yihariye ya VIP.

Kompanyi iri gutegura iki gitaramo yatangaje ko hashyizweho andi matike y’umwihariko kugira ngo hatazagira umuntu ucikanwa ni byo bihe by’umunezero.

Bagize bati: “Biteye umunezero ukuntu abantu biteguye igitaramo cya Blue 3, byatweretse ko bari bakumbuwe.”

Bongeraho bati: “Ni yo mpamvu twashyizeho andi matike y’umwihariko ya VIP, kugira ngo abantu bose babyifuza bazitabire kuri uriya mugoroba w’umunezero utazibagirana dutegereje.”

Biteganyijwe ko igitaramo cya Blue 3 kizaba tariki 22 Kanama 2024, mu Mujyi wa Kampala ahazwi nka Sheraton Gardens.

Abagize Blue 3 bavuga ko batasubiranye nk’itsinda riririmba ahubwo bagiye gushyira hamwe bagaha ibyishimo abakunzi babo babataramira.

Blue 3 bari gukora ibitaramo bito bito hirya no hino muri Kampala biteguza igitaramo cyabo kinini kizaba tariki 22 Kamena 2024, aho bavuga ko bishimiye kwongera guhura mu bukure bwabo nkuko Mbabazi Lilian abisobanura.

Ati “Twatangiye turi abakobwa bato none ubu twarakuze, ubu turi ababyeyi, uyu munsi tugiye kwiyibutsa abo twahoze turi bo, twishimiye kongera guhurira ku rubyiniro nyuma y’imyaka 15 buri wese yihugiyeho kandi twishimiye urukundo rwanyu rudasaza muri abo kubahwa.”

Iri tsinda ryatangiye gukora ibitaramo bito bito bitegura icyo bafite guhera mu mpera z’umwaka ushize ubwo bongeye kwiyibutsa bakunzi babo mu gitaramo cyabo cyabereye muri Skyz hotel i Kampala, kuva ubwo kugeza ubu baracyakora ibitaramo bito bito bitegura ikinini bafite, aho bavuga ko bafite gahunda bavuga ko ikomeje.

Ni itsinda ryakanyujijeho mu ntangiriro ya za 2000, rigizwe n’abakobwa batatu barimo Lilian Mbabazi bivugwa ko afite inkomoko mu Rwanda, Jacky Chandiru na Sanyu Cinderella.

Aba bahanzi bakunzwe bakinakunzwe bazwi cyane ku ndirimbo zirimo Nsanyuka nawe n’izindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA