Imihigo ivanze no kwicuza ku bagororerwa Iwawa basaga 4 900  (Amashusho)
Ubukungu

Imihigo ivanze no kwicuza ku bagororerwa Iwawa basaga 4 900 (Amashusho)

KAYITARE JEAN PAUL

February 19, 2026

Bamwe mu banyeshuri biga mu Kirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko kuva bageze mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa bahawe amasomo atandukanye ajyanye n’indangagaciro, gutozwa kirazira ndetse n’ay’imyuga. Byabahumuye amaso bituma basanga baratakaje igihe cyabo bari mu biyobyabwenge n’ubujura.

Mu kiganiro bahaye Imvaho Nshya, icyita rusange ni impinduka mu mitekerereze no kumenya imyuga izabafasha nibagaruka mu miryango yabo.

Mu buhamya bwabo, bagaragaza ko biteguye gukora imirimo ibateza imbere kandi igateza imbere imiryango yabo n’Igihugu.

Bavuga ko mbere yo kwiga imyuga babanza kwigishwa indangagaciro na kirazira, uburere mboneragihugu ndetse no kuganirizwa, ibibafasha gukira ibibazo byo mu mutwe baba bafite.

Tuyisenge Olivier waturutse mu Karere ka Kicukiro avuga ko yageze Iwawa biturutse ku kuba yaritwaraga nabi mu muryango nyarwanda, akora ibikorwa by’ubujura.

Akigera mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, yahawe amasomo ajyanye n’indangagaciro na kirazira, nyuma ariko yiga umwuga w’ubwubatsi.

Agira ati: “Nari umuntu mubi cyane, nari umujura, nkorakora mbese ibintu bitagaragara neza mu muryango nyarwanda, ariko aho ngereye hano narize, ubu ndi umuntu ufite ibitekerezo byubaka ku buryo igihe nzaba ngeze hanze, nzakora ibimfitiye akamaro, niteze imbere n’umuryango wanjye.”

Tuyisenge yicuza igihe yataye akora ibitamufitiye akamaro kandi hari ibyo yakabaye yarakoze byamuteza imbere bikanateza imbere Igihugu n’umuryango we.

Uwali Sadate Damour ukomoka mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura, avuga ko yibaga, igihe kigeze afatwa n’inzego z’umutekano zimujyana i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga.

Ati: “Njye nari umujura, igihe kiza kugera inzego zishinzwe umutekano ziramfata zinjyana mu kigo cyinyurwamo by’igihe gito i Gikondo aho bakunda kwita kwa Kabuga.”

Kuri we ngo yiteguye kuzataha kandi akazakora ibiteza imbere Igihugu, aho kukibera umuzigo.

Umuderi Murego Alain wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Kivumu, avuga ko amaze amezi 11 mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, n’andi mezi 6 yamaze mu kigo cya Nyabushongo.

Mu buhamya bwe avuga ko yafashwe kubera kugura ibintu by’ibijurano.

yagize ati: “Hari igihe ugera hano ukibaza impamvu yahakuzanye ariko iyo uhageze ukaganira n’abahanga mu mitekerereze, uriyakira, ukamenya ko ibyo wabagamo ari amakosa.”

Avuga ko mu kigo cya Iwawa biga imyuga itandukanye irimo ubudozi, ububaji, ubwubatsi n’ubuhinzi, kuri we akaba yarahisemo kwiga ubudozi kuko asanzwe akunda ubugeni.

Mu gihe amaze mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, amaze kumenya kudoda ishati, ipantalo, ikabutura n’ingutiya akagaragaza ko afite ingamba zikomeye zizamufasha kwiteza imbere.

Ati: “Nakoraga ibintu bitemewe ariko ubu ngiye nkabona ubushobozi nkafungura inzu y’ubugeni, mfite ubumenyi naheraho nkabasha gukora.”

Niyibigira Emmanuel ukomoka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye, avuga ko yabaga mu Mujyi wa Kigali acuruza ibiyobyabwenge by’urumogi.

Yisanze acuruza urumogi biturutse ku kugira inshuti yita ko atari nziza, zimurangira ahari amafaranga, ni ko kwisanga ajya kuzana urumogi i Gisenyi rwavanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akarugeza mu Mujyi wa Kigali, akaruranguza.

Ati: “Bwa mbere nari mu buyobe ntazi n’iyo ndi, ariko ubu naricaye ntekereza no ku byo umuryango wanjye wambwiraga […].

Ubutumwa rero nsohotse kano kanya, bamwe mu nshuti zanjye nasize hanze bibereye muri ubwo buzima, icya mbere ni ukubabwira ikibi kiri muri ibyo bintu, nkabasobanurira zimwe mu ndangagaciro batwigishije, uburyo bashobora guhinduka bakava muri bwa buzima bakajya mu nzira ya nyayo.”

Niyoyera Louis, umwarimu wigisha ubudozi mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, agaragaza ko bakira abanyeshuri batazi ikintu na kimwe kubera kunyura mu migenzereze mibi.

Iyo bamaze kwisuzuma no kwitekerezaho bagahitamo umwuga w’ubudozi, abarimu ngo baba biteguye kubafasha.

Ati: “Iyo amaze kwiga kuba yadoda nk’ipantalo cyangwa ishati ni ukuvuga ngo hari intambwe yateye muri ya mihindukire.

Hari uburyo yari ariho akeneye guhindura kugira ngo afate ikindi cyerekezo, ave mu murongo yari ariho afate undi murongo.

Byonyine no kwemera kubyiga agakora ikintu kigaragara, aba ari impinduka zikomeye kuko icyo gihe mu gutekereza kwe bimurinda kuba yakongera gutekereza ku byo yari arimo hanze ahubwo agafata ingamba zo guhinduka agamije kugira icyo ahindura mu migenzereze ye.”

Ikigo Ngororamuco cya Iwawa kizanwamo abagabo barengeje imyaka 18 bagaragaweho n’imyitwarire ibangamiye ituze rya rubanda, abanywa ibiyobyabwenge n’ibindi. Ubu haragororerwa abanyeshuri 4 911 b’icyiciro cya 25.

Umuderi Murego Alain wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, yicuza ibyo yakoraga ariko nataha azatangiza ikigo gikora ubugeni
Uwali Sadate Damour ukomoka mu Karere ka Karongi avuga ko yibaga ariko yiteguye kuzakora ibikorwa bimuteza imbere
Niyoyera Louis, umwarimu wigisha ubudozi mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa
Niyibigira Emmanuel ukomoka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye, wabaga mu Mujyi wa Kigali aranguza urumogi yavanaga muri Congo, ahamya ko yahindutse yiteguye kutazasubira mu biyobyabwenge

Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA