Bamwe mu bahinzi, aborozi ndetse n’abongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, barishimira ko hari byinshi bungukiye mu guhuzwa n’ibigo by’Imari, mu kubafasha kumenya amahirwe arimo no kuyabyaza umusaruro.
Babitangaje ku mugoroba wa tariki 02 Gicurasi 2024, ubwo ibigo by’Imari byahuzwaga n’abakora ubuhinzi, ubworozi n’ibindi bifitanye isano.
Kabatesi Solange na Evaliste Sibobugingo bongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, bavuga ko kugira amahirwe yo guhuzwa n’ibigo by’imari byabafashije kumenya ko ibyo bakora na byo byagenewe inguzanyo.
Kayitesi ati: “Ubusanzwe habagaho inguzanyo zinyuranye zihabwa abo mu buhinzi n’abo mu bworozi, wakwitegereza ugasanga niba wowe ukora amavuta yo gukoresha isabune uyakuye mu bibabi by’imyumbati ugasanga si ubuhinzi, ukibura ariko nasobanukiwe ko abakora ibyongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi hari inguzanyo tugenerwa ntabyo nari nzi.”
Sibobugingo ati: “Wasangaga ibibazo by’ingwate bitugonga by’umwihariko urubyiruko, ariko aho nageze tukaganira usanga hari icyizere nka 70%, kuko hari aho bakubwira ko bakwishingira bakagusabira inguzanyo kandi ku nyungu ntoya.”
Bakomeza bavuga ko biribuze kubafasha kwongera igishoro kugira ngo barusheho guhaza isoko.
Ibi kandi bishimangirwa na Byukusenge uvuga ko hari igihe batinyaga gufata inguzanyo batinya ko bazahomba ariko bamazwe impungenge.
Ati: “Twabaga dufite ubwoba ko ushobora gufata amafaranga ukaba wahomba, ariko hari abadusobanuriye ko hari ibigo by’ubwishingizi ku buryo ushobora kuyafata ukajya no mu bwishingizi bikazagufasha.“
Umuyobozi ushinzwe Imari n’ishoramari muri Hinga Wunguke Bayingana Michael, avuga ko barajwe ishinga no gukoraho imbogamizi kubifuza gushora mu buhinzi, ariko bakaba bafite imbogamizi zinyuranye.
Ati: ”Hari abantu amabanki atageraho kubera aho batuye no kuba bakiri bato badafite igishoro gihagije, ibigo by’imari ntibibizere kuko batabizeye abo ni bo dushaka mu mishinga yacu tukabishingira tukabahuza na banki bakabaha inguzanyo. Kuko bizeye ko bahawe imbuto nziza cyangwa ubworozi bwabo bwizewe nta gihombo kizabamo. Ni igikorwa gitangiye vuba ariko kizakomeza.”
Guhuza ibigo byimari n’abashora mu buhinzi ndetse n’ubworozi hagamijwe ko basobanukirwa amahirwe bafite ndetse no kumara impungenge ibigo by’imari
kuko baba bishingiwe.