Uyu mwaka ifumbire izagezwa ku muhinzi w’ikawa iriho nkunganire ingana na 50% naho indi 50% izishyurwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) n’Ihuriro ry’abohereza ikawa mu mahanga bakanayitunganya (CEPAR).
Igiciro cy’ifumbire ni 1,592Frw ku kilo, umuhinzi w’ikawa azishyura 796Frw ku kilo angana na 50%, na ho andi 50% asigaye yishyurwe na NAEB na CEPAR nka nkunganire.
Bikubiye mu masezerano y’imikoranire yashyizweho umukono n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Ihuriro ry’abohereza ikawa mu mahanga bakanayitunganya (CEPAR) hamwe na One Acre Fund-Tubura, agamije kwegereza abahinzi b’ikawa ifumbire.
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, agamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’Igihugu mu guteza imbere ubuhinzi n’ubukungu muri rusange.
Kuva mu gihembwe cy’ihinga cya 2026A, ifumbire yo mu bwoko bwa `NPK 22-6-12+3S’, izajya igezwa ku bahinzi na One Acre Fund-Tubura.
Abahinzi b’ikawa bazatangira kubona ifumbire mu kwezi kwa Cyenda 2025, bikazabaha umwanya uhagije wo gutegura imirima no gutera ifumbire mu ikawa ku gihe.
Kuko nta fumbire y’ubuntu izatangwa, abahinzi b’ikawa basabwa kwitegura kare, bagakorana n’inganda zitunganya ikawa ndetse n’abakangurambaga ba One Acre Fund-Tubura babegereye, kugira ngo bazabone ifumbire.
Nyuma yo gusinya aya masezerano, Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagize ati: “Ubu buryo buhuriweho, bugaragaza gahunda irambye yo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi bw’ikawa y’u Rwanda, binyuze mu gufasha abahinzi kubona ifumbire nziza mu buryo bwiza kandi ku gihe, na bo babigizemo uruhare.
Umuhinzi w’ikawa asabwa kubyaza umusaruro aya mahirwe, kuko iyo ukoresheje kandi neza, bizamura umusaruro n’ubwiza bw’ikawa, bikihutisha iterambere.”
Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund-Tubura Belinda Bwiza, yavuze ko ayo masezerano azafasha kongera umusaruro w’ikawa.
Ati: “Aya masezerano yasinywe hagati ya NAEB, CEPAR no One Acre Fund-Tubura ni urugero rw’ibifatika bishoboka, iyo Inzego za Leta, Abikorera n ‘Abafatanyabikorwa mu iterambere bahuje imbaraga. Binyuze mu ihuzabikorwa, ubukangurambaga n’igenamigambi rishingiye kuri ubu bufatanye ni umusingi w’iterambere bw’ikawa y’u Rwanda ndetse n’iterambere ry’abahinzi muri rusange.”