Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bw’igihembwe cya kabiri cy’ihinga 2025 B, (SAS: Seasonal AgriculturalSurvey) bwagaragaragaje ko abahinzi bakoresheje ifumbire mvaruganda biyongereyeho 6.9% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo umwaka ushize.
Ubwo bushakashatsi bwatangiye muri Mata bugasozwa ku wa 30 Kamena uyu mwaka bwakorewe mu Turere 30 twose tw’Igihugu, hifashishijwe udupande tw’ibarura 1 200, n’abahinzi 379 bakorera ku buso bunini.
Ubu bushakashatsi butanga amakuru ku bihingwa bihingwa mu Rwanda ukuyemo ikawa n’icyayi kuko yo atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), akusanywa mu bikorwa bisanzwe byo gukurikirana umusaruro w’ikawa n’icyayi.
Ijanisha rigaragaza ko ifumbire y’imborera yakoreshejwe n’abahinzi 80.8%, barimo abahinzi bakorera ku buso buto 81.2%, n’abakorera ku buso bunini 63.8%, mu gihe 55.5%, ari bo bakoresheje iy’imvaruganda barimo 54.8% bahinga ku buso buto na 83.7% bahinga ku buso bunini.
Ni mu gihe 89.9% by’abahinzi bakoze ibikorwa byo kurwanya isuri, bakaba bariyongereyeho 0.8% ugereranyije n’igihembwe B cy’umwaka ushize.
Mu gihembwe cy’ihinga 2025 B, ibishyimbo ni byo byahinzwe ku buso bunini ugereranyije n’ibindi bihingwa aho byahinzwe kuri hegitari 335 052, bukaba bwariyongereye ugereranyije na hegitari 329 112 byari byahinzweho mu gihembwe cya 2024 B.
Ku bijyanye no gusarurwa; ibishyimbo ni byo byasaruwe ku buso bunini ugeranyije n’ibindi bihingwa aho byasaruwe kuri hegitari 334 988, mu gihe urutoki ruza ku mwanya wa kabiri na hegitari 93 803.
Mu Gihembwe B 2025, 36.6% by’abahinzi bakoresheje imiti yica udukoko (pesticides) aho abahinzi bato 35.6% bayikoresheje mu gihe abahinga ku buso bunini ari 77.7%.
Muri bo abakoresheje umuti wa rocket ni 30.4%, dithane 24.3% mu gihe cypermethrin ari 16.1%.
NISR igaragaza ko ubuso bwose bw’Igihugu bupimwa kuri hegitari miliyoni 2.376, aho hegitari miliyoni 1,423 ni ukuvuga hafi 60% zikoreshwa mu buhinzi.
Mu Gihembwe B cya 2025, hegitari miliyoni 1,022 zahinzweho imyaka y’ibihembwe, hegitari miliyoni 0.524 zigenerwa imyaka y’igihe kirekire mu gihe hegitari 0.1 miliyoni zagenewe ubwatsi bw’amatungo.
Ibihembwe by’ihinga by’ingenzi birimo igihembwe A, gitangira muri Nzeri kugera muri Gashyantare umwaka ukuriyeho, igihembwe B gitangira muri Werurwe kugeza muri Kamena, n’igihembwe C gitangira muri Nyakanga kikarangira muri Nzeri.