Abagororwa 266 bagiye gusoza ibihano ku byaha bya Jenoside
Amakuru

Abagororwa 266 bagiye gusoza ibihano ku byaha bya Jenoside

NYIRANEZA JUDITH

March 18, 2026

Abagororwa 266 barimo abagore 101 n’abagabo 165, bagiye gusoza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basoje icyiciro cya karindwi cy’amahugurwa bahabwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ku bufatanye n’izindi nzego.

Bari bamaze ukwezi bahugurwa ku miterere n’isenyuka ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka y’Igihugu, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingaruka Jenoside yasize, gahunda ya Ndi Umunyarwanda, icyomoro n’Igihango.

Igikorwa cyabereye mu Igororero rya Nyamagabe cyo gusoza icyiciro cya karindwi cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, amaze iminsi ahabwa abagororwa bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitegura gusoza ibihano.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Uwera Kayumba Marie Alice, yasabye abagororwa kuzasubira mu ngo zabo bajyanye ubutumwa bwo kubana n’abandi mu mahoro, kurera neza abana n’ababyiruka.

Yagize ati: “Mugiye gusubira mu muryango nyarwanda, muzabane neza amahoro n’abandi, murere abana neza n’ababyiruka mubatoza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, mubarinda urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari byo bizatuma dusenyera umugozi umwe twese nk’Abanyarwanda mu gusigasira ibyiza byinshi Igihugu kimaze kugeraho no gufatanya kurushaho kukigira cyiza”.

Aya mahugurwa yafashije kumva ko Igihugu kibitayeho n’ubwo batatiye igihango cy’Ubunyarwanda; kwiyumvamo agaciro ubwabo no kumva ko bagifite uruhare mu kubaka Igihugu, kurushaho gusobanukirwa agaciro ko kwiyunga n’abo bakoreye ibyaha n’imiryango yabo kugira ngo barusheho kwisanga mu muryango nyarwanda no kubana neza n’abandi.

Kwirinda isubiracyaha cyane cyane ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iki cyiciro cya karindwi cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa ahabwa abagororwa bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitegura gusoza ibihano, yitabiriwe n’abagororwa 266 barimo abagabo 165 n’abagore 101.

Mu Igororero rya Nyamagabe habereye igikorwa cyo gusoza icyiciro cya karindwi cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, amaze iminsi ahabwa abagororwa bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano.

Banahuguwe ku kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imiterere y’Inzego z’ibanze n’amahirwe ahari afasha urangije igihano kwisanga mu muryango nyarwanda n’iterambere ry’Igihugu.

Ni igikorwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) na RCS Rwanda batangiye muri Werurwe 2025, kugeza ubu hakaba hamaze guhugurwa abagororwa 2 103.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA