Inzego zireberera iterambere ry’abagore mu Rwanda zabasabye kwitabira kujya mu myanya y’ubuyobozi by’umwihariko iyo mu nzego z’ibanze kuko byagaragaye ko abarimo ari bake.
Byagarutsweho mu biganiro byahuje abari mu Ihuriro Nyafurika ry’Abagore bari mu Nzego z’Ubuyobozi, Ishami ry’u Rwanda (Africa Women Learders Network/Rwanda Chapter), ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026.
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) Dr. Uwizeye Odette yagaragaje ko mu myanya ihatanirwa, abagore bakiri bake kimwe no mu nzego zitorerwa. Yagize ati: “Kubera ko tuba duhugiye mu mirimo yo mu rugo itandukanye izwi nk’itishyurwa, hari igihe tuba tudafite amakuru ahagije, ntitumenye niba hari imyanya ihatanirwa…. Hari n’abagabo bacu, kuba batatugirira icyizere bakumva ko kuba Umuyobozi w’Akarere, ugomba kuba uri umugabo, ntiyibuke ko n’Umunyarwandakazi ashobora kumuba kandi akabikora neza.”
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko mu nzego zose z’ubuyozi hagomba kubamo nibura abagore ku kigero cya 30%. Imibare ya RALGA igaragaza ko abayobozi bari mu buyobozi mu myanya itorerwa bari kuri 44,49%, mu gihe abagera kuri 33% bari mu myanya ihatanirwa.
Dr. Uwizeye ati: “Iyi ni imyanya irimo abayobozi uyu munsi, aho ni ho hagaragaza ko hakenewe gushyirwamo imbaraga. Nko ku mwanya w’Umunyabanga Nshingabikorwa w’Umurenge usanga hari aho tukiri kuri 28%, wagera ku w’Akarere na ho ugasanga turacyari hasi”.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (GMO), Umutoni Gatsinzi Nadine yavuze ko mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikirimo icyuho cy’abagore bakiri bake, bikaba bituma badindira mu iterambere ry’ubukungu.
Yavuze ko urwego rw’abagore bari mu nzego z’ubukungu mu Rwanda rukiri hasi, aho yerekanye ko Raporo yakozwe n’Urwego rureba iyubahirizwa ry’uburinganire mu Bukungu ku Isi (World Economic Forum) rwerakanye ko ikigero cy’abagore bakungahaye mu Rwanda cyagabanyutse. Gatsinzi Nadine ati: “Ntabwo dufite imyanya myiza turi aba 39 ku Isi, kandi hari ubwo twigeze kuba aba kane n’aba Gatandatu, ariko mu myaka ishize ya 2024, 2025 twasubiye hasi”.
Yunzemo ati: “Kandi inkingi idusubiza inyuma ni uburyo bwo gufasha abagore kugera ku mari. Uyu munsi iyo turebye mu miyoborere mu nzego nkuru turababona ariko mu nzego z’ibanze haracyarimo ikibazo. Twanagaruka ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ubu turi 15%, ni bake.”
Yasabye abagore guharanira kujya mu nzego zifata ibyemezo kuko ari na ho babona amakuru atuma batera imbere, ndetse babasha gukemura ibibazo biba bibugarije. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Gasinzigwa Oda yashishikarije abagore kujya mu myanya ihatanirwa, abamenyesha ko muri uyu mwaka hazaba amatora y’inzego z’ibanze bityo bakwiye kuyitabira ku bwinshi.
Yagize ati: “Ndasaba ubufatanye muri ibi bikorwa by’amatora turi kwitegura, kuzagira uruhare runini. Dufite abagore bashoboye, nimumara kwiyamamaza, muzasanga byose twabiteguye, turabashishikariza kwitabira amatora kuko Igihugu cyacu kidaheza kandi turizera ko intamwe yatewe izakomeza.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée yavuze ko abagore bari mu buyobozi bakwiye kuba intangarugero kandi asaba ko n’abatarajyamo batinyuka bakajyamo kugira banatinyure abakobwa bato.
Yagize ati: “Ndifuza ko kuba mu myanya y’ubuyobozi mwaba ba ndebereho, kuko dufite abatureberaho kandi batugwa mu ntege, tubereke ko ubuyobozi bushoboka kandi byaragaragaye ko iyo umugore ageze muri iyi myanya arayikora kandi akayikora neza.”
Muri uku kwezi kwa Werurwe u Rwanda rukomeje kwizihiza ibikorwa byagezweho n’abagore muri gahunda yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabo. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore, UN Women rishima ko Politiki y’u Rwanda yemereye abagore kujya mu myanya ifata ibyemezo.
Abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu byiciro bitandukanye birimo imiyoborere, ubukungu, imari n’ibindi barabihembewe mu rwego rwo gukomeza kubatera imbaraga mu kazi kabo no gutinyura abandi gukora cyane.









