Abagore batandukanye bafite Ubumuga bwo kutabona bo mu mashyirahamwe 64 y’abafite Ubumuga bwo kutabona mu gihugu hose bishimira intambwe bamaze gutera mu myaka 30 ishize. Bagaragaza ko hari aho bavuye n’aho bageze kandi ko hashimishije
Nubwo hari ibyo bishimira bagaragaza ko hari ibindi bikibabangamiye birimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Dr. Mukarwego Betty, Perezidante w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (Rwanda Union of the Blind, RUB), avuga ko kuva RUB yatangira ibikorwa, Umugore ufite ubumuga bwo kutabona hari aho ageze ndetse n’abafite ubumuga bwo kutabona muri rusange bakaba barongerewe ubushobozi ku buryo bufatika.
Ashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahaye agaciro umugore na we akaba afite ijambo, bitandukanye no mu bihe byashije.
Ati: “Umugore yari umuntu uhezwa utajya mu bandi noneho byagera ku bafite ubumuga bikaba agahomamunwa. Ntitwabashaga kwiga cyangwa guhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi ariko ubu dufite ijambo kandi turanashoboye.”
Yihereyeho ubwe, atanga urugero ko afite impamyabumenyi y’Ikirenga kandi afite ubumuga bwo kutabona, yongeraho ko kuba afite ubumuga bwo kutabona bitamubuza kuba ari umwarimu muri Kamuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Uburezi.
Donatha Uwitonze, umuyobozi mu Nama y’Igihugu y’Abagore, agaragaza ko umugore ufite ubumuga bwo kutabona yateye imbere. Avuga ko abagore bafite ubumuga ari bamwe mu bagize Inama y’Igihugu y’Abagore kuko bari mu bayifasha kubahiriza inshinga zayo.
Yibutsa umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kurenga amateka yo gusuzurwa.
Ati: “Buriya iyo witeje imbere uba uteje imbere Igihugu. Kera ikiranga umuntu utabona byari ugusabiriza, ariko uyu muco urimo uracika kubera ko abagore bubakiwe ubushobozi.”
Abasaba gutinyuka bakiyumvisha ko bafite ubushobozi kandi ko bari no myanya y’Ubuyobozi ikomeye idapfa kugerwamo n’ubonetse wese.
Nagasanzwe Olive wo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mukura, avuga ko kugeza ubu nubwo hari byinshi byakozwe ngo umugore ufite ubumuga agire ijambo ariko hari byinshi bigikwiye gukemuka.
Asaba Inama y’Igihugu y’Abagore kubakorera ubuvugizi kugira ngo abafite Ubumuga mu bihe by’amatora by’umwihariko amatora y’inzego z’abagore, ko na bo bakwiye kwemererwa kwiyamamaza mu byiciro byose badashyizwe mu byiciro by’abafite ubumuga gusa.
Atanga urugero rw’uko yiyamarije umwanya mu nzego z’abagore ariko akabwirwa ko kuba afite ubumuga bo baziyimamariza mu cyiciro cy’abafite ubumuga.
Ati: “Icyo gihe natahanye ipfunwe, rwose birakwiye ko mwadukorera ubuvugizi icyo nacyo kigahinduka mu myumvire.”
Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centre, Shafiga Murebwayire asobanura ko abagore bafite ubumuga bwo kutabona bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abibutsa ko kuba batabona badakwiye guhishira ihohoterwa bakorerwa.
Ati: “Buri wese akwiye gutanga amakuru kugira ngo afashwe. Nimwifashishe telefoni mutange amakuru yose ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Mu gusoza iri huriro, Mugisha Jacques, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB, asanga inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Inama y’Igihugu y’Abagore gushyira hamwe hagamijwe gukomeza gushakira ibisubizo abagore bafite ubumuga bagihura n’ihohoterwa, abimwa uburenganzira bwabo n’ibindi.




Amafoto: Ange de la Victoire Dusabemungu