Abagore bo mu Rwanda ubu bashobora kwisuzuma kanseri y’inkondo y’umura bari mu ngo zabo, binyuze muri gahunda nshya igamije kongera umubare w’abagerwaho n’iyo serivisi yo kwisuzumisha.
Iyi gahunda yo kwifatira ibipimo by’ibanze (self-sampling), iyobowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), aho iha uburenganzira abagore bwo gufata ibikoresho byo kwisuzumisha ku bigo nderabuzima bya Leta cyangwa ku mavuriro yigenga, bakifatira bimwe mu bimenyetso mu gitsina (vaginal sample) bari mu rugo, hanyuma bakabigarura bigapimwa muri Laboratwari.
Umuyobozi wa Gahunda yo kurwanya Kanseri muri RBC,Dr Maniragaba Theoneste yavuze ko ibi bikoresho byo kwipima kanseri y’inkondo y’umura bitangwa ku buntu.
Dr Maniragaba yasobanuye ko abagore bakoresha akantu kabugenewe (swab) kaba kari mu bikoresho, bakagafataho igipimo cy’ibanze bari mu rugo, kikajya gupimwa muri laboratwari harebwa virusi ya Human Papillomavirus (HPV) iri mu byiciro bifite ibyago byinshi, ari na yo nyirabayazana ya kanseri y’inkondo y’umura.
Iyo ibisubizo bibonetse, umuganga abimenyesha uwapimwe, kandi abagaragayeho HPV boherezwa gukorerwa irindi suzuma ipimwa rifata uturemangingo two ku nkondo y’umura cyangwa gusuzumwa kwa muganga.
Amavuriro yigenga ari muri iyi gahunda arimo Legacy, DMC Carrefour, Good Life, Bien Naitre, Bwiza Medical, MBC Hospital, Polyclinic Medico-Social na Saint Jean Polyclinique i Nyarugenge.
Dr Maniragaba yavuze ko iyi gahunda igenewe abagore bose bafite imyaka 30 kuzamura, n’iyo baba bumva nta kibazo bafite, kuko kanseri y’inkondo y’umura mu ntangiriro akenshi itagaragaza ibimenyetso.
Abagore bagira amaraso adasanzwe, gusohora ibintu bidasanzwe mu gitsina, cyangwa babonye agaturugunyu mu ibere katababaza na bo barashishikarizwa kwitabira iyi gahunda.
Yongeyeho ko iyi gahunda yatangiye hashize amezi atandatu, ariko mu ntangiriro yahuye n’imbogamizi zo kumenyekanisha no gushishikariza abagore kwitabira. Gusa, inkunga y’abayobozi b’Inzego z’ibanze mu byumweru bishize yatumye umubare w’abitabira wiyongera.
Maniragaba yasobanuye ko kwifatira icyitegererezo bifasha gukuraho inzitizi zirimo kumva umuntu atisanzuye, isoni, cyangwa kubura uko agera ku mavuriro, kandi ko ibisubizo byabyo bifite ireme ringana n’ibipimo bifatwa n’abaganga.
Yagize ati: “Kumenya kanseri hakiri kare ni ingenzi cyane mu kuyirinda. Iyi gahunda itanga uburyo bworoshye bwo kwisuzumisha kandi igaha abagore ubushobozi bwo kwigenzura no kwita ku buzima bwabo.”
Kanseri y’inkondo y’umura iri mu zituma abagore benshi bo mu Rwanda bapfa bazize kanseri, aho buri mwaka hagaragara abarwayi bashya bari hagati ya 600 na 800, ndetse hafi 600 bagapfa, nk’uko bigaragazwa n’Igitabo cy’Igihugu cy’Ibarura rya Kanseri cya 2022.
U Rwanda rufite intego yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2027, imyaka itatu mbere y’intego z’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuzima (OMS) zizwi nka “90-70-90” zo kurandura iyi kanseri.
Izi ntego zisobanura ko 90% by’abakobwa bagomba kuba barakingiwe byuzuye urukingo rwa HPV bageze ku myaka 15, 70% by’abagore bakisuzumisha bageze ku myaka 35 na 45, naho 90% by’abagore basanzwemo indwara z’inkondo y’umura bakabona ubuvuzi bukwiye.
Nk’uko Dr Maniragaba abivuga, hari ibikorwa bikomeje byo gukangurira abaturage kwitabira no gukingira, biri muri gahunda ya Leta yo kugabanya cyangwa kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura binyuze mu kumenya hakiri kare, gukingira no kuvura mu gihugu hose.
RBC ni yo iyoboye ubukangurambaga bwo kwisuzumisha ku bwinshi, kandi yohereje abajyanama bita ku kumenya kanseri hakiri kare ku bagore (Women Cancer Early Detection – WCED) ku bigo nderabuzima, kugira ngo bafashe kandi bashyigikire abakozi baho.