Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko ibirori byo guhemba abahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023/24, bizaba ku wa Gatanu, tariki ya 9 Kanama 2024, saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Ku ikubitiro, ibi birori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2023/24, byagombaga kubera muri Kigali Serena Hotel ku wa 15 Kamena 2024.
Gusa, Rwanda Premier League yatangaje ko iki gikorwa cyimuriwe ku wa 9 Kanama kuko cyahuriranye n’umukino wa gicuti wiswe “Umuhuro mu Mahoro”wahuje APR FC na Rayon Sports kuri Stade Amahoro ugamije gusogongera iyi yakira abantu ibihumbi 45 ivuye ku bihumbi 25.
Kuri ubu, Rwanda Premier League igiye guhemba ibyiciro 16 birimo abatoza, abakinnyi n’abanyamakuru bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023/24 mu birori bizabera ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) bigatambuka imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda na KC2.
Ibihembo bigiye gutangwa nyuma y’itora ryakorewe ku rubuga rwa internet aho amajwi y’abafana azaba afite 10%, ku mbuga nkoranyambaga aho amajwi azaba afite 10% ni mu gihe akanama nkemurampaka kazaba gafite 80%.
Abatsinze ibitego byinshi
Aha ho nta matora azaba kuko Ani Elijah wa Bugesera FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri Shampiyona akaba ari bo batsinze ibitego byinshi.
Buri umwe azahabwa igikombe ariko igihembo cya miliyoni 3 Frw bazakigabana, buri umwe azahabwa miliyoni 1,5 Frw.
Umutoza w’umwaka
Thierry Froger (APR FC)
Habimana Sosthène (Musanze FC)
Ahfamia Lofti (Mukura VS)
Umukinnyi w’umwaka
Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
Ani Elijah (Bugesera FC)
Muhire Kevin (Rayon Sports)
Umunyezamu w’umwaka
Pavelh Ndzila (APR FC)
Nicolas Ssebwato (Mukura VS)
Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sports)
Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y’imyaka 21)
Iradukunda Elie (2006) – Mukura VS
Iradukunda Pascal (2005) – Rayon Sports
Muhoza Daniel (2006) – Etoile del’Est
Igitego cy’umwaka
Tuyisenge Arsène /Rayon Sports (Muhazi United vs Rayon Sports
Muhoza Daniel / Etoile del’Est (Etoile de l’Est vs Marines)
Ishimwe Jean René /Marines FC (APR FC vs Marines)
Umukinnyi w’umwaka mu bagore
Umukinnyi w’umugore watsinze ibitego byinshi
Umutoza w’umwaka w’umugore
Umusifuzi w’umwaka w’umugabo
Umusifuzi w’umwaka w’umugore
Umunyamakuru w’umwaka w’umugabo
Karenzi Sam (Fine FM)
Rugaju Reagan (RBA)
Kayiranga Ephrem (Ishusho TV)
Hitimana Claude (Radio10)
Niyibizi Aimé (Fine FM)
Kayishema Thierry (RBA)
Rugangura Axel (RBA)
Umunyamakuru w’umwaka w’umugore
Rigoga Ruth (RBA)
Ishimwe Adélaïde (TV10)
Ikiganiro cya Radio cy’umwaka
Urubuga rw’Imikino (RBA)
Urukiko (Radio10)
Urukiko rw’Ubujurire (Fine FM)
Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka
Kickoff (RBA)
Bench ya Siporo (Isibo TV)
Zoom Sports (TV10)
I Sports (Ishusho TV)
Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka
IGIHE
Inyarwanda
Isimbi
The New Times
Rwanda Magazine