Abahitanywe n’ibiza muri Sri Lanka barakabakaba 200
Amakuru

Abahitanywe n’ibiza muri Sri Lanka barakabakaba 200

KAMALIZA AGNES

November 30, 2025

Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi yateje inkangu n’imyuzure muri Sri Lanka, aho bimaze guhitana abakabakaba 200 bo mu bice bitandukanye by’icyao gihugu, ndetse abarenga 220 bakomeje kuburirwa irengero.

Ibyo biza byatangiye ku wa 28 Ugushingo, byatumye Perezida w’icyo gihugu, Anura Kumara Dissanayake, atangaza ko Igihugu kiri mu bihe bidasanzwe mu rwego rwo guhangana na byo.

Ikigo gishinzwe guhangana n’ibiza muri Sri Lanka kuri iki Cyumweru, cyemeje ko biteganyijwe ko imvura nyinshi izakomeza kugwa mu gihe mu baburiwe irengero bakomeje gushakishwa barimo n’abasirikare batanu b’Ingabo zirwanira mu mazi.

Ibice byibasiwe cyane birimo; Akarere ka Sammanthurai kari mu Burasirazuba bwo hagati, Chalai Lagoon iri mu Majyaruguru y’u Burasirazuba, Amajyaruguru y’Umujyi wa Colombo n’ahandi hatandukanye mu Gihugu.

Ibikorwa remezo birimo imihanda n’amashuri byangiritse, ndetse n’inzira zafunzwe n’ibitaka byazanywe n’inkangu. 

Aljazeera yatangaje ko hari imibare igaragaza ko inzu ziri hagati ya 15.000 na 20.000 zangiritse,  abantu  122.000  bimurirwa ahandukanye ndetse abandi  833.000 bivugwa ko bakeneye  ubutabazi bwihuse.

Ibihugu bitandukanye nk’u Buhinde biri gutanga ubufasha birimo; ibikoresho by’ubutabazi n’indege zo kwifashishwa mu gihe u Buyapani bwavuze ko bugiye kohereza itsinda rigiye gusuzuma abagizweho ingaruka bakeneye ubufasha bwihutirwa.

Mu 2017, na bwo inkangu n’imyuze byahitanye abarenga 200 ndetse mu 2003, abandi 254 bahitanwa na byo, binasiga bihungabanyije benshi.

Ibice bitandukanye byo muri Sri Lanka byarengewe n’imyuzure

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA