Abagore n’urubyiruko ni inkingi mu kubungabunga ibidukikije
Imibereho

Abagore n’urubyiruko ni inkingi mu kubungabunga ibidukikije

ZIGAMA THEONESTE

November 11, 2024

Inzobere mu kurengera ibidukikije zivuga ko mu gihe urubyiruko n’abagore bagize ibyabo kwita ku bidukikije sosiyete yabyumva vuba bityo ntibikomeze kwangiraka.

Abo bavuga ko urubyiruko ari rwo rwinshi kandi rukora akazi gatandukanye bityo ibyo bakora bongeyemo kwita ku bidukikije bakumira ababyangiza benshi.

Bavuga ko kandi abogore na bo ari bo bakora imirimo myinshi yo mu ngo irimo guteka n’ibindi bityo bashyize imbere guhangana n’imyuka ihumanya ikirere bakayoboka uburyo bwo gucana bakoresheje gazi n’ibindi bitangiza ibidukikije, hakiyongeraho  n’uko ari bo  kenshi batoza uburere abana bityo bongeyeho kubatoza kwita ku bidukikije byatuma abakiri bato bakura bazi akamaro kabyo.

Byakomojweho mu mpera z’iki cyumweru mu bukanguramba bwo kubungabunga ibudikikije muri Afurika bwabereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, Africa Climate Clavane, Mugisha Rugango Jean Felix, uyubora Green Rwanda Initiative umuryango usanzwe utegura ubwo bukangurambaga yibukije abangiza ikirere kubihagarika.

Yagize ati: “Hari imyumvire burya iyo umuntu atumva ibintu kubishyira mu bikorwa biragoye ni na yo mpamvu tuvuga gushyiramo urubyiruko n’abagore.”

Yongeyeho ati: “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, banamara umwanya munini cyane mu kazi, nubwo tuvuga ko abenshi bavuga ko batagira akazi ariko ni bo benshi usanga ibikorwa byinshi babirimo, rero nibagira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe icyo gihe n’ibikorwa byangiza ibidukikije biragabanyuka.

Abagore bo abenshi baragenda bakajya gutashya bagateka ugasanga imyotsi yabishe, noneho mu myaka ikurikiyeho umugore w’umunyarwandakazi akazasaza yarahumye, n’abana bagasaza batareba, rero umugore kuba yagira uruhare mu guhangana n’ibyangiza ibidukikije ni ingirakamaro kuri we no ku gihugu,  gitangirira ku muryango ubwo burere nabuha abana be ndababwiza ukuri ko mu myaka itaha mu gihugu cyacu kwangiza ikirere n’ibikorwa remezo bizahagarara.”

Kwizera Eric ni urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali akaba umwe bagiye bakorana na karabu zo kubungabunga ibidukikije harimo na Green Rwanda Initiative, avuga ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka vuba bityo ko rukwiye gukangukira kubungabunga ibidukikije.

Uwo avuga ko mbere y’uko agana abazobereye mu kubungabunga ibidukije yumva bitamureba ariko ubu yakangukiye kubyitaho no kubitoza abandi.

Ati: “Ntabwo njyewe ufite imbaraga nkwiye kudindiza ibikorwa. Ndashishikariza bagenzi banjye kubijyamo tukabungabunga ibidukikije nk’uko bavuga ko turi imbaraga z’igihugu zibikorere.”

Avuga ko yishimira ko abungabunga ibidukikije bityo no mu gihe azaba yarashaje abamukomokaho bazabyungukiramo kuko bazaba mu Isi nziza itoshye.

Yagize ati: “Ubundi narabyumvaga ngo kubungabunga ikirere nkumva nta kintu bivuze ariko aho nabyinjiriyemo naje gusanga ari ikintu gifite imbaraga, tutabungabunze ikirere hakiri kare byazatugiraho ingaruka mu myaka iri imbere.”

Abizeyimana Olive ni umubyeyi utuye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba na we yifatanya n’uru rubyiruko muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije, avuga ko mu gihe abagore bashyize imbaraga mu kubungabunga ibidukikije byatanga umusanzu ukomeye mu kubibungabunga.

Ati: “Nanjye nk’umubyeyi tuzi ko abana tugomba kubatoza isuku, tugomba gutoza abana bakiri bato, kumenya gutandukanya imyanda ibora n’itabora, ituruka ku biribwa tujya no ku myambaro yashaje. Bakamenya kuvungura ibitabora bakabishyira ukwabyo kugira ngo twirinde kujugunya imyanda hirya no hino.”

Tuzi ko imyanda ibora ishobora kuvamo ifumbire tukongera umusaruro, kandi n’itabora murabizi hari igihe ababishinzwe baza bakabitwara, ni ukubitoza abakiri bato.”

Yavuze ko kwihuza n’amatsinda kubungabunga ibidukikije atari asobanukiwe kuba yabuza abantu bangiza ikirere, bityo nyuma yo kubisobanukirwa aho anyuze bikorwa abakangurira kubireka.

Ati: “Nafashe ingamba aho mbonye ibyatawe byangiza ikirere nkivanaho nkagishyira mu mwanya wacyo.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije (REMA), Munyazikwiye Faustin yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zo guhangana n’ibintu byose byakwangiza ibidukijije.

REMA isaba abikorera kugabanya ibiciro by’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi kugira ngo abazigura babe benshi bityo bagabanye imyuka yangiza ikirere.

Yasabye Abanyarwanda muri rusange guhindura imyumvire bagakangukira kubungabunga ibidukikije kuko iyo bitabungabunzwe uko bikwiye bigira ingaruka nyinshi.

Yagize ati: “Imyumvire ni ikintu gikomeye cyane, Abanyarwanda ni bo bagomba guhindura imyumvire tukareba ingaruka ikomoka ku myuka yangiza ikirere n’ibidukikije muri rusange. Ingaruka hari imfu z’abana bapfa bataravuka kubera ko bagize ibibazo by’ubuhumekero, n’ibindi bibazo byinshi bishamikiye mu kwangiza umwuga duhumeka, Abanyarwanda dufite inshingano zo kugabanya ibintu byose byakwangiza ibidukikije.”

Guverinonam y’u Rwanda itangaza ko muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije yihaye intego ko mu 2029 izaba yagabinyije imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38%.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA