Bamwe mu bagore bo hirya no hino mu Gihugu, bavuga ko nta mugore ukwiye kwicara ngo atege amaboko umugabo mu gihe ari muzima, ahubwo bakuye amaboko mu mifuka bagafatanya n’abagabo babo guharanira iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange.
Bahamya ko urugo ari urwa babiri, nta mpamvu kuba umugabo yaharirwa kuruhahira wenyine, cyane ko byagaragaye ko abagore n’abakobwa bashoboye.
Uwamariya Drocelle utuye mu Mudugudu wa Bugabe, Akagali ka Bambiro, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero agaruka ku bijyanye n’iterambere ry’abakobwa n’abagore bavuga ko nta gishoro, yavuze ko umuntu yizigama mu matsinda akurikije ubushobozi, gahoro gahoro abona igishoro.
Ati: “Umuntu yizigama uko yifite mu itsinda, igishoro ntiwakibona ugikuye ku kintu gifatika gusa, ubona udufaranga duke ukatubitsa, noneho bagabana hashize nk’umwaka twa dufaranga ukatubona ari utwawe, wabonamo nk’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 cyangwa 30 Frw, ubwo ugatangira ugatekereza icyo wayashoramo.”
Yongeyeho ko umugore yari abayeho nabi yari atarakanguka ngo ajye ahagaragara, ajye mu matsinda, umugore yari umuntu utagira icyo yakwigurira, ikintu cyose ahanze amaso umugabo, ariko ubungubu, umugore yahawe amahirwe, akora imirimo itandukanye na we akagira uruhare mu iterambere n’imibereho by’urugo rwe na sosiyete muri rusange.
Nikuze Winifride utuye mu Mudugudu wa Gisesero, Akagari ka Muhororo, mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke yavuze ko umugore ari ukora atari utega amaboko umugabo.
Yagize ati: “Abagore n’urubyiruko dukwiye gukura amaboko mu mifuka tugakora, kuko n’uwagura umushwi yaworora, ugura 2 200 Frw, iyo uguze inkoko ukazitaho, iyo zitangiye gutera ukabona amagi yo kurya, ayo kugurisha ukabona amafaranga bikakugeza ku kindi gikorwa runaka, ukikenura.”
Yongeyeho ati: “Nk’ubu kubera ubworozi si ngombwa ko nsaba umugabo amafaranga ngo umwana akeneye inkweto, ikayi nanjye ndabimugurira. Duhuriza hamwe mu iterambere, mbere sinashoboraga kugira icyo mara, nacaga inshuro, ariko ubu nanjye mfite agaciro mu rugo.”
Nirere Speciose wo mu Mudugudu wa Nyanzoga, Akagari ka Bunge, Umurenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru yavuze ko umugore atakiri uwo mu gikari.
Yagize ati: “Nta mugore ugipfa gusaba uko yiboneye, uko hakorwa ubukangurambaga abagore bagenda basobanukirwa ko bagomba kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere n’umuryango. Nta mugore ugitegera amaboko umugabo, natwe turakora ku buryo umuntu nk’iyo umwana akeneye inkweto, cyangwa ikayi ndayimugirira, si ngombwa ko ntegereza ko abihabwa na se.
Kalisa Jean wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gasharu, mu Murenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi yavuze ko kuba abagore basigaye bakora batagiharirwa imirimo yo kurera abana no guhinga byazamuye ingo.
Yagize ati: “Kera abagore bamenyaga imirimo yo mu rugo nko kurera abana, guhinga, gutera intabire, ugasanga imirimo ijyanye n’ubucuruzi isa nk’aho ari iy’abagabo. Kuri ubu kubona abagore bakora imirimo itandukanye harimo n’ubucuruzi, bizamura ubukungu bw’ingo, ni byiza ko ari umugore, ari umugabo bose bakorera urugo.”
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ishimangira ko ari ngombwa gushyigikira uruhare rukomeye umugore agira mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, ari na wo shingiro ry’iterambere ry’Igihugu.

