Abahanzi barimo umukinnyi wa Filimi nyarwanda Seburikoko, umuririmbyi w’indirimbo gakondo Ruti Joel n’umusizi Murekatete bakanguriye bagenzi babo bari mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi kwirinda kuvanga indimi ndetse no kwita cyane ku buryo bunoze bwo gukoresha Ikinyarwanda kuko bari mu bigisha ababakurikira binyuze mu bihangano byabo.
Babigarutseho ku wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire ku Isi wihizijwe ku nshuro ya 26, mu gihe mu Rwanda wizihijwe ku ya 23.
Ruti Joel avuga ko bikwiye ko nk’ibyamamare cyangwa abahanzi bakwiye gufata umwanzuro wo kutavanga indimi kuko ibihangano byabo bishobora kuyobya benshi.
Yagize ati: “Kuvuga Ikinyarwanda neza ntibyakubuza kuvuga Icyongereza neza cyangwa Igifaransa nta n’ubwo byakubuza kuba icyamamare mushyire ibirenge hasi twivugire Ikinyarwanda.”
Akomeza agira ti: “Yego barabayobya kubera ko ibintu turirimba byumvwa na benshi. Indirimbo ikubiyemo ibintu byinshi habaho injyana hakabaho n’amagambo,injyana rero ni yo ivuze umuziki ibyo wavuze burya biza nyuma, ariko umuntu ashobora gukurikira injyana akajya asubiramo na ya mafuti wavuze. Ni byiza ko twagerageza kuvuga neza Ikinyarwanda.”
Umusizi Murekatete avuga ko bikwiye ko babanza bagakunda iby’iwabo kandi bakaba itara rimurikira ababakunda koko.
Ati: “Icyamamare nk’uko abenshi babivuga bisobanuye inyenyeri, kandi inyenyeri iramurika.Byakabaye byiza tubaye inyanyeri imurikira neza abadukurikira, buri wese mu buhanzi akora yafata iyambere kuko uvanze Ikinyarwanda n’izindi ndimi cyangwa ukakigoreka hari uwo uzayobya cyane cyane ugukunda kandi unyurwa n’ibihangano byawe.”
Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko we asanga bitareba abahanzi gusa ahubwo ari ingamba gufatwa na buri wese kuko Ikinyarwanda ari icya buri Munyarwanda n’abandi bakeneye kukivuga.
Ati: “Icyo kibazo kirahari ariko ntabwo ari icy’abakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga gusa kirareba inzego zose mu Rwanda, kuko Ikinyarwanda ni icyacu twese kuko ururimi ubundi ni akarango k’umuco kandi igihugu kitagira umuco kiracika.”
Asoza asaba inzego z’uburezi kongera kwita ku Kinyarwanda kuko hari ubwo ngo umuntu yakigaga ariko akabona kidahabwa agaciro nk’izindi ndirimi bityo agacika intege zo kucyitaho nk’ururimi rwe ahubwo akimakaza izo abona zihabwa umwanya.
Ubushakashatsi ku mikoreshereze y’indimi zikoreshwa mu Rwanda, ahahurira abantu benshi muri Kigali bwakozwe mu 2023 n’Inteko y’Umuco ifstanye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), bwagaragaje ko Abanya-Kigali 73% bagaragaje ko ubusirimu, kwisanisha n’abavuga rikumvikana, n’ubumenyi buke biri mu bituma bahitamo kuvanga indimi iyo bari kuvuga Ikinyarwanda.
Mu babajijwe muri ubu bushakashatsi, 73% bemeye ko bavuga bavanga indimi mu gihe 27% bavuze ko batazivanga.
Inkomoko y’Umunsi w’Ururimi Kavukire
Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire watangijwe ku gitekerezo cy’Ubutegetsi bw’Igihugu cya Bangladesh, maze Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) riwemeza mu Nama yo mu 1999.
Kuva mu mwaka wa 2 000, buri mwaka ku itariki ya 21 Gashyantare, ibihugu bitandukanye ku Isi byatangiye kuwizihiza hagamijwe kurengera indimi kavukire zabyo.Mu Rwanda uyu munsi ni umwanya wo kwibuka agaciro k’Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire.
Uko ibihugu byizihiza uwo munsi
Mu gihugu cya Bangladesh, ni ho hari inkomoko y’uyu munsi, aho bawizihiza ku rwego rw’igihugu, bibuka abanyeshuri bishwe mu 1952 bwarwanira uburenganzira bwo gukoresha ururimi rwabo kavukire (Bangla), ukaba ari umunsi ukomeye cyane mu mateka yabo.
Ku rwego mpuzamahanga, UNESCO itegura insanganyamatsiko buri mwaka, igashyira ahagaragara raporo n’ibikorwa bigamije kurengera indimi ziri mu kaga.
Mu Rwanda, uyu munsi wizihizwa mu rwego rwo gushimangira agaciro k’Ikinyarwanda no kwibutsa ko indimi zose zigomba kubahwa no kurindwa. Hategurwa ibiganiro, amarushanwa y’inyandiko n’imivugo n’imvugo ziboneye z’Ikinyarwanda.
Mu gihugu cya Canada, mu mijyi nka Toronto na Vancouver, haba ibirori n’imurikabikorwa bigaragaza indimi z’abimukira n’abenegihugu.
Mu gihugu y’Ubuhinde mu turere dutandukanye, hategurwa amarushanwa y’amasomo, imivugo, n’imbyino mu ndimi kavukire.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), uvuga ko kwizihiza uwo munsi bifasha mu kugaragaza akamaro k’indimi z’Afurika mu burezi n’iterambere.

