Abahinga avoka bagowe no guhaza isoko Mpuzamahanga
Ubukungu

Abahinga avoka bagowe no guhaza isoko Mpuzamahanga

KAMALIZA AGNES

December 12, 2025

Ishyirahamwe ry’Abahinzi ba Avoka mu Rwanda, (ASR) bagaragaza ko umusaruro wazo ukiri muke ugereranyije n’ukenewe ku isoko mpuzamahanga, bagasaba ko ibibazo bikigaragara birimo ibyo gukusanya umusaruro, kubona imbuto nziza, guhangana n’imihindagurikire n’ibindi byashakirwa umuti urambye.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), igaragaza ko avoka zageze kuri toni 4,200, zikaba zaragize uruhare mu gutuma u Rwanda rwinjiza miliyoni 125 Rwf, yavuye ku mboga n’imbuto mu mwaka wa 2024/25.

U Rwanda kandi rwungutse andi masoko yo kohereza avoka mu mahanga aho ku wa 04 Ugushyingo rwasinye amasezerano n’u Bushinwa yorohereza abahinzi ba avoka kuzohereza muri icyo gihugu.

Abahinzi ba avoka mu Rwanda bagaragaza ko bitewe n’ukuntu amasoko yazo akomeza kwaguka hakenewe ingamba zo kongera umusaruro.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abahinzi ba Avoka mu Rwanda Nshimiyimana Pacifique,ahamya ko umusaro wazo ukiri muke, ariko biterwa na bimwe mu bibazo bikigaragara birimo;ibyo gukusanya umusaruro no kubona imbuto.

Yagize ati:” Umusaruro uracyari muke ugereranyije n’ukenewe. Turacyafite ibibazo byo gukusanya umusaruro, kuko bibasaba iminsi irenga itanu kugira ngo haboneke avoka zigenda muri kontineri imwe kandi biranasaba gukomeza gufasha abahinzi gutera ibiti by’umwihariko ngo duhaze isoko ry’u Bushinwa tumaze iminsi tubonye.”

Abahinga avoka bo basaba ko bafashwa kubona imbuto nziza, kubona uburyo bwo kuhira mu gihe habayeho imihindagurikire y’ibihe no kurindwa abamamyi mu rwego rwo kongera umusaruro no kungura abakora uwo mwuga.

Ntagungira Antione ukorera ubwo buhinzi mu karere ka Kayonza agira ati: “Ibibazo bitwugarije ni ukubona imbuto nziza, ikirere gihindagurika, haba akajagari mu masoko aho harimo abamamyi kandi impamvu umusaruro usa nk’ubura ni ukubera akajagari kaza mu kuwugura.”

Nyirahabinshuti Diane, ukorerera mu karere ka Gakenke na we ati: “Ntabwo birangeza ku rwego rwiza kuko ntibiratanga umusaruro mu buryo bugaragara.”

U Rwanda rwatangaje ko mu myaka itatu iri imbere, hagiye guterwa ibiti bisaga 750.000 by’avoka, byitezweho guha akazi urubyiruko rusaga ibihumbi icyenda rukanateza imbere igihugu.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, (MINAGRI) igaragaza ko Leta isanzwe ifite uburyo ifasha abaturage bwo kuhira ariko ubu hari kurebwa icyakorwa ngo ubuhinzi bwa avoka butezwe imbere kuko byagaragaye ko zikunzwe ku rwego Mpuzamahanga.
Mukamugema Alice,Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Uruhererekane Nyongeragaciro ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri MINAGRI, avuga ko ubwo buhinzi bakeneye gutezwa imbere hifashishijwe ikoranabuhanga,ishomarari rigezweho no kuzuza ubuziranenge busabwa.

Yagize ati:”Dufite ingamba zo guteza imbere ibihingwa n’ibikomoka ku matungo, ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ariko hakaba ingamba zo kuzamura ibihingwa twohereza mu mahanga. Rero avoka iri mu bihingwa bya mbere byoherezwa mu mahanga.”

Yongeyeho ko mu bihingwa abantu bashishikarizwa guhinga na avoka zirimo kuko zabonetsemo amahirwe yo guha abantu amafaranga kandi zikinjiriza n’Igihugu amadovize.

Mu mwaka 2022/23 imboga n’imbuto byinjirije u Rwanda miliyoni 58 z’amadolari ya Amerika, mu gihe 2023/24 byinjije miliyoni 75$.

Mu 2018/19 u Rwanda rwohereje avoka zitarenze toni 1000 zarwinjirije ibihumbi 400$.

U Rwanda rukaba rufite amasoko rwoherezamo imboga n’imbuto arimo ayo mu bihugu nk’u Bubiligi, u Butaliyani, u Buholandi, u Budage, u Bushinwa mu Buhinde n’ayo mu karere ruherereyemo.

Umusaruro wa avoka wageze kuri toni 42,00 mu mwaka wa 2024/25

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA