Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bibukijwe inshingano bafite ku Gihugu
Imibereho

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bibukijwe inshingano bafite ku Gihugu

KAMALIZA AGNES

February 20, 2026

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari guhugurirwa mu kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze, gishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi basabwe kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu bibutswa ko  kucyubaka ari inshingano.

Ni ibyagarutsweho mu ruzinduko rw’Abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda, (RDF) n’iza Uganda (UPDF) bakorera ku mupaka uhuza ibihugu byombi bagiriye mu kigo cya Mutobo, rugamije kuganira ku bikorwa na gahunda zifasha gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, imiryango yabo n’abasivili bafitanye isano nabo baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Izo ntumwa za UPDF ziri mu Rwanda kuva ku wa 18 kugeza kuri uyu wa  20  Gashyantare 2026, aho zitabiriye inama y’Abayobozi b’Ingabo bakorera hafi y’umupaka (Proximity Commanders’ Meeting).

Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri mu ngabo za Uganda, Maj Gen Paul Muhanguzi yashimiye   Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, (RDRC) ku bw’imbaraga ishyira mu kubafasha n’imiryango yabo, asaba abahoze ari abarwanyi gukangurira bagenzi babo basize mu mashyamba gutaha.

Maj Gen Muhanguzi yagaragaje ko bishimiye kubabona bagaruka mu Rwanda, ashimangira ko kubaka igihugu ari inshingano ya buri wese, abasaba kugira uruhare rugaragara mu iterambere ryacyo.

Yongeyeho ko uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye bukomeye n’imikoranire myiza hagati y’u Rwanda na Uganda kandi abayobozi b’Ingabo ku mpande zombi biyemeje gukomeza ubufatanye ku bw’inyungu z’ibihugu byombi.

Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valerie yavuze ko inshingo y’iyo komisiyo ari ugufasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro no kubafasha kwisanga mu muryango no mu buzima busanzwe.

Muri urwo ruzinduko izo ngabo zasuye aho abitegura gusubira mu buzima busanzwe bigira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro arimo; ubukanishi, gusudira, kudoda no kubaza.

RDF na UPDF basuye aho bigira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro
Abari i Mutobo basabwe gukangurira bagenzi babo gutaha

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA