Abagororwa 1874 bari bakatiwe n’inkiko bahawe imbabazi, bemererwa gufungurwa by’agateganyo.
Ni icyemezo cyatangajwe binyuze mu Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 4 Werurwe 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, hakurikijwe Iteka rya Minisitiri w’Ubutabera.
Ibindi bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri
Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe 2026, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
• Umushinga w’itegeko ngenga rigenga amatora.
• Umushinga w’itegeko rigenga Komisiyo y’lgihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
• Umushinga w’itegeko ryerekeye ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu ivugururwa ry’Amasezerano y’inguzanyo yo ku wa 10 Ukuboza 2020, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga kigamije Guteza Imbere Ubuhinzi, yerekeye n’inguzanyo z’inyongera, iya mbere n’iya kabiri, zigenewe gahunda y’ubufatanye bugamije gushyiraho amasoko rusange ahamye y’amatungo magufi, yashyiriweho umukono i Kigali, ku wa 24 Gashyantare 2026.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu ivugururwa ry’Amasezerano y’inguzanyo yo ku wa 17 Ukuboza 2021, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega Mpuzamahanga kigamije Guteza Imbere Ubuhinzi, yerekeye n’inguzanyo z’inyongera, iya mbere n’iya kabiri, zigenewe umushinga wo kuhira no gucunga neza ibishanga bya Kayonza-icyiciro cya 2, yashyiriweho umukono i Kigali, ku wa 24 Gashyantare 2026.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
• Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 1874 bakatiwe n’inkiko.
• Iteka rya Minisitiri ryerekeye uburyo bw’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta.
• Iteka rya Perezida rigenga Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru.
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’lkigo gishinzwe Amashuri Makuru.
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari.
• Iteka rya Minisitiri ryerekeye umutungo bwite mu by’inganda, ingano y’ingwate itangwa ku ihagarikwa ry’ibicuruzwa bikekwaho kuba ibyiganano, n’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zerekeye umutungo bwite mu by’ubwenge.
• Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw’ikusanya n’isaranganya ry’ibihembo n’ibindi byavuye mu gukoresha ibikomoka ku bihangano, uburenganzira bw’abahanzi, n’uburenganzira bushamikiyeho.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, ingamba na porogaramu zikurikira:
• Politiki yo gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.
• ltangwa ry’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.
• Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Planner Corretora de Valores S.A yerekeye itizwa ry’ubutaka bwa Leta kugira ngo bukorerweho ibikorwa byerekeye uruganda rw’inyama z’inka mu rwuri rwa Gako mu Karere ka Bugesera.
• Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Bauhaus International Rwanda Ltd yerekeye guteza imbere imiturire.
• lkodeshwa ry’ubutaka bwa Leta, burl mu mutungo bwite, kugira ngo bukorerweho ibikorwa by’ishoramari na Kivu Waterfront Limited.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje abasabiwe guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda bakurikira:
• Bwana Henrik Nilsson, Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
• Bwana Tinyiko George Hlungwane, Ambasaderi wa Repubulika ya Afurika y’Epfo mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
• Bwana Juan Humberto Macias Pino, Ambasaderi wa Repubulika ya Cuba mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.
5. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:
• Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) — Inama y’Ubuyobozi
– Bwana Mukete Diko Jacob, Ugize Inama y’Ubuyobozi
– Madamu Dushimire Alice, Ugize Inama y’Ubuyobozi
– Bwana Nsengumuremyi Cyridion, Ugize Inama y’Ubuyobozi
– Madamu Nabaasa Judith, Ugize Inama y’Ubuyobozi
– Bwana Mwizerwa Jean Claude, Ugize Inama y’Ubuyobozi
– Dr. Batamuliza Jennifer, Ugize Inama y’Ubuyobozi – Madamu Muhongerwa K Judith, Ugize Inama y’Ubuyobozi
• Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi
– Madamu Mukabagwiza Edda, Perezida
– Bwana Rusanganwa Jean Damascene, Perezida Madamu Mukanyundo Patricie, Ugize Inama y’Ubujurire Madamu Nyirinkwaya Immaculee, Ugize Inama y’Ubujurire Bwana Rudasingwa Joseph, Ugize Inama y’Ubujurire
– Bwana Mukama Augustin, Ugize Inama y’Ubujurire
– Bwana Ndabirora Kalinda Jean Damascene, Umwanditsi
• Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC)
– Bwana Ingabire Jean Claude, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzumabikorwa
– Madamu Mukobwa Justine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD);
Madamu Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, Umuhuzabikorwa w’lkigo Ngororamuco cya Gitagata
– Bwana Bizimana Servilien, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Ngarama
• Minisiteri y’Ibidukikije (MoE)
– Dr. Biraro Mireille, Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka
– Bwana Twizeyeyezu Jean Pierre, Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka
– Bwana Uwayisenga Vedaste, Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka
– Madamu Kanyamugenge Akimana Adeline, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzuzi mu Kigo cy’lgihugu gishinzwe Ubutaka.
• Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB)
– Bwana Uwiduhaye Jean d’Amour, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi bwa Mine, Peteroli na Gazi
– Madamu Umuhorakeye Alice, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubucukuzi
– Bwana Maniragaba Ephrem, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro
– Madamu Kantengwa Catherine, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga impushya n’ikoranabuhanga
6. Mu bindi
• Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibi bikurikira: Ku itariki ya 8 Werurwe 2026 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 19 Werurwe 2026, u Rwanda ruzitabira Inama Ngarukamwaka ya 70 ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe gusuzuma uko ihame ry’Uburinganire n’Iterambere ry’abagore bihagaze mu bihugu binyamuryango.
• Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri gahunda y’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bizatangizwa ku itariki ya 9 Werurwe 2026, bikazamara amezi 3.
lyi gahunda ngarukamwaka ikorwa ku bufatanye bw’inzego z’umutekano, ubuyobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage.
Minisitiri w’lkoranabuhanga mu Itumanaho na lnovasiyo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 6 Kamena 2026, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ku Mihindagurikire y’lkirere itegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga witwa International Astronautical Federation (IAF).